Sunday , 20 August 2017

Ikiganiro na Pasiteri Gasana James wasobanuye amayeri akorwa na bamwe mu bapasiteri bashaka ubutunzi

Pasiteri Gasana James ni umushumba w’itorero Church of Hope rikorera i Kanombe mu mujyi wa Kigali. Avuga ko atemeranya n’abiyita abakozi b’Imana bagakora ibikorwa bihabanye n’ijambo ry’Imana  we akabita ko bakora imirimo ya Satani.

Asobanura ko muri iki gihe usanga Itorero ry’Imana rifite ubwami bubiri bugizwe n’ubwami  bwa Yesu ndetse n’ubwami  bw’isi kandi bitagakwiye kubangikana.

Mu kiganiro Ikinyamakuru Ibyishimo.com cyagiranye na Pasiteri Gasana James, yasobanuye amayeri akorwa na bamwe mu bapasiteri bashaka ubutunzi .

UMVA IKIGANIRO :

Pasiteri Gasana James yagize ati “Ntabwo ari ukuza ngo ufate amahame ( Principes ) y’Imana ngo uyabeshyeshye mu isi. Urugero, umuntu akavuga ngo zana ibihumbi mirongo itanu (50,ooo) ndagusabira umugisha ubone akazi; Imana uba ugiye kuyikoresha nk’umucuruzi. Ntabwo umuntu abona akazi kuko yishyuye ibihumbi mirongo itanu ahubwo akabona kuko Imana yabonye ko akwiye kukabona.

Yakomeje agira ati “Ntabwo najya kubwira umuntu ngo kugira ngo Imana igukorere ibitangaza n’ibimenyetso ubanze uzane igitambo kinini. Imana ntikorera mu bitambo binini, igusha imvura ku babi n’abeza.”

Pasiteri Gasana avuga ko ikiza ari uko abantu bakangukira gukiranuka no gukora niba bashaka kugira ubutunzi

Ati “Ndi gukangurira abantu kugarukira Imana kubera ko abantu bashaka gukira vuba kandi ihame ryo gukira ku Mana ni rimwe. Gukira bituruka mu gukora kandi gukora guturuka mu gukiranuka. Ni ukuvuga ngo niba ushaka ibihumbi bitanu, wibaze ngo bitanu urabibona ute? Hari amahame  y’Imana ugomba kuba uzi neza.”

UMVA IKIGANIRO :


Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ishimwe Ange Mimi

1,582 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress