Mu kiganiro kirambuye na Ashimwe Dorcas yasobanuye ku ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘ A little More of Jesus ‘ agaruka ku mugabo bayiririmbanye witwa Iain Stewart — VIDEO .

0
280

Ashimwe Dorcas, yatangiye kuririmba ari umwana muto cyane kuko yamenye ubwenge aririmbana n’abavandimwe be , akabifatanya no kuririmba muri korali y’abana bigaga mu ishuri ryo ku cyumweru ( Sunday school ).

Uyu muhanzikazi watangiye kuririmba ku giti cye niwe mukobwa rukumbi usigaye mu muziki nyuma yuko itsinda we n’abavandimwe be baririmbiragamo ‘ Blessed sisters ‘ rihagaritse ibikorwa by’umuziki mu gihe kitazwi .

Umuhanzikazi Ashimwe Dorcas wamenyekaniye mu itsinda The Blessed Sisters yatangiye gukora ubuhanzi ku giti cye .
Umuhanzikazi Ashimwe Dorcas wamenyekaniye mu itsinda The Blessed Sisters yatangiye gukora ubuhanzi ku giti cye .

Mu kiganiro yagiranye na ibyishimo.com yavuze ko afite gahunda yo gutanga ubutumwa bufasha imitima y’abantu bakarushaho kwegera Imana .

Ati :” Mfite gahunda yo gutanga ubutumwa bufasha Imitima y’abantu kurushaho kwegera Imana no kuyikunda, ikindi kandi nkakora mu buryo bwagutse k’uburyo n’abatumva ururimi rwacu ( Ikinyarwanda ) babasha kumva ibyo ndirimba kandi nabo bagafashwa. ”

Ashimwe Dorcas aherutse kuririmba mu birori byo gutangiza Groove Awards 2016 .
Ashimwe Dorcas aherutse kuririmba mu birori byo gutangiza Groove Awards 2016 .

Mu ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘ A little More of Jesus ‘ Dorcas  yagarutse ku mugabo bayiririmbanye witwa Iain Stewart  ukomoka mu gihugu cya  Ecosse , avuga ko yashituwe n’ubuhanga buri mu ijwi ry’uyu  mugabo bimutera kumva ko bakorana indirimbo .

Mu magambo ati :” Naririrmbanye nuriya muzungu [ Iain Stewart  ] kuko nakunze ubuhanga buri mw’ijwi rye . Ikindi azi kwandika indirimbo cyane, jye nifuje kuririmbana nawe kubera indirimbo yaririmbanye na Jean Paul Samputu yitwa Rwandan Dream. Wumva ifite ubutumwa bwiza kandi ikoranye ubuhanga. Iyindi mpamvu nuko gukorana nawe indirimbo kurijye n’intambwe ikomeye nteye ishobora gutuma  nunguka abandi bantu baba ari ab’iwacu mu Rwanda cyangwa mu bindi bihugu  bakurikirana ubutumwa ntanga mu ndirimbo nkora.”

Ashimwe Dorcas ni umukristu muri Anglican Church ( EAR ) Diocese ya Kigali iyobowe na Bishop Louis Muvunyi , Cathedral ya Saint Etienne.

Mu kiganiro kirambuye na Ashimwe Dorcas yasobanura ku ndirimbo aherutse gushyira hanze yise ‘ A little More of Jesus ‘ agaruka ku mugabo bayiririmbanye witwa Iain Stewart

Mu gihe bikiri ingorabahizi mu bahanzikazi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ko hagira utangira kuririmba akabasha kwibona ku ruhando mpuzamahanga , yewe no mu gihugu imbere , Ashimwe Dorcas yabajijwe n’umunyamakuru w’ibyishimo.com niba we yumva bizamworohera ko yibona mu bandi bahanzikazi bamaze kubaka amazina , asubiza ko bishoboka cyane bitewe nuko urwego rwabo rugifite inzira ndende .

Ati :” Urwego rw’abahanzikazi muri gospel ruracyafite inzira ndende , gusa haraho tumaze kugera kuko abakobwa benshi turahari turaririmba kandi tubikunze. Gusa bamwe bahura n’inzitizi zibatera kudashobora kugera kuntera ndende urugero ; bamwe bagira inshingano nyinshi harimo gukora akandi kazi, ishuli, gushinga urugo, kugira ubushobozi bucye […] kandi ntibabone ababatera ingabo mu bitugu, wenda hari n’izindi mpamvu nyinshi .”

Umuhanzikazi Ashimwe Dorcas n'abandi bakobwa bamufasha mu majwi .
Umuhanzikazi Ashimwe Dorcas n’abandi bakobwa bamufasha mu majwi .

Indirimbo  Ashimwe Dorcas yakoranye na Iain Stewart  irimo ubutumwa bukangurira abantu kugira urukundo rwa Yesu Kristu kandi bakarugaragariza bagenzi babo . Yavuze kandi ko kuba isi igeze aho abantu batera umugongo abandi bari mu bibazo bidakwiye kuranga abantu bamenye Imana .

Ati :” Muri iyi ndirimbo harimo ubutumwa bushishikariza abantu kongera kugira urukundo rwa Yesu Kristu , bakarugaragariza na bagenzi babo kuko bigaragara ko abantu benshi bihugiyeho bagatera bagenzi babo umugongo maze bigatuma hari benshi bibwirako arintabwa, ntawubakunda , ntawubitayeho, bikabatera agahinda. Rero ndashishikariza abantu cyane cyane muri iyi minsi yo kwibuka uko Yesu yadukunze akaza kuducungura, ariko natwe dukwiye kwegera bagenzi bacu tukabereka urukundo Yesu yadukunze. Niba hari ababaye , barwaye se, baba bonyine se cyangwa bashonje, tubegere tubagirire neza nabo bamenye ko Yesu abakunda.”

Ni irihe jambo Iain Stewart  yabwiye Ashimwe Dorcas bagihura bwa mbere ?

Bimenyerewe ko abahanzi bateye imbere iyo bahuye n’abahanzi bataramenyekana babanza kubabwira amagambo abaca intege , rimwe na rimwe bigashegesha imitima n’ibitekerezo by’abahanzi bakizamuka .

Ashimwe Dorcas  abajijwe ijambo yibuka Iain Stewart yamubwiye bagihura  no mu gihe bari muri studiyo , yavuze ko atabyibuka neza ariko kandi nta n’ijambo ribi yamwumvanye .

Ati :” Ijambo yambwiye tukigera muri studio, ntabwo nryibuka pe haahah, naho uwasabye undi ko bakorana indirimbo nijye wabimusabye.”

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rene Hubert

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::