IJAMBO RY’UMUNSI KU IBYISHIMO.COM : Gutegeka kwa kabiri 1-3

4
10

Mbanje ku basuhuza mw’ izina ry’Umwami wacu Yesu Kristu ari we waducunguye ngo aduheshe ubugingo buhoraho mu rupfu rwe , niho dukura imbaraga no kunesha.

Uyu munsi tariki 21 Mata turaganira ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya riri mu Gutegeka kwa kabiri 1 – 33 hagira hati :” Yabajyaga imbere mu nzira kubashakira aho mubamba amahema ,igendera mu muriro nijoro ngo ibayobore inzira mucamo , ikagendera mu gicu ku manywa.”

Ubuzima Abisiraheri bagize   ubwo Imana yababeraga inkingi y’igicu ikababambira amahema mu rugendo bagana i Kanani , nubwo baciye mu butayu inzira yari igoye kuyinyura ariko uwiteka yabambye ihema bagera yo amahoro.

Uwiteka ashimwe ko natwe ariwe watugiye imbere mubyo twaciyemo  byose , adushingira amahema mu bice bitandukanye turimo none tuguwe neza. Mukomerere mu ihema yadushingiye , kandi ntawaritobora kuko uwarishinze aruta byose gukomera.

Ibuka aho wavukiye naho utuye urasanga Uwiteka yarakugiye imbere akagushingira ihema mu bice binyuranye .

Reba nawe kuba ugifite ubuzima ugahumeka bikemera , ukiga ugatsinda , ukabona akazi aho kabuze , ugahatanira amasoko ukayatsindira , ukizerwa mu byo ubanamo na bagenzi bawe , abari ipfubyi Imana yarabareze barakura , ibarindana n’imiryango yabo , yashingiye igihugu cyacu ihema none dufite amahoro , uwiteka yakoze byinshi ku bwacu.

Ese wowe ukurikiye ijambo ry’Imana muri aka kanya , ntago wibutse ihema Imana yagushingiye ? uburyo yakurwaniriye ? ibuka nawe inzira wanyuzemo nurangiza ubwire Imana ngo warakoze.

Nibyo kuyishimira rwose , kuko ibyari bikomeye yarabyoroheje  , Mana warakoze . Umuririmbyi we yararirimbye ngo aho ugejeje ukora mbaye ngushimiye  . Ndagushimiye wowe wari ukurikiye ijambo ry’Imana ku Ibyishimo .com kandi turagukunda .

Ntukagende utaduhaye igitekerezo cyawe , kandi unasangize ubu butumwa inshuti n’abavandimwe ukoresheje imbuga nkoranyambaga.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

4 Ibitekerezo byanyu

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::