Thursday , 29 June 2017

Ikiganiro kirambuye na Egide wagaragaye ahetswe n’umuhanuzi bikavugwa ko umugore we yahise yahukana.

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata 2017 nibwo ku mbuga nkoranyambaga nka watsap , youtube na facebook abantu bahanahanaga amashusho yafashwe ubwo umugore w’umuhanuzi […] yahanuriraga umugabo amuhetse mu mugongo.

Aya mashusho yacite ibintu ndetse akavugisha umubare munini w’abayabonye ngo ntiyafatiwe muri tumwe mu duce dusanzwe dusengerwamo mu Rwanda , kuko uwayafashe yayafatiye mu gihugu cya Uganda.

Uyu mugabo yahanuriwe n’umuhanuzi bataziranye , bivugwa ko umugore we akimara kubona ayo mashusho yahise yahukana.

Ugikubita amaso amashusho y’uyu mugore wahanuriye umugabo amuhetse mu mugongo  , wibaza icyari kibyihishe inyuma .

Bamwe ntibatinye kuvuga ko ari ubuhanuzi bw’ibinyoma bwateye , abandi bavuga ko ibyo babonye ari ibisanzwe , ngo kuko no mu byumba by’amasengesho Imana ishobora kukwereka ko iguhetse ikoresheje umuhanuzi utanafite imbaraga zagakwiye guheka uwo ahanurira , nyamara bigashoboka.

Nubwo bitatworoheye kumenya amazina nyayo y’uyu muhanuzi , Ikinyamakuru Ibyishimo.com twakomeje gushakisha uko twabonana nuyu mugabo wahanurirwaga ahetswe k’umugongo , ngo tumenye niba ibyamuvugwagaho birimo no gutandukana n’umugore we bitewe n’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga aribyo .

REBA IYI VIDEO :

Mu kiganiro cyihariye na Ibyishimo.com Bigirimana Egide ati :” Hariya hantu twari turi ni k’umusozi w’amasengesho ( Kampala Prayer Mountain ) i Bugande. Twari twahagurutse tugiye gusenga tujyanye ibyifuzo byacu ndi kumwe na madame ndetse n’abandi bantu nka babiri. Umudamu wanjye twari turi kumwe dunsengana yitwa Bazizane Salamu . Niba mwarabonye umuntu wari wicaye wambaye umupira wa orange , umuntu wari umuryamye iruhande niwe mudamu wanjye .”

Uriya muhanuzi ntabwo Egide amuzi :

Bigirimana Egide avuga ko ataraziranye n’uriya muhanuzi kandi yamubonye k’umunsi wa nyuma basoza amasengesho bakoreye i Bugande.

Ati:” Uriya muhanuzi wampetse ntawe nzi , twahuriye hariya k’umunsi wa nyuma adusanze aho twari turi gusengera , araza turasengana. Ni umunyarwanda , nyuma yaho namubonye aje kumbaza ukuntu ako ka video kageze ahantu hose , ariko njyewe ntawe narinzi. N’uyu munsi ntago nakubwira amazina ye , nta nimero za telefone ye mfite , byari buriya hariya , tukarangizanya kuko nta kindi twari gukurikirana.”

Bigirimana Egide yahakanye ibyavuzwe ko umugore we akimara kubona video zihanahanwa ku mbuga nkoranyambaga yahise yahukana. Ngo inshuti ze nizo zamubwiye ko iyi video zayikuye kuri uru rubuga  KANDA HANO URUREBE

Ati :” Nta na kimwe byangije , kuko umugore wanjye twari kumwe twagiye gusenga ibintu byose abireba kandi yemera ubuhanuzi . Kuko ni byinshi byagiye bihanurwa kandi bigasohora akabibonesha amaso ye . Haribyo bamuhanuriye arabizi bigasohora , arabizi rero . Rwose nta na kimwe byangije k’umuryango wanjye kuko nari najyanye nawe kandi ndi kumwe na Pasiteri unyobora.”

Video yageze hanze ite ?

Bigirimana Egide aganira na Ibyishimo.com ati :” Iriya video uko nawe wayibonye n’abandi bayibonye , nanjye niko nayibonye . Kandi umuntu wa mbere wabanje kuyinyoherereza ni madamu wanjye ambaza ati ‘ ese iyi video noneho  ninde wayifashe ?’ nanjye ndamubaza nti ‘ uyivanye hehe ?’ niko kumbwira ngo ni umushuti wanjye uri i Kigali uyimpaye. Abantu bambwiye ko bayikuye ku rubuga rwa KANDA HANO URUGEREHO , ndayifungura ndayibona.”

Egide ntiyemeranya n’abavuze ko uwasohoye video ari Pasiteri we . ati :” Twari kumwe n’abantu benshi bafite amatelefone , ntago navuga ngo Pasiteri wanjye yashyize hanze iriya video , kuko ni umunyamwuka kandi ni umuhanuzi . Ntago yasohora ubuhanuzi bwavuzwe ku muntu ngo abutange hanze. Ibyo ntago mbyemeranya n’ababivuga kandi si nabyo.”

Yakomeje ati :” Birashoboka ko hari undi muntu wabifashe akayereka umushuti we amwereka umunezero waruhari. Undi nawe akayiha abandi , nkeka ko ari uko byagenze igasakara mu bantu.”

Bigirimana Egide yabwiye Ibyishimo.com ko abasenga Imana by’ukuri bakwiye kwemera ubuhanuzi bw’ukuri kandi bakarindira ko busohora.

Ati :” Abantu basenga be kugira icyo banenga , bategereze barebe ibyahanuwe niba bizasohora kandi basome muri Yesaya 46:3 . Nta Isiraheli navuga , ahubwo Isiraheli ni njyewe . Impamvu mbyemera nuko byavuzwe mu buhanuzi , ariko bigakoreka muri njyewe . Ntabwo Imana tuzayibona ije kumpeka , ahubwo izanyura mu muntu , kuko Imana ikoresha abantu.”

Yakomeje ati :” Abatarakijijwe batari abarokore , tubaha uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka . Ariko abakijijwe kandi ari Abarokore bemera ko ubuhanuzi buriho n’abahanuzi bariho baraceceka bakabyakira .”

Egide nawe yemeza ko ubuhanuzi bw’ibinyoma bubaho , ariko abantu bakwiye kugenzuza ubuhanuzi bwose ijambo ry’Imana ndetse n’imbuto abo bahanuzi bera.

Bigirimana Egide ni umukristu mu Itorero Elayono Pentecost rikorera mu Murenge wa Kimironko mu karere ka Gasebo ho mu Mujyi wa Kigali.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Hubert  Rene

30,834 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

14 comments

  1. Biriya bibaho ibyo umuhanuzi yakoze, yashakaga kumwereka ko Imana imuhetse ku mugongo wayo. Abisi bo baba babonye umwanya wo kuvuga abakozi b’Imana no kubasebya. Komera Egide, Yesu muri kumwe, ntureke gusenga ahubwo rushaho, kuko turi mu minsi ya nyuma bazatubeshyera nibyo tutavuze, ngo babone uko batujyana mu nzu z’imbohe. Mukomere Benedata, Turasiganirwa aho tuzaba ubuziraherezo!

    Alpha.

  2. Utabyemera nakazi ke, njye nubwo na madamu yaba adahari babinkora. Nta wukwitambika mu mugambi w’Imana uko yashaka niko yakuvugisha

  3. Oh oh.Imana yongere ikugarukeho Egide usibanuye neza ibintu.kandi nabavuze ubababarire nabio sibo

  4. Courage nshuti y’Imana. Satani yagirango akugerageze arika yasanze ukomeye. Ivugire uti: “Nta soni mfite uretse izo ibyaha byange”. Naho gusenga no guhanurirwa nta soni biteye, kuko nta ruhare wabigizemo kugirango bigende kuriya, keretse ko wari wajyanywe no gusenga. Ahari Imana yagirango nuzatanga ubuhamya bw’ibyo yakubwiye ikabisohoza, bizumvikane kurushaho.

  5. Biriya ni ibisanzwe cyane ku bantu bamenyereye gusenga (Abanyamwuka) ntabwo abapagani babisobanura . Kuko Imana iyo yakwishimiye yakoresha n’umwana muto akaguheka kandi umuruta so interpreters ntiwababuza kuvuga. Egide keep strong kdi ukomeze gusenga kuko ibisitaza ntibizabura gusa ubizana afite ishyano.

  6. ubuhanuzi? cyangwa kuraguza, mwarahabye cyane, ntabwo ubuhanuzi buba uganda niwawe Imana yahagusanga ikoresheje abantu,

  7. Nifuzaga gusubiza ibyagaragaye muririya video, nkoresheje Bible. Iyo video nanjye nayibonyeho ariko ni byiza ko abibwira ko basenga IMANA umuremyi w’Ijuru n’Isi nibirimo byose, bakwiriye kujijuka bakava mubuyobe bakayoborwa n’Umwuka Wera! Ntanahamwe abahanuzi bo muri Bible bigeze baheka umuntu ngo baramuhanurira! YESU n’Intumwa ze! ntaho byanditse muri Bible. Ibibinyoma nabahanuzi babyo, mwabigaragarisha iyihe nyandiko?
    HOSEYA 4:6, YEREMIYA 23:16, Gutegeka kwa Kabiri 13:1-5, Yesaya 8:16-20!, Matayo 24:23-26!, Amasengesho yemerwa n’Uwiteka Matayo 6:5-14, Iyo misengere yo guheka abagabo babandi aba bahanuzi bibinyima bayivanye hehe? Nibyiza abakirisitu bikihe bava mubujiji bagasaba Imana ikabafungura ubwenge!, Gusa Satani arimo arakora kandi akoresheje abahanuzi nabahanuzi kazi bibinyoma, maze bakayobya benshi! 2 TIMOTEYO 4:3, ! Timoteyo 4:1-2! Turimuminsi yanyuma y’Isi bantu b’IMANA murabe maso! Ibyahishuwe 14:12! “Kwitondera amategeko y’Imana nokugira kwizera nkukwa YESU! Ibyo nibyo byonyine bihamiriza abakozi b’Imana byukuri abaribo! Ntabwo abavuga Imana bose ari abakozi baayo!

  8. Ndababwiza ukuko abahanuzi bikigihe kontahandi baganisha isi uretse kuyoreka kuko ubu ushinze urusengero wese aba yifitiye umuhanuzi gewe usomye ibitabo byishi bivuga imana ntakimwe nasanzemo umuhanuzi wumugore cg intumwa guse ikiriho muriyimisi turimo uzikuvuga cyane wese murusengero ahinduka umuhanuzi nawe ugasanga urusengero ahantu mugikari kwirembo hari akabai cg murugo rwuntu ukumvango barahanura rwose nubuhanuzi bwibinyoma pe!!!

  9. Amen
    Mana yacu tuzakurambaho

  10. Jonson we ese wowe ayo mategeko y’Imana uvuga yose warayubahirije ubu uri umukozi w’Imana wukuri? Imana ije yasanga utunganye warayitondeye yose?

  11. Ibi bintu nibinyoma bigamije kuyobya abantu batazi ibyimana, none mushobora kutwereka aho ibi bintu uyu mugore yakoze byanditswe muli biblia? Abahanuzi bahozeho kuva kera kose , ariko nta na hamwe bigeze bahanura bahekanye, isi igeze mumarembera aho abagore batangiye guhekabagabo batarababo ngo batumwe kubahanurira, bamwe mugiye gusenya kubwabo bahanuzi bibinyoma badutse, uko niko satani akoresha amayeri ye abatabizi ngo ni yesu wavuze, yesu ntavugira mubahekanye ntimukamubeshyere mwa ndyadyamwe.

  12. Imana imbabarire kuko nanjye ndi mubakugaye nawe umbabarire
    kdi mvuga ngo ba christo bene data isi igeze kure mureke dusenge tuve kubahanuzi biki gihe
    kuko iyo ukunda ko baguhanurira urayoba amaherezo kuko isi yabaye mbi uzumva hari abavuga ngo babanza gusambana kugirango babavaneho imizimu abandi bati kwishyura ubuhanuzi mujye mwibuka ko impano nagakiza naho bihurira uzishinga umunyempano udakijijwe akwereke yewe nta nimpamvu yakagukojejeho ikiganza cye ngo araguhanurira utazi ko akizwa ibaze aguhetse ukajya mu mubiri icyakurikiraho
    mureke tuyoborwe n ijambo ry IMANA ryo ritavangiye.

    • Peace guheka umuntu kuriya nibyo byatuma umuntu ava mu mwuka agasambana ubikoze uba usanzwe urumusambanyi. wagaya utagaya msg Imana yashakaga kumuha yarayimuhaye kandi ntaco amagambo yanyu yahindura kubyo yamuvuzeho. Uwo mugabo ahubwo bye nzamushaka ambere inshuti. Mureke amagambo mitegereze.

  13. Ushobora kwita umuntu injiji ou comme tu veux ariko iby’Imana ntibirondozwa umubiri.
    Wica iteka ngo ni ibinyoma kuko uwahanuriwe kirya gihe yahise amenya ko nyir’ijuru yamusuye cg atari we kuko azi ibyifuzo yasengeraga.

    Naho uyu muvandimwe ukoresheje amaverses bibliques yerekana iby’abahanuzi ba kera ntiyigeze atekereza ku bakoreshaga amazirantoki,abacyuye maraya…ngira ngo guheka nibyo byoroshye kurusha ibyo.
    Mube abanyabwenge ariko mumenye ko Imana ifite uko yiyereka buri wese bitewe nuko yagiye imbere yayo yitwaye.
    Abo biriya byagusha nubundi ni ababa basanzwe badahagaze neza pe!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress