Ikibazo cy’ihohoterwa cyafatiwe ingamba — Senateri Dr. Sindikubwabo

0
829

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Ugushyingo Komisiyo y’ imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena y’u Rwanda,  iyobowe na Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène basuye ikigo kita ku bagize ihohoterwa , haba irishingiye ku gitsina n’irikorerwa mu ngo , bagaragarizwa aho ikigo kigeze mu kwakira abarwayi no kugabanya iri hohoterwa .

Senateri Dr. Sindikubwabo Jean Népomuscène  yagarutse ku rwego bamaze kugeraho , haba mu miyoborere  no mu mikorere , nkuko mu isuzuma  ryakozwe  mu gihugu hose basura ibigo bya Isange One Stop Center mu turere twose no mu byo babagaragarije kuri uyu munsi.

Komisiyo yasabye ko  abana bahuye n’ihohoterwa bakabyara inda zidateganijwe  ko IOSC yafatanya n’inzego bireba bakiga kuri iki kibazo , bakita kuri aba bana aho kuba bonyine , haba mu mitekerereze no mu buzima bwa buri munsi. Yasabye ko IOSC ko yagera no mu mirenge ( mu bigo nderabuzima ) kugirango begera abahura n’ihohoterwa , dore ko banagaragarijwe ko gahunda guverinema ifite ari uko bazaba babigezeho mu myaka 7 iri mbere.

Dr C.P Nyamwasa Daniel uyobora iki kigo gikorera ku Kacyiru yagaragaje ko kugeza ubu 70% mu bagannye IOSC aribo bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina , 30% bakorewe ihohoterwa rikorerwa mu ngo  , abari munsi y’imyaka 18 bari kukigero cya 81% naho abari hejuru yayo ni  3%  muri rusange mu gihugu hose ahakorera Isange One Stop Center  ni 44 bakaba barakiriye abagera 3378 muri uyu mwaka 2017.

Isange One Stop Center kimaze kwagura amashami , ari nako gikomeza kuba ubukombe mu kurwanya ihohoterwa.

Ibi bigaragazwa n’ibihembo mpuzamahanga bahabwa ndetse n’abahanga ntibahweme kuvuga ko ari uburyo bwiza bwakoreshwa n’ibindi bihugu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina , n’irikorerwa abana mu byifuzo bagejeje kuri iyi komisiyo ni uko bakongera imodoka zifashishwa nk’ivuriro mu butabazi bwisuse no mubukangurambaga ; ku buryo buri Ntara yagira imodoka yayo , iyi modoka iba ikubiyemo umudogiteri mu mitekerereze n’imyitwarire ,umuganga , umugenzacyaha n’imiti nkenerwa ,no kugira inyubako y’ibitaro bya Isange bijyanye n’igihe ariko ko babishyize mu igenamigambi bagiye gutangira kubyubaka  .

Murenzi  Jean wo mu Murenge wa Nyarugenge   yavuze ko iki kigo cya IOSC cyafashije abantu benshi  harimo n’umwana we wari wafashwe ku ngufu ,bakamwitaho ,bagakurikirana n’uwari wamufashe ubu akaba yarashyikirijye ubutabera .

Umusanzu wa Isange One Stop Center mu kurwanya ihohoterwa ugarukwaho n’abaturage bavuga ko iki kigo cyibafasha hakiri kare ; bityo n’uwashaka gusibanganya ibimenyetso akabura aho abihera.

Ku rundi ruhande hari abanenga ko bamwe mu Banyarwanda bagihohoterwa bakicecekera kubera umuco, imyemerere inyuranye n’ibindi.

Kuva ikigo Isange One Stop Center cyatangira mu Rwanda kimaze gutanga umusanzu ugaragara mu kurwanya ihohoterwa. Urugero nko mu kigo cyatangiriye ibindi giherereye ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru kimaze kwakira abagera ku 3378 bahohotewe kandi bakitabwaho uko bikwiye.

Dr C.P Nyamwasa Daniel uyobora iki kigo gikorera kacyiru

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail