IJAMBO RY’IMANA NA IBYISHIMO.COM: Nta kintu na kimwe kinanira Imana

1
113

Ndabasuhuje mu izina ry’umwami wacu Yesu Kristo wa ducunguye ngo duhabwe ubugingo buhoraho kubw’amaraso ye n’imibyimba yagize twarakijijwe.

Tugiye kuganira Ijambo ry’Imana rivuga ku mbaraga z’Imana dusanga mu gitabo cya Yobu 9:5-6. Yimura imisozi itabimenye ikayubikana uburakari bwayo itigisa Isi ikayikura ahayo, N’inkingi zayo zikanyeganyega.

Aha rero hagaragara gukora gukomeye kw’Imana n’ubutware bwayo kuko ni bwo na Yobu yavuze muri iri jambo   ati ‘Ibyawe nari nabyumvishije amatwi ariko noneho amaso yanjye arakureba’. Nagira ngo nkubwire wowe mwenedata ko iyo umuntu ageze mubigeragezo abona ari nk’umusozi umuri imbere. Zirikana ko Uwiteka ategeka n’ibyo bikuremerera nkuko yategetse ibya Sara na Aburahamu bakabyara bageze mu zabukuru; uwo musozi w’ubugumba ukavaho, nawe Uwiteka yagutabara ibyo ucamo byose.

Nshuti yanjye wowe wenda uri ku umusozi w’ubukene, umusozi w’ubupfubyi, umusozi w’inzara, umusozi w’ubushomeri, umusozi w’ubupfakazi n’umusozi wo kubura ah0 uba, nagira ngo nkubwire ko iyo misozi yose kuri wowe Imana izayitegeka ikavaho yose ku buzima bwawe. Imana twizeye ifite ubushobozi bwo kubika imisozi iri imbere yacu ikavaho. Duhereye kubyo yakoze, turi abagabo bo guhamya ko nibisigaye izabikora.

hari Korari imwe ijyiririmba ngo iyo Mana twarayibonye ibyo yakoze biraturenga ngo nibisigaye izabikora iti’ tuyifitiye Icyizere ngaho ongera ugirire Imana icyizere’.

Résultat de recherche d'images pour "bible"

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::