Ikiganiro kirambuye n’umuririmbyi Joshua Bagaza utuye muri Virginia

0
1271

Umunyarwanda ufite ibigwi bitangaje mu guhimba no kuririmba indirimbo zihimbaza Imana Joshua Bagaza utuye muri leta ya Virginia muri Amerika yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘ Ubutayu ‘.

Joshua Bagaza watangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2001 ubwo yari muri Korali , yahimbye indirimbo nyinshi , zimwe zimenyekana hirya hirya no hino mu bihugu nk’Uburundi , u Rwanda , no mu gihugu cya Congo ahakoreshwa ururimi rw’Ikinyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Ibyishimo.com , yavuze ko mu buzima bwe nta kintu kimushimisha nko kuririmba indirimbo zihimbaza Imana , kuko magingo aya amaze gukora indirimbo umunani zivuga imirimo myiza Imana ikorera abayemera n’abatayemera ngo yiyubahishe.

Ati :” Natangiye guhanga indirimbo muri 2001 muri chorale , nigisha indirimbo mu makora atandukanye. Indirimbo navuga yamenyekanye n’iyitwa [ hunga idini usange Yesu ] nshimishwa cyane no kuririmba indirimbo zihimbaza Imana .”

UMVA INDIRIMBO NSHYA :

Joshua Bagaza ni umukirisitu usengera mu Itorero ryitwa Portico Church rikorera muri leta ya Virginia muri Amerika ,  avuga ko akunda kumva ibihangano byinshi by’Abanyarwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana , ariko akunze kwitsa cyane ku bya Patient Bizimana na Israel Mbonyi.

Ati :” Hano nkunze kumva indirimbo z’abakozi b’Imana batandukanye , ariko abahanzi bo mu Rwanda nkunda kumva ni Patient na Israel.”

Ni ubuhe butumwa buri mu ndirimbo yawe nshya ?

Asubiza iki kibazo , Joshua Bagaza yabwiye umunyamakuru wa Ibyishimo.com ati :” Ubutumwa ( message ) y’indirimbo yanjye nshya ni ukwiringira Imana no kuyishima.”

Album nshya ya Joshua Bagaza ntaramenya igihe izagira hanze , ariko yemeza ko yarangije kuyibonera izina.

Ati :” Ntabwo turamenya igihe album izasohokera ariko ntibizatinda . Izitwa [ Abiringiye Uwiteka ].”

Indirimbo wise ‘ ubutayu ‘ igitekerezo cyo kuyandika cyaje gite ?

Ati :” iriya ndirimbo yanjemo nyuma y’uko nari nabonye ko gukorera Imana bisaba ubwitange bwishi cyane , n’ibibazo byo mw’isi , ariko nyuma yabyo hari ingororano n’amahoro y’iteka ryose. Icyanditse kimfasha cyane kiri muri Yahana 3:16 havuga ngo ‘ nkuko Imana yakuze abari mw’isi cyane …’  Ubuzima bwa gikristo mbufata nk’urugendo duhoramo duharanira kubaho mu bushake no mu mugambi w’Imana.”

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::