Sunday , 20 August 2017

IJAMBO RY’UMUNSI KU IBYISHIMO.COM :” Mutegerereze Umwami mu murwa “.

Mbanje ku basuhuza mw’izina ry’umwami wacu Yesu Kristu ari we waducunguye ngo aduheshe ubugingo buhoraho , kandi mu rupfu rwe niho dukura imbaraga no kunesha.

Uyu munsi tariki 26 Mata turaganira ijambo ry’Imana riri muri Ruka 24-49 hagira hati :” kandi dore ngiye kuboherereza ibyo data yasezeranye,ariko mugume mu murwa kugera ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”

Ahaniho yesu yararimo asezera ku bigishwa be ubwo yari agiye gusubira mu Ijuru arababwira ngo’ Mugume mu murwa’.

Uyu murwa yavugaga  ni umurwa wa Yerusalemu , impamvu yo kuguma  mu murwa nkuko twabisomye yari iyo kurindirira  ibyo Imana yasezeranye . Aba bigishwa bumviye itegeko Yesu yari yabahaye , baragenda bajya i Yerusalemu mu cyumba cyo hejuru bafite intego imwe yo gutegereza ibyo basezeranyijwe .

Ese wowe ukurikiye ijambo ry’Imana uyu munsi , icyo bari batekereje urakizi ? kwari kugirango  babatinzwe mu mwuka wera.

Muri iyi minsi gufata umwanya munini abantu barimo basenga biri kunanirana , kubera  ko duhanze amaso iterambere n’ibindi bitumarira igihe kandi birangaza ubwenge n’ibitekerezo byacu , nyamara tugashaka gusohorenzwa amasezerano kandi ntibyashoboka.

Ikibazo kitoroshye , abantu barashaka  kujya mu mirimo bataremererwa  kuva mu murwa Yesu yatangaje igihe abantu bazaba abagabo  bo kumuhamya agira ati: ” Icyakora muzaba abagabo  bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i samariya ,no kugeza kumpera y’isi nkuko tubisoma mu Ibyah 1:8 “.

Ibi bikwiye kwitonderwa , kuko ibyo tuzakora , tubwiriza, turirimba tuyobora abandi, duhanura,… nibidaherekenzwa n’imbaraga z’Umwuka wera bizagorana kubona umusaruro Imana ikeneye .

Muri iyi minsi twitegura  umunsi wa Pentecote , ndabifuriza gusenga cyane  ( kuguma mu murwa ) kugirango duhabwe ibyo Imana yadusezeranyije , twe n’abazadukomokaho aribyo kuko ntago abantu bakibishaka , ‘ kubatinzwa mu mwuka wera’.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Kayiranga Jean Pierre

2,140 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. Imana ibahe umugisha muri Kristo Yesu
    iri jambo riramfashije Uwiteka adushoboze kuguma mu murwa dutegerezanye kwihangana

  2. nukuri pe burakwiriye ko tuguma mumurwa tukahategerereza kugira neza kw’Imana Amen Imana ibahe umugisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress