Thursday , 21 September 2017

Imibanire myiza ya Perezida Kagame Paul itumye ababana n’ubumuga bwo kutagenda bashyirwa igorora-Amafoto

Abaturage benshi bakomeje gushima Imana yatumye habaho perezida Paul Kagame kuko ngo agenda abagezaho imigisha myinshi binyuze ku mibanire ye myiza.amo

Mu karere ka Kicukiro ababyeyi b’umwana Shema bari bari mu byishimo bikomeye,ari nabwo umunyamakuru w’IBYISHIMO.com yegeraga umwe mu babyeyi be akamubaza amakuru y’impamo yaho ibyo byishimo bituruka.

Umwe mu babyeyi  be yavuze  ko  ibyishimo ari byinshi cyane kandi ashima Imana ngo kuko yamuhaye umugiraneza wo kumufasha gutwara umwana  we muri Amerika kandi akomeza ashima Imana cyane avuga ko yakoze cyane gutanga umuyobozi mwiza nka Kagame Paul.

Uwo mugiraneza akaba ari umuherwe March Holtzman wageze mu Rwanda kubera ubushuti afitanye na president wa Repubulika Paul Kagame. Uwo Mugabo akaba ari umuyahudi uba muri Amerika, ubu akaba ari nawe ukuriye Board ya Bankiya Kigali (BK).

Perezida na Marc

Perezida na Marc

Uwo Mugabo amaze kugera mu Rwanda we n’umwana we AVA ufite n’umuryango ufasha abana witwa AVA JAMMIES, babonye uwo mwana witwa  Shema ubwo basuraga uruga rw’ababyeyi be, bahita biyemeza kuzakora ibishoboka byose akavuzwa. Marc Holtzman na Kristin Holtzman bateguye gahunda yo gutwara Shema muri Amerika mu bitaro byitwa National Jewith Hospital

Abaganga bavuraga uwo mwana

Abaganga bavuraga uwo mwana

Gusa ngo nubwo abaganga batahise bashobora kumuvura ubwo bumuga yagize avuka butuma atagenda kugera afite imyaka umunani, bamukoreye amagare abasha gutuma yigendesha kugiti cye.

igare ryo kugenderamo ahagaze yitwaye

igare ryo kugenderamo ahagaze yitwaye

Ibyo bitangaza byose byageze muri uwo muryango babikesha Umubano mwiza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agenda agirana n’abanyamahanga iyo yasohokeye hanze y’u Rwanda.

Perezida Kagame Paul yamenyanye  na Marc ubwo yajyaga gusura kaminuza yo muri Amerika ,Marc akaba  yari ayibereye Perezida wa Board. Bakanabikesha Imana yo yakoze iyo mirimo yose ndetse bakaba bizerako Imana izatanga ubushobozi no kubandi bana badafite uburyo bwo kugenda, kubera ubumuga bakaba babona amagare nkayo mu Rwanda adasanzwe ahaboneka.

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

Christian  NIYITEGEKA

115,104 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress