Ikiganiro kirambuye na Olivier Kavutse washenguwe no kubona Honorine ( Gisabo ) atarabaye Nyampinga .

2
335

Kimwe n’abandi banyarwanda batari bacye , umuhanzi akaba n’umuyobozi w’Itsinda rikomeye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ( Beauty for Ashes ) Olivier Kavutse yagaragaje icyo yatekerezaga mu gihe hatangazwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2017 .

Mbere y’uko hatangazwa abakobwa batanu bajya mu kiciro kibanziriza icya nyuma , benshi bahurizaga ku izina rya ‘ Gisabo ‘ . Bavuga ko ariwe ukwiye kuba Nyampinga w’ u Rwanda kandi ari umukobwa usenga cyane wavamo umuvugabutumwa mwiza .

Abakobwa batanu bageze mu cyiciro cya nyuma barimo : Umutoniwase Linda , Iradukunda Elsa , Shimwa Guelda , Kalimpiya Queen na Umuhoza Simbi Fanique .

Hamaze gutangazwa aba bakobwa batanu batarimo Uwase Hirwa Honorine  Olivier Kavutse ukuriye Beauty for ashes yavuze ko nta Honorine nta Miss  ati :” Nta Honorine, nta miss ! Ijoro ryiza ! “.

Nyuma y’iyi nyandiko yuzuyemo agahinda , Ibyishimo.com twagiranye ikiganiro kirambuye n’uyu muhanzi atubwira uko yatangiye kunyurwa n’ibyo uyu mwali akora , ndetse n’impamvu yamuteye kumuba inyuma mu rugendo rwe muri Miss Rwanda 2017 .

IBYISHIMO : Wakurikiranye urugendo rwa Miss Rwanda 2017. Niki cyatumye ukunda Gisabo                        Ukanamuha umwanya wo kumva yaba Nyampinga w’u Rwanda ?

OLIVIER KAVUTSE : Uretse no kuba ari mwiza kandi yarabikwiriye … namukundiye cyane ko yajyanye ijambo ry’Imana mu ngando ya ba  nyampinga. Ibintu tutari tumenyereye !! N’umukozi w’Imana .

IBYISHIMO : Mubuzima busanzwe muraziranye ?

OLIVIER KAVUTSE : Wapi … ariko nzamushaka. Ahubwo niba muziranye unshakire numero ye Nk’umunyamakuru wayibona bitakugoye.

IBYISHIMO : Hanyuma muhuye wamubwira iki ?

OLIVIER KAVUTSE : Namubwira congratulations, nkamutumira ahantu dufite hitwa Prayer House hahurira urubyiruko rugera kuri 150 buri wa mbere akatubwiriza , akaduha n’ubuhamya .

IBYISHIMO :  Yoooo, usanze akunda Beauty for Ashes wabyakira ute?

OLIVIER KAVUTSE : Haa.. namuha CD zacu zose nkanamwemerera kuba umukunzi wacu w’icyubahiro , akazajya abona buri CD yacu isohotse mu bambere , akaba aba anafite intebe ihoraho y’icyubahiro mu bitaramo byacu byose. Uretse ko ibyo mbimwemereye  niyo ataba ari n’umunzi wacu cyane !!! If she is interested  kuko yubahishije Imana hariya hano nanjye ndamwubahishije aho nshoboye .

IBYISHIMO :  Umaze kumubura muri batanu bakomeje mu cyiciro gikurikiyeho wumvishe ubaye ute ?

OLIVIER KAVUTSE : Numvise nta kindi nkiri kureba.. niyo mpamvu nahise nandika iriya post ivuga ngo ” Nta Honorine, nta miss ! Ijoro ryiza !”

IBYISHIMO : None dusoza nka Beauty for Ashes mumaze gukora ibitaramo mu Rwanda no mu mahanga mu bihugu bya Asia n’uburayi , mufite izihe  gahunda muri uyu mwaka kuburyo nawe yazazitabira ?

OLIVIER KAVUTSE : Mu murimo w’Imana turi gukora ibikorwa byinshi by’ivugabutumwa . Muri iki gihe navuga ko Album yacu yitwa nshya yitwa renaissance irigukorwa , Concert yo kuyisohora ni tariki 9 Nyakanga 2017 . Hagati aho dufite izindi ndirimbo byibura eshatu tuzasohora ( Audio / video ) ndetse na Colabo nyinshi kandi byose bizakorwa mbere y’ukwezi kwa kalindwi , nyuma yaho tuzahita dutangira ibitaramo hirya no hino ( Tour )  byo kugurisha izo CDs .

REBA INDIMBO YA BEAUTY  FOR ASHES BISE ‘ Yesu Ni Sawa ‘.

- Kuwa 14 Mutarama 2017 mu Mujyi wa Rubavu habaye ijonjora ry’ibanze ryo gushaka abakobwa bahatanira irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, uwitwa Uwase Hirwa Honorine yari mu barushanwe ndetse atsinda muri batandatu ba mbere.

Icyo gihe hatoranyijwe abakobwa batandatu barimo Cardine Umutoni, Uwineza Sandrine, Iradukunda Elsa, Shimwa Guelda, Uwase Hirwa Honorine na Umutoniwase Linda, aba ni bo bazahagararira Intara y’u Burengerazuba mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda ya 2017.

- Uwase Hirwa Honorine w’imyaka 20 yahise aba umukobwa uyoboye abandi mu kuvugwa cyane mu Rwanda haba mu binyamakuru, ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro hagati y’abantu.

Hirwa ukomoka i Remera muri Gasabo amaze kuba ikimenyabose kubera igisubizo yahaye akanama nkemurampaka ubwo yabazwaga ishusho ikwiye kuranga Umunyarwandakazi nyawe. Yavuze ko ‘akwiye kuba ateye nka we[Honorine] ndetse akaba ashushe nk’igisabo’.

Iyi mvugo yakuruye impaka ndetse akimara kubivuga mu kanya nk’ako guhumbya Video ye yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Twitter, Facebook, WhatsApp n’ahandi abanyamakuru batangira kumuvugaho mu biganiro byabo, imvugo ye n’imisubirize ye bitangira kwiganwa n’abatari bake.

- Uwase Hirwa Honorine yavukiye mu Karere ka Gasabo i Remera, agiye kuzuza imyaka 20 y’amavuko areshya na metero imwe na sentimetero 70 akaba apima ibiro 64.

- Uwase Honorine avuga adategwa indimi eshatu Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda. Yarangije amashuri yisumbuye muri Lycée Notre Dame de Cîteaux mu mwaka wa 2015 aho yigaga mu ishami ry’Imibare, Ibinyabuzima n’Ubutabire. Ubu ni umukozi ubifatanya n’amasomo muri Kaminuza yigenga ya Kigali mu ishami rya International relations.

-  Amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2017 asize Uwase Hirwa Honorine ahawe ikamba rya Miss Popularity .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa   Aimable

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 Ibitekerezo byanyu

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::