Wednesday , 29 March 2017

Imiti 5 y’ubwiza ukwiye kwirinda gukoresha kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwawe

 Benshi bakoresha imiti cyangwa (ibirungo) byo kwisiga bitandukanye bagamije kongera ubwiza ku mubiri wabo. Igitsina gore ni cyo gikoresha ibirungo ku bwinshi. Ibirungo byisigwa rero bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bwacu. Amateka yagiye agaragaza ahantu henshi aho abantu (cyane abagore) bagiye barwara abandi bagapfa kubera gukoresha ibirungo byisigwa.

Ibirungo byisigwa (Mak up) bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bwacu.

Imiti (ibirungo) byisigwa (Make up) bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bwacu.

Ibirungo byinshi byangiza ubuzima bwacu. Gusa wabona ibindi byiza bitagira ingaruka mbi ku mubiri, uramutse ufashe umwanya wo kubishaka.Ibirungo bimwe bishobora kuba ari byo bijyanye n’ubuzima bwawe n’ubwo byaba bitagaragara neza cyangwa bidahumura neza.

Reka turebe ibirungo wakirinda mu buzima bwawe bwa buri munsi niba ushaka guhindura ubwiza bwawe ukoresheje ibirungo byisigwa.(89% barabikoresha)

1.Parabens n’ibindi bijyanye na yo

Ibirungo byitwa “Parabens””, sulfates” n’ibindi ni ibirungo bimenyerewe cyane. Biboneka hose. Mu myaka yashize, ibiribwa n’ibindi bijyanye n’ubuzima byashyizwe muri mikorosikopi ngo harebwe ko ari byiza ku buzima bwa muntu. Igisubizo cyari ”oya.” Baje gusanga parabens zangiza ikorwa ry’imisemburo mu mubiri.

Parabens zishobora kwangiza ikorwa ry’imisemburo mu mubiri

Parabens zishobora kwangiza ikorwa ry’imisemburo mu mubiri

Ibyo bishobora gutera ibibazo by’ubuzima nka kanseri y’amabere, ubugumba, no kugimbuka igihe kitaragera.( early puberity)

2.Ibikomoka kuri petroli

Uretse kuba ibi byo byangiza ibidukikije, hari gihamya ko byatera kanseri. Nubwo Amerika ikomeza kwemeza ko byakoreshwa nta kibazo, ariko ikintu cyose cyatera kanseri kigomba kwirindwa.

3.Formaldehyde

Ushobora kuba uzi ko formaldehyde ari mbi cyane. Uzi ko ishobora kuba yihishe, ipfunyitse mu gifuniko cy’ibindi birungo, cyangwa mu miti, yitwa irindi zina?

Formaldehyde ishobora gutera kanseri

Formaldehyde ishobora gutera kanseri

Formaldehyde ikunda kuboneka mu birungo by’imisatsi, inzara, ibyoza umubiri, n’iby’amaso. Andi mazina akunda kuyitirirwa ni  “Methylene oxide” cyangwa “Methyl aldehyde.”

Formaldehyde ishobora gutera kanseri. Ishobora no gutera ibindi bibazo by’ubuzima birimo no kugira ingaruka ku mihango.

4.Synthetic Fragrances

Synthetic fragrances ziboneka mu maguriro hafi ya yose. Zishobora kugirwa n’ibinyabutabire byinshi.Ikibazo cyazo ni uko zitasuzumwe ku rwego rwo hejuru. Amakompanyi azikora ntaranasabwa kugaragaza uburyo zikorwa. Synthetic fragrances zagaragayeho gutera ibibazo by’ubuhumekero, kurwara umutwe w’uruhande rumwe, n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Nubwo ibi birungo byisigwa biboneka hose, hari ubundi buryo byakoreshwa. Amavuta asanzwe ashobora guhangana n’ibibazo bya synthetic fragrances.

depositphotos_72043721_l-2015

Synthetic fragrances zagaragayeho gutera ibibazo by’ubuhumekero, kurwara umutwe w’uruhande rumwe, n’ibindi bibazo by’ubuzima

5.Triclosan

Triclosan ikunda kuboneka muri produits zica udukoko dutera indwara nk’amasabune yoza intoki, umuti w’amenyo, n’izindi. Nubwo isi idukangurira kuzikoresha ngo twirinde utwo dukoko, si byiza ko twazikoresha igihe kirekire.

Ubushakashatsi bwakorewe ku nyamaswa bwagaragaje ko triclosan zabangamira ikorwa ry’imisemburo. Uko kurwanya udukoko dutera indwara kuba muri triclosan gukekwaho kuba kwatera gukura k’utundi dukoko dutera indwara tudarwanywa.

ucm518979

Triclosan ikunda kuboneka muri produits zica udukoko dutera indwara nk’amasabune yoza intoki, umuti w’amenyo, n’izindi

Inama ugirwa

Byagorana gukarishya ubwiza bw’umubiri wawe udakoresheje ibirungo bigurishwa. Gusa hari uburyo bwa kamere bwiza kandi butangiza ubuzima wakoresha ukagaragara neza imbere n’inyuma.

Nubwo ibyinshi mu birungo bifatwa nk’aho ntacyo bitwaye, ikintu cyangiza ubuzima ,cyanakica,  nticyagakwiye gukoreshwa mu gushaka ubwiza.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Valentin Twiringiyimana

36,884 total views, 25 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress