Saturday , 25 March 2017

Imbwirwaruhame ya Neema Marie Jeanne na Aime yahumurije abari bari k’umusozi w’urukundo bategereje .

Tariki   ya 7 Mutarama 2017 , umuririmbyi   akaba   n’umunyamakuru   Neema Marie Jeanne n’umugabo  we Aime Ndayambaje  basezeraniye  mu   Mujyi   wa Kigali    mu rusengero   rwa ADEPR  Remera . Kwakira  abitabiriye ubu bukwe byakorewe  mu nyubako ya Uwoba Hall yegeranye no kwa Rwahama ku Kimironko .

Muri  ibi birori havuzwe  amagambo  menshi ku mpande zombi . Amwe atuma   bamwe mu  babyitabiriye   barira   bitewe no kumva urugendo rwaranze aba bageni bombi , abandi bibuka ukugira neza kw’Imana mu buzima bwabo , abandi ibitwenge bibuzura umutima ubwo Aime Ndayambaje yavugaga uko yabenzwe na Neema Marie Jeanne wamwemeye urukundo nyuma y’imyaka isaga icyenda  amubwiye ko amukunda.

Aime   Ndayambaje   ntiyahishe ko yigeze gusaba   Neema   urukundo akamuhakanira . Yavuze ko   kuva   icyo gihe yageragezaga no kujya avugisha undi mukobwa ngo byibuze amubone mu isura yuwo yari yarihebeye [ Neema Marie Jeanne ] ariko ntibimunyure umutima . Yashimiye Imana yamusubije nyuma y’igihe kirekire agerageza guhigura umuhigo yahiganye n’umutima we .

Imbwirwaruhame   ya Neema   yaje   yuzuzanya n’amagambo umutware  we yavugiye imbere   y’imbaga y’abantu baturutse imihanda yose baje gutaha ubu bukwe . Neema yashimiye byimazeyo Imana yamurindinze kandi ikaba imukuye mu bukumi .

Aya magambo   yose yari   yayanditse   ku rupapuro   rw’umweru ruhinnye mo kane , ngo ataza kuyibagirwa  nkuko umunyamakuru wa Ibyishimo yabiteye yayibonye  .

Ati :” Ndashimira Imana ko ari nziza ibihe byose . Nejejwe n’umugambi Imana yangizeho cyera isi itararemwa . Munyemerere mvuge nti ‘ Yesu we ibyo ukora ni byiza kandi uri Intwari ntujya utsindwa ‘. Tumaranye imyaka myinshi narakwakiriye nk’Umwami w’umutima wanjye . Nshuti muteraniye aha ndabasaba kumfasha iki cyoroshye . Mu rwego rwo kumfasha gushira Yesu uburyo yandindiye mu bukumi , nkaba ngeze ku ndunduro yabwo ubuntu bukiri muri njye . Buri wese mu cyubahiro   cye ahaguruke mu mwanya we , abacuranzi     bitegure neza ubundi dukomere Imana amashyi menshi  1,2,3. Ndagirango mbahamirize ko Yesu ari Umwami , Intwari , Umunyembaraga ,Rukundo , Umujyanama , Umutsinzi .”

- Birashoboka ko waba Ingaragu ituwemo na Kristu .

- Birashoboka ko ubukumi buhesha Imana ikuzo .

- Birashoboka guca mu nzira igoye kandi ukagera hakurya .

- Birashoboka ko Imana yarindira umuntu ahirengeye  hagoye , ku bw’icyubahiro cyayo .

Muri macye ndasoza ngira nti :” Ntakidashoboka hamwe n’Imana .”

- Bakundwa barumuna banjye , ntimutinye .

- Inyambukije izabibakorera .

- Mwishimire ko ibemera ndababwiza ukuri ko itazabarekura . Izabagira inama iteka .

- Chery warakoze kunkunda , nanjye igihe nkiri ku isi nzagukunda iteka .

” Erega nzi ibyo nibwira kubagirira n’ibyiza .” Imana izabikora , kandi izabikora . None rero komeza iyo nzira , komeza iyo nzira .”

Indi nkuru wasoma : Amafoto utabonye y’ubukwe bwa Neema Marie Jeanne na Aime bwatashywe n’ibyamamare bitandukanye .

Uru rupapuro nirwo rwari rwateguriweho Imbwirwaruhame ya Neema Marie Jeanne.

Umuhanzi Simon Kabera yaririmbye muri ubu bukwe .

Umwe yemeza ko ari uwundi nkuko byanditse kuri izi mpapuro .

Mani Martin yatashye ubu bukwe .

Depite Bamporiki nawe yatashye ubukwe bwa Neema na Aime .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza   Angelique

21,843 total views, 57 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. Gaby Audrey Arakaza

    Uyu muhungu akwiye kudusaba imbabazi cyane . imyka 9 yose ategereje uyu mukobwa ???? ubwose ntago yabonaga abandi !!!

  2. Nikundiraga Neema none aramutwaye naratinye kubimubwira !!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress