Monday , 23 January 2017

Imana ikura mu rupfu igashyira mu buzima , ikura ikuzimu igashyira hejuru – UBUHAMYA BWA PROVIDENCE [ IGICE CYA KABIRI ].

Reka tubibutse ko Kwibuka Berthe Providence yari arwaye ikibyimba. Rubanda bavugaga ko yibye telephone akakirogwa. Nyamara uwiringiye Imana iramutabara kandi ntimutererana. Uru ni urugendo rurerure yanyuzemo rwogukira indwara ye.  Reka twumve uko yaje gukira. Aha ngaha aravuga ukoyahanganye n’ikigeragezo cyo  gufata mitiweli , ni mu gice cya kabiri cy’ubuhamya bwe .

Ati :“ Naje kujya kwa muganga, ariko nabwo gufata mitiweli byarangoye kuko kwifotoza, kugira ngo nkureho agatambaro kugira ngo umuntu abibone, … kereka nk’uwari kunkubita. Nubwo nagiye kubatizwa, nagiye nkihambiriye, nanze kuvanamo igitambaro: banyibiza mu mazi n’icyo kintu kimeze nk’agafuka nabaga mfite ku mutwe. Ubwo naje kugenda, mu rugo haza umu photographe aramfotora, ariko kugira ngo nkureho bamfotore ni uko abantu bose bagiye kwihisha bamfotora njyenyine nta muntu ureba. Nyuma nza kujya gufata mitiweli njyeze aho bayifatira nsanga ndazwi ( ndamamaye ) bati: ‘ Uriya ni mobile yibye’, kuko uwambonaga atanzi yabazaga icyo nabaye. Uwo abajije akamubwira atyo.  ”

Kwibuka Berthe Providence yasigaranye ifoto imwibutsa uko yarameze mu buzima bwatumaga ahabwa akato n'umuryango we .

Ntiyigeze ajya kwivuza agamije gukira. Ngo yisabiraga urupfu.

Akomeza abisobanura ati : “ Nubwo nari ntangiye kwivuza, nagiye mvuga nti: ‘ Mana ndagiye ariko umfashe ngende mpfe’, kuko nari narifuje urupfu nararubuze. Ndavuga nti: ‘ Ahari nigera kwa muganga bakantera urushinge, nzahita mpfa ndangize kubabara bigeze aha ngaha. ’ kuko nubwo nasinziraga, nasangaga yamashyira […] nkasanga ayandi yashotse aho ndyamye mu myenda, nahoraga mpfura. Ndibuka rimwe nigeze nandika nsaba kujya muri korali n’undi mukobwa w’incuti yanjye ariko nkibaza, hari igihe bakora amasengesho ya korali yo kuraramo nkavuga nti: ‘ ese nibakora amasengesho yo kuraramo, njyewe nzajya ndyama gute? Nzajya mbigenza gute?’  Dore ko ntanavuga n’umwanya munini. Iyo natangiraga kuvuga, amashyira yahitaga aza mu kanwa, bikaba ngombwa ko njya ahantu hiherereye nkajya gucira, kuko aho naciraga nahasigaga isazi. Akenshi n’iyo nabaga mbumbuye umunwa kuvuga amasazi yahitaga azamuka.”

Ubwo nyine nta tike nari mfite, nifashishaga ku rusengero. Cyakora bampaye tike ingeza I Butare gusa ariko nta yo kugaruka narimfite . Mu rugo ho bari barambwiye bati: ‘ ni ubundi ni ibyo gupfusha ubusa  nushaka wicare aho ngaho.’  Nagiye  kwa muganga ari kuri itariki ya 28 Mata 2009 banyakira kuri 29  barambwira bati: ‘ uzagaruka kuri  29 Gicurasi .’ Gusubira mu rugo ntibyari bikinshobokeye kuko nta mafaranga yo gusubirayo nari mfite.  Nahise mfata gahunda yo kuba ku bitaro. Nkajya inyuma y’ibitaro, ndara ngenda nkwepana n’abaganga, kuko ntabwo byemewe kuba kwa muganga batari bugukorere cyangwa batari bukuvure. Nasanze izindi mbabare kwa muganga. Hari uwangiriye impuhwe, ampishira utwenda, ampa no ku biryo; nubwo byari byapfuye bwose ariko kubera inzara sinigeze numva ko bipfuye ahubwo numvise biryoshye. Ubwo ntangira ubuzima bwo kubaho hanze, hari mu kwezi  kwa gatanu imvura yose irankubita.”

Ngo Imana ni yo yamuhaye ubwenge bwo kubasha kwibeshaho kwa muganga muri ubwo buzima bugoye, ubwo yari ategereje ko umunsi abaganga bamuhaye ugera.

Ati: “ Imana ni yo itanga ubwenge. Naje kujya ndeba ahantu hari umuntu ubabaye, uba ufite umurwayi ukomeye atagomba kuva iruhande, nkamubwira nti:’ zana utwo twenda ntugufurire, zana ayo masahani nyakogereze’, noneho na we akamenya, akampa ku biryo. Kwa muganga abantu baje kugera igihe bantera ubwoba, kuko hari ahantu abantu bose batekeraga, barambwira bati: ‘ hariya haba ingwe ijya iza kurya amakara, nawe izakurya.’ Numva  ngize ubwoba ariko kuko nifuzaga gupfa ndavuga nti: ‘ iyaba yari ije uyu munsi igahita indya.’ Imana yaje kuncira akayira nza kubona umudamu w’umukire utari ufite umurwaza. Si uko atari kubona umurwaza ahubwo ni Imana yabishatse, nsanga nta murwaza afite, ndamurwaza , ndagenda ndamwegera ariko yari amaco nyine nkamukorera isuku, nkamufurira, rimwe na rimwe ndetse tukanatemberana.

Kwibuka Berthe Providence ubu ni umukobwa ushima Imana kandi utanga ubuhamya bw'ibyo Imana yamukoreye

We yari afite uburwayi bukabije kuko nasanze na we kwa kundi umuntu ahumeka, umwuka ntiwasohokaga hanze, ahubwo winjiraga mu nyama. Noneho bamushyiramo sonde, umwuka ugasohoka muri sonde, wakuzura agapfundura, ugasohoka akongera agapfundikira. Turarwazanya nyine,  ndamurwaza, yari afite bene wabo bakomeye bakaza kumusura bakambona, babona ukomeze bakiheba. Wa mudamu yaje kumpa amafaranga ibihumbi 60, 000. Arambwira ati: ‘ yafate uyabike, tuzajya tuyakoresha kuko nyine icyo gihe nari murwaje.’

Noneho Satani aza kumbwira ati: ‘ariko aya mafaranga n’ubundi ko ntazakira, nayakozemo tike nkitahira mu rugo?’ Undi mutima urambwira ngo ‘ariko wowe n’ubundi nugera mu rugo ko utazakira, waretse ukazapfira hano, aho kwirirwa uruha n’ubundi usubira mu rugo ujya gupfa nabi.’ Nsigaranye nk’icyumweru ngo mbagwe, wa mudamu yafashe ya sonde, ayikenyereraho arayihisha, kuko ntiyari yemerewe gutembera, tujya mu isoko ry’aho: angurira akabase, angurira igitenge, angurira kamambili, nari nagiye nta kintu na kimwe mfite. Turangije turataha. Ariko mu isoko batubona bakagira ubwoba. Na we babona ya sonde bakagira ubwoba.

Arambwira ati: ‘rero nanjye ninkira nzaza nkurwaze.’ Ubwo igihe cyanjye cyarageze, ndibuka batangiye kunkorera ari ku isaha ya saa yine. Bandangiza nka saa munani zirenga. Baje kumbaga, barangije bafashe umunwa barawasamura cyane nka kuriya imbwa zigira umunwa munini, bateruramo urwo runtu, baruvananamo n’igufwa ry’urwasaya n’amenyo byose bavaniramo hamwe.

Bamaze kubivanamo bashyiramo tige ubu ni yo ibamo. Uyu musaya wose mfitemo amenyo ane yonyine yo hejuru. Hasi nta yarimo harimo tige. Babaga bavanyemo uruntu rufite forme y’igishyimbo kinini rufite n’akajisho nk’ak’igishyimbo. Ndibuka ko bagiye kugipima kigapima ibiro bibiri. Nyuma y’uko bambaga, namaze iminsi ibiri muri koma. Naje kumenya ubwenge nsanga bambaze bakivanyemo. Ntibahise bakinyereka bakinyeretse nyuma y’iminsi ingahe kuko barakinyeretse n’ubundi, nsubira muri koma nk’isaha imwe.

Ariko hari undi mugabo wari ku ruhande rwanjye na we wari ugifite kimeze nk’iki cyanjye. We babonye bidashoboka baramubwira ngo natahe, bamwohereza nko ku wa kane , bamubwira ngo azagaruke ku wa kane babibonye ko azapfa ku wa gatatu kuko bari babonye ko atazabaho. We yarapfuye.  Umugabo wa wa mudamu yaje kunsura n’umuvandimwe we bansigira juice ,  amazi n’amata. Nta murwaza nagiraga, cyane ko n’aho muri koma nta murwaza wari wemerewe kwinjiramo, ni abaganga bankoreraga nibo banyitagaho bakankorera byose. N’aho mviriyemo nta murwaza nari mfite. Uwo mugabo yansigiye amafaranga ibihumbi bitanu na nimero ya telephone ngo icyo nzajya nkenera cyose njye mubwira. Ndahamya ko iyo ari Imana nari ntangiye kubona kuko uwo mugabo sinari muzi n’uwo mudamu narwaje sinari muzi kandi uko yari ameze ntiyari abuze umurwaza ahubwo ni Imana yashakaga kungirira neza aho hantu.

Nubwo bitari byemewe, ariko murumuna wanjye yaje kuza kundwaza. Gusa yaje nyuma njye narageze kwa muganga kera n’ubundi. Hanyuma barankorera ndakira. Kwa muganga hari imbabare nyinshi kugeza ubwo basohoraga abantu mu ma chambre badakize kugira ngo binjizemo abandi. Ibitanda byari byabaye bike. Igihe cyarageze baransezerera mbura ayo kwishyura ibitaro,  banshyira hanze kugira ngo abandi barwayi babone aho bajya. Ngeze hanze ni bwo nibutse ko mfite nimero ya wa mugabo, ndamuhamagara. Nti : ‘ badusezereye ariko nta tike mfite. Nta n’ayo kwishyura ibitaro.’ Arambwira ati: ‘ noneho ndaje.’

Byari nka saa yine angeraho nka saa saba. Arambaza ngo ‘ukeneye amafaranga angahe?’ Ndayamubwira, arayishyura yose amaze kuyishyura yose ampa na tike ndataha ngera mu rugo ndi gushima Imana. Nari mfite ifemba ryo gusubira I Cyangugu ngo bambone kuko bari baravuze ngo sinzakira, ngo ‘ ntazakira ararushywa n’ubusa.’

Ariko hari akandi kajambo kajyaga kanshimisha nsubiye inyuma gatoya : ‘ nari naragiye gusenga ahantu barambwira ngo nzakira. Ariko nkavuga ngo ‘ kubera ko nta kintu Imana yavuze kizabura gusohora, buriya nimara gukira nzahita mpfa.’ Ni ko nari mbizi.

Kwibuka Berthe Providence atanga ubuhamya bwuko yashinjwe kwiba telefone bivugwa ko yayihishe mu itama nyamara arwaye ikibyimba .

Bakimara kubimbwira numvaga nzakira nk’uyu munsi ejo nkahita mpfa. Kuko nahise nizerera mu ijambo rivuga ngo ‘nta kintu Imana ivuga ngo ireke kugikora.’  Bityo nkavuga nti: ‘ Mana barambeshyeye ngo ni mobile, ngo kandi uwo baroze ntibamubaga, mbabarira singwe kwa muganga ahubwo ntahe abambeshyeraga babibone.’ Natashye nishimye , numva nagenda n’amaguru kandi ari kure kugira ngo ngereyo vuba. Ndataha ngezeyo barambona. Baza kunsura , abazaga kureba niba ari byo harimo n’abasabye imbabazi kandi narazibahaye bakavuga bati:’ natwe twarabivuze kandi twarabyemeraga , tubabarire nuko ndakira. ”

Nkimara kuva muri koma sinabashaga kuvuga. Bari barapfumuye hano mu muhogo niho umwuka wanyuraga mu kanwa nta kintu hakoraga. Ariko nari nagerageje kubwira umuntu ngo ambwirire mama ko twakize twenda gutaha hasigaye kuvanamo ako gapira ko mu muhogo kuko ariho nahumekeraga. Nabaga mfite sonde mu mazuru, mu gitsina hasi, kugira ngo ntasoba mu gitanda[ …] Bamaze kuvanamo iyo sonde ni bwo natangiye kuvuga. Mama rero twatashye abizi, yishimye, tugeze mu rugo dusanga yishimye, ariko icyambabaje ni uko nakize papa yarapfuye. Numvaga  nshaka ko abona ko Imana ishobora byose kandi ko narenganaga. ”

Iyo mbonye Imana yarankuye aho hantu sinabasha kubyumva kuko n’undi wese uri kubireba ntiyabasha kumva ko icyo kintu kibaho, n’undi wese urimo kureba ifoto yanjye ntiyakwemera ko ibyo bintu bibaho ariko bibaho. Ni Imana yankuyeho umutwe wa kabiri insigira umutwe umwe nari naravukanye, ndashima Imana cyane ko yabikoze. Ngira ngo mbwire n’umuntu ufite ikibazo kimuremereye, n’ubwo abona bikomeye ariko hari Imana ikura mu rupfu igashyira mu buzima, ikura ikuzimu igashyira hejuru.

Kanda hano usome igice cya mbere cy’ubu buhamya : 

Igice gikurikiyeho cy’ubu buhamya kirabageraho vuba …

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Valantin Twiringiyimana

38,155 total views, 6 views today

2 comments

  1. Icyubahiro ni cy’Imana Yehova Umuremyi w’ijuru n’isi

  2. Imana yacu ni inyamaboko kd muhumure abababaye naho mwava muri uyu muburagasani w’umubiri hari ubundi buzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress