Ikibazo kiri muri Kiliziya Gatolika cyatumye Papa yerura ko agiye kwemerera Abapadiri ba Kiliziya Gatolika gushaka abagore

0
79

Umushumba wa Kriziya Gatolika ku isi Papa Francis yavuze ko agiye kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’abasaseridoti.

Papa yavuze ko kuba Kriziya Gatolika itari ifite abapadiri bahagije cyari ikibazo gikomeye kuri Kriziya maze anavuga ko agomba kwemera guhindura itegeko ryagengaga abapadiri ryo kudashaka abagore.

Umushumba wa Kriziya Gatolika ku isi Papa Francis

Yagize ati : “ Turashaka kugerageza ngo turebe ko byashoboka dukoze ‘viri probati’ ( isuzuma rikorerwa abagabo mbere yo kuba abapadiri cyangwa rigakorerwa abashatse abagore kugira ngo basuzume ukwizera kwabo n’imbaraga z’Imana ziri muri bo ). Dusanze byashoboka ( gusuzuma ukwizera kw’abagabo bashatse ngo barebe ko guhamye ) twabahereza inshingano bagomba kuzuza.”

Ni ukuvuga ko viri probati yakemerera abagabo bashatse abagore kuba abapadiri. Ariko abasanzwe ari abapadiri ntibazemererwa gushaka nk’uko Papa yabitangaje. Ati : “ Gukomeza kubuzanya gushaka si wo muti.”

Kriziya Gatolika yari isanzwe yemerera abagabo bashatse kuba abapadiri. Abashumba bo mutorero ya giporotestanti bahindukaga bakajya muri Kriziya Gatorika bakomezaga kuba abapadiri ba Kiriziya kandi bakagumana abagore babo igihe cyose babaga babyumvikanyeho n’abo bashakanye.

Abapadiri Kriziya Gatolika bo mu bihugu bya Amerika ishingiye kuri Kriziya Gatolika y’i Roma nabo bakomeza umuco wabo wo kugira abapadiri bashatse.

Kriziya Gatolika y’i Roma yemera ko abapadiri batagomba gushaka ishingiye ku mirongo imwe n’imwe ya Bibiliya kandi bakanemera ko umuntu akora mu muperisona wa Kristo ( mu muntu wa Kristo ) bityo akaba atagomba gushaka nk’uko Kristo yabigenje.

Iyi nyigisho yari yaremejwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II na Papa Benedigito wa 16. Mu gitabo cye cyitwa “ On Heaven And Earth” , Papa Francis yagize ati : “ Mu gihe ndimo,  ndarinda ubusore bwanjye hamwe na nita ku ku kubukoresha igikwiye mburinda ikidakwiye kuko bumaze ibinyejana icumi bukora iby’ubutsinzi butarimo gutsindwa.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Valentin Twiringiyimana

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::