Thursday , 27 April 2017

Imana ntishaka umuntu ufite ubuhanga buhanitse cyangwa wubatse izina , Irashaka umuntu uyikunda . ’ Icyo Imana yifuza ku bayobozi b ’ Amatorero .’

Akenshi  abantu bakunze kureba umuntu uko agaragara, uko akomeye, bakabona yujuje ibya ngombwa byo kuyobora. Ariko uko byagenda kose  ibyo umuntu yitaho ahitamo umuyobozi  akenshi  bitandukanye n’ibyo Imana igenderaho ihitamo uwo ishaka ko ayobora abantu bayo.

Ingero nyinshi zigaragarira mu buryo Imana yatoranyije Umwami Dawidi , ndetse n’abandi banyabigwi dusoma muri Bibiliya . Bose nta numwe watangaga icyizere cyo kuzaba ukomeye imbere y’abantu , ariko Imana yabaga ibizi .

Umuntu agira ibitekerezo bitandukanye yumva yagenderaho , yahitamo uwagakwiriye kuba umuyobozi akenshi ugasanga bihabanye ni by’Imana . Bita cyane nko kuba afite uburambe, kuba afite ubumenyi ubu n’ubu  ku rwego uru n’uru, afite ubushobozi , ugaragara nk’umuyobozi , ari  muremure , abyibushye cyangwa umuntu uvuga rikijyana n’ibindi bijyanye n’ibyifuzo bya muntu bakabona ko byanze bikunze ko ariwe ukwiye kuyobora.

Imana ireba  mu mutima

Gusa ikibabaje Imana  ntireba nk’abantu , iyo ihitamo ugomba kuyobora  ireba umutima w’umuntu gusa . Uko twahirimbanira cyangwa twahugurirwa  kuba umuyobozi  ubwenge bwacu ntacyo buvuze  iyo tutari kumwe n’Imana. Imana ireba imitima yacu, ikareba n’ibikorwa byacu ndetse n’ibiri imbere mu mutima.

Mu gitabo cya 1 Samweli 16:7 hagira hati : ’ ’ Ariko Uwiteka abwira Samweli ati ’ Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye , kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba ubwiza bugaragara , ariko Uwiteka we areba mu mutima ”.

Ibi bitwereka neza ko  ibiri imbere mu mutima w’umuntu  ari byo  Imana yifashisha mu gutuma umuntu ayobora ubwoko bwayo , ndetse n’icyo Imana imushakaho. Mu gitabo cya 1 Samweli 13:14 , turahabona Samweli abwira Sawuli  icyo Imana yamushakagaho.

Hagira hati :” Ariko noneho ubwami ntibuzagumaho , Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka , kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w’ubwoko bwe , kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse ”.

Imana ishaka umuntu wiyibagirwa ubwe.

Imana ntishaka umuntu ufite ubuhanga buhanitse cyangwa wubatse izina. Irashaka umuntu uyikunda , kandi ushaka umutima wayo mbere ya byose.

Ni byo uvuga ko ukunda Imana , unayishakashaka , ariko ntiyakugira umuyobozi . Hari ikintu kibura k’uwo Imana ishaka ko  aba umuyobozi. Mu byakozwe n’intumwa 13:22 haratwereka neza uko Pahulo intumwa  atanga ubuhamya bw’uko Imana yatoye Dawidi Hagira hati :” Imukuyeho ( Sawuli ) ibahagurukiriza Dawidi , iramwimika iramuhamya iti ’Mbonye Dawidi mwene Yesayi , umuntu umeze nk’uko umutima wanjye ushaka , azakora ibyo nshaka byose ”.

Imana itora abantu bakora ibyo ishaka : Imana yatoye Dawidi kuberako yakoze ibyo Imana yashakaga ko akora.

Mbere yo kwifuza kuyobora abantu b’Imana ukeneye kuyikunda , kuyishakashaka no kugira ubushake bwo gucisha bugufi ibyifuzo byawe ugakora ibyo Imana ishaka. Birakwiye ko abayobozi bakora ibyo Imana ishaka , bagasenga kugira ngo babashe kuyikunda , kuyishaka no kubaha inama zayo zose.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

4,312 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress