IJAMBO RY’IMANA NA IBYISHIMO :Wari uzi ko Imana nayo ifuhira uwo ikunda? nkuko umugabo afuhira umugore we?

0
17

Mbanje ku basuhuza mw’izina ry’Umwami wacu Yesu we wapfuye akazuka kubw’ibyaha byacu ngo tubeho mu rupfu rwe niho tubonera imbabazi n’Agakiza

Kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yoheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo (2kor 11:2-3).

Nagira ngo nkubwire ko impamvu Imana igufuhira ari uko Yesu kristo ari we mukwe hanyuma itorero rikaba umugeni yasize akoye inkwano y’amaraso kandi arashaka kuzatwishyira turi abari tutandujwe n’ikintu icyo aricyo cyose.

Nkuko umugabo atakwihanganira kubona umugore we ari kumwe n’abandi bagabo ni ko na Kristo atanezezwa n’uko wamufatanya n’ibindi bintu. Mu rwandiko Pawulo yandikiye itorero rya Efeso (5: 25-27) niho havuga ngo “nk’uko kristo yakunze Itorero akaryitangira ngo aryeze amaze kuryogesha amazi n’Ijambo rye aryishyire rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge.”

Isengesho dukwiye gusenga kubwa rino  jambo twagira duti” Mana Data turashaka ko utwiharira ubuzima bwose ntidushaka kuguharika ikintu icyo ari cyo yose kuko twamenye ko udufuhira”.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter na YouTube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Jean Pierre Kayiranga

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::