Imana ihindura amateka ahuzuraga indaya hakuzura abakwe -Thamali wabyaye abakobwa 4 bakaba indaya harimo n’uwavutse atagira igitsina

0
3356

Mukanyangezi Thamali yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yabaye indaya akabyara abana barindwi barimo abakobwa bane harimo n’uwavutse atagira igitsina abo bakobwa na bo bakaba indaya ariko Imana ikaza kumuhindurira amateka umwana we aza kumera igitsina ndetse ba bakobwa be bose ubu bararongowe nyuma y’igihe kinini babyarira mu rugo iwabo.

Mu buhamya bw’uyu mubyeyi w’abana barindwi ukomoka mu Karere ka Rusizi, avuga ko yashatse abagabo babiri. Uwa mbere ngo yarapfuye amusigira abana bane, uwa kabiri baza kubyarana abana batatu ariko aza kumwirukana n’abana be bose asubira iwabo gusa kubera ko iwabo na bo bari abakene cyane yaje kuhava, ajya mu icumbi.

Abaturanyi baje kwishyira hamwe bamwubakira inzu nyuma haza kuza umugabo wahoze ari umukirisitu akaza kugwa ariko bari basanzwe basambana amusezeranya kumugira umugore wa kabiri ariko ubwo bari baryamanye haje kuza ijwi rimubaza riti: “Thamali Thamali isi n’ijuru uhisemo iki?”

Uwo mugabo ngo yumvise iryo jwi agira ubwoba ndetse aza no guta Thamali muri iyo nzu amusigira inda yaje kuvukamo umwana utagira igitsina.

Ubwo Thamali yagarukaga ku buryo yitwaye amaze kubyara uwo mwana yagize ati: “Uwo mugabo yahise anta mu nzu asiga mfite inda nkuru yaje kuvukamo umwana utagira igitsina, abaganga barebye umwana baratangara! Mbabajije barambwira bati ‘Twebwe ntitujya turema turavura gusa’”.

Uwo mwana ngo yakomeje kumurera nyuma uko iminsi yagiye iza umwana yaje guhinduka umukobwa nyuma y’amezi ane.

“Umwana narakomeje murera nta gitsina agira, gusa nyuma y’amezi ane umwana yaje guhinduka umukobwa. Muri iyo minsi nahise numva ko nkwiye kwihana nuko njya ku rusengero abakozi b’Imana baransengera nakira Yesu nk’umukiza wanjye, mpita numva ijwi rimbwira riti ‘Humura nzagutunga ,nzakwambika, nzakugaburira nzakurera abana.”

Amaze kwihana yaje kubatizwa ndetse aza guhabwa impano zitandukanye nkuko yabivuze agira ati: “Muri iyo minsi nagize ububyutse ntangira gusenga cyane, ngira ububyutse, mbatizwa mu mwuka wera, mvuga indimi nshya nezezwa nuko nanjye mbonye umutabazi uzajya untunga kandi akanyitaho.Uwiteka niwe murinzi w’abatagira shinge na rugero kandi akaba inshuti y’abatagira kirengera.”

Uyu mubyeyi ngo yaje kugira amahirwe abaganga baturutse ku bitaro by’i Gihundwe batwara ba bakobwa bajya kubaha akazi k’ubuyaya (gukora mu rugo) na ba bahungu be na bo baje kubona akazi muri Resitora maze bose bahembwa bakamuha amafaranga agacuruza ibijumba.

Thamali avuga ko ibyo bijumba yacuruzaga  byaje kumukiza ndetse agera n’aho atangira kujya arangura amavuta yuzuye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu na we ngo atangira kwitwa “Boss!”

Abakobwa be bose baje kubyarira mu rugo bimusubiza mu bukene

Agaruka ku buhamya bw’ibyo yise karande yo kubyara abana batateganyijwe, yagize ati: “Muri iyo minsi satani yahise anteza ikigeragezo nuko mbona abakobwa banjye bane buri wese uko atashye ataha atwite, ndavuga nti ‘iyi ni karande kuko nanjye nari narababyaye mu buraya.”

“Abana nababazaga ababateye inda, bakanyihorera bongorerana bati mama yarakijijwe ntacyo adutwara, nkomeza gusenga nsaba Imana imbaraga zo kwihanganira ibyo bigeragezo, kubera kwita ku babyeyi bane bose kuva batwite kugeza babyaye amafaranga yanjye yaje gushira.”

Abakobwa be bahoraga bamubaza bati: “Mama nitudasambana urabona tuzarya iki?” akababwira ko bakwiye gusenga Imana bakareka ubusambanyi.

Ubukene ngo bwaje kumujujubya ndetse abamwubakiye ya nzu yabagamo baza kuyimwirukanamo asubira iwabo ku ivuko. Thamali yahoraga yumva ijwi ry’Imana rimubwira riti: “humura ntabwo nzakureka, ntabwo nzagutererana, nuko numva ndishimye ngaruye ibyiringiro.”

Yagarutse ku buryo aho basenganaga batangiye kumuha urw’amenyo bakagenda bavugira mu matamatama bati: “ntazongere kutubwiriza, ahubwo azabanze abwirize abo murugo rwe!” Ibi ngo yabitekerezagaho agasanga bafite ishingiro.

Iminsi mike ishize, ba buzukuru bamaze gukura, ngo abakobwa be baje kuba indaya kabuhariwe ndetse bakomeza kubyara abana buzura urugo.

Ibi Thamali yabivuze agira ati: “abakobwa banjye babaye indaya kabuhariwe bakajya barara mu tubyiniro bagataha bukeye, nagera mu rugo ngasanga abagabo batahanye buzuye inzu nk’umukirisitu bikambabaza, nkibaza igihe ibyo bizarangirira bikanyobera, Imana ikambwira iti ntugire integer nke senga nzabana nawe mu gihe gikwiriye nzakugirira neza, nuko ngatuza.”

“Babakobwa banjye bakomeje kubyara umwe akagira babiri, undi babiri, undi babiri, undi batatu ku buryo aho wakandagiraga wasanga hari umwana kandi bose batagira ba se. Nubwo byari bimeze bityo abana banjye nakomeje kubakunda no kubasengera.”

Abakobwa be bamaze kubyara abana 12 nibwo ngo yagiye kumva kumva yumva ijwi ry’Imana riraje riramubwira riti: “Igihe umaze kuri uwo musozi kirahagije, Dore njyewe Uwiteka Imana yawe nteranyije Imana yo kwiga ku bibazo byo murugo rwawe byabuze umuti, dore umwanzuro uvuye mu nama y’ijuru  ni uko njye Uwiteka manutse nje gukemura ibibazo byawe byananiranye.”

Hashize iminsi, Imana ngo yaje kumutuma kuvuga ubutumwa i Kigali mu Gakinjiro, maze ngo ubwo yari ari muri ubwo butumwa yumva ijwi ry’Imana rimubwiye riti: “mwana wanjye kubwuko wanyumviye ukava i Cyangugu ukazana ubutumwa bwanjye i Kigali najye nguhaye umugisha kandi iwawe mparemye ibirori.”

Inzu yahoze yuzuye indaya yaje kuzura abakwe n’abageni

Mu buhamya bwe Thamali avuga ko yabanje kwitiranya ibirori Imana yamusezeranyije yibwira ko ari we ugiye kubona umugabo ariko ngo abakobwa be ni bo bari bagiye kubona abagabo.

Ati: “Nibwiraga ko ibyo birori ari njyewe wari ugiye kubona umugabo kuko nari nkiri muto!  Hashize iminsi mike ngarutse mu rugo, nagiye kubona mbona umusore w’imyaka 20 araje ati ndasaba umugeni.”

“…Imana yaje ku nsanga mu nzozi inyereka abasore bane iti: uriya wa mbere,uwa kabiri n’uwa gatatu wababonye? nti yego , nibagusaba abageni uzabace icyo ushaka na ho uriya wa kane ni we ngiye kugukurishaho ipfunwe  n’igisuzuguriro wagize igihe kirekire, numva nshimye Imana ndabyakira ndatuza.”

Thamali avuga ko uko Imana yamweretse ba basore mu nzozi, ngo ni ko baje kuza kumusaba abageni. Ati: “Imana yacu ijya ikuraho karande, uko yabimbwiye niko byagenze ba bakobwa banjye bakiriye agakiza batatu ba mbere baba bakoze ubukwe bwiza cyane! “Ahari indaya hahinduka abakwe, ahari indaya havuga impundu.”

Muri ba bakobwa bane ngo hasigaye umwe witwa Furaha waje kuvamo umuvugabutumwa ukomeye. muri Rusizi , abantu bakajya baza ari benshi kugirango abahanurire ndetse ngo abantu bajyaga baza guhanuza babonye ko inzu Furaha yabanagamo na nyina ari nto babadeshereza inzu y’ibyumba bitanu na salo ndetse na we nyuma ngo yaje kubona umugabo aramukwa aramutwara.

Thamali asoza ubuhamya bwe avuga uburyo Imana yamuhinduriye amateka. Ati: “Imana ihindura amateka abari indaya bahinduka ab’igiciro, Imana ikiza karande iri muri twe, ibitutsi bantukaga ko ndi nyina w’indaya ubu ndi nyirabukwe wa Noteri w’Akarere, ba bana bavutse mu buryo budasobanutse babonye aderese ubu bariga amashuli meza. Imana yanga icyaha ntabwo yanga umunyabyaha.”

Mukanyangezi Thamali uvuga ko Imana yamuhinduriye amateka.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::