Impamvu amwe mu madini atizihiza umunsi wa Saint Valentin

0
822

Buri taliki ya 14 Gashyantare, ku isi yose abantu bizihiza uyu munsi nk’umunsi w’Abakundana, kuri uwo munsi abakundana bahuzwa no kwinezeza bahana impano zitandukanye, gusa abemera Imana bamwe ntabwo bizihiza uyu munsi kubera impamvu tugiye kuvuga muri iyi nkuru.

Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 270 Mbere y’Ivuka rya Kirisitu, n’ubwo hari abavuga ko byatangiye ari ukwizihiza umunsi mukuru wa mutagatifu Valentin.

Abayoboke b’amadini amwe n’amwe rero banga kwizihiza uyu munsi bavuga ko mu guhitamo italiki yo kwizihizaho St Valentin (Nk’umunsi w’abakundana) Kiliziya gatolika yaguye mu buyobe bw’abapagani ihuza uyu munsi n’italiki yo hagati mu kwezi kwa Gashyantare ubusanzwe ikaba ari italiki yakorwagaho imihango ya gipagani yo kwizihiza ibigirwamana bya Roma, Umunsi wo kwizihizaho ibyo bigirwamana witwaga Lupercalia.

St Valentin ni umunsi abanyamadini amawe n’amwe bafata nk’uwa gipagani ariko ku rundi ruhande hakaba andi madini ayizihiza kimwe n’indi minsi nka Halloween w’abapfuye, Noheli n’iyindi itandukanye.

Gusa hari amadini amwe agaragaza ko inkomoko y’iyi minsi mikuru yose ari ubupagani bityo bagahitamo kutayizihiza.

Lupercalia ni iki? Ese yaba ihuriye hehe na St Valentin?

Lupercalia ni imihango yakorwaga n’abayobozi b’ubwami bwa Roma mu myaka ya mbere ya Yesu, iyo mihango yasaga nko guterekera abazimu yabaga ku wa 15 Gashyantare.

Mu birori bya Lupercalia habaga hagamijwe guterekera ibigirwamana bya Roma nka Romulus na Remus byafatwaga nk’ibyashinze umujyi wa Roma, muri Lapercalia babagaga ihene n’imbwa amaraso yabyo agasigwa ahantu hose mu mihanda y’I Roma maze abana b’abakobwa bose bo muri uwo mujyi bagategekwa kwandika amazina yabo muri ayo maraso.

Iyo bamaraga kwandika amazina yabo mu maraso, abahungu na bo bategekwaga gutombora amazina y’abakobwa kuva ubwo bakaba barahujwe bakaba inshuti bakaba basa n’abemerewe kuryamana n’ubwo babaga batarashyingiranwa.

Kiliziya Gatolika yemeza ko umunsi wa St Valentin ari uwo kwizihizwa abantu bagaragarizanya urukundo, ibi babihera ku kuba mutagatifu Valentin yarakatiwe urwo gupfa azira ko yari yarigometse ku cyemezo cy’umwami w’abami wa Roma cyavugaga ko nta musirikare ugomba kugira umugore.

Valenti rero ngo yigometse kuri iki cyemezo ahitamo gusezeranya abasirikare mu gihe uyu mwami yari yarategetse ko abasirikare batagomba gushaka abagore kuko ngo abadafite abagore ari bo bakoraga neza akazi k’igisirikare.

Gusa hari n’izindi nyandiko zigaragaza ko mutagatifu Valantin yishwe ubwo yageragezaga gutorokesha imfungwa zari zifungiwe kwigomega ku mwami w’abami muri gereza y’i Roma.

Ni gute uyu munsi waje guhuzwa n’urukundo ku bakundana?

N’ubwo byatangiye ari ibirori bya gipagani byo guterekera ibigirwamana (Lupercalia ), mu kinyejana cya 5 ni bwo Papa Gelasius yatangaje ko ku itariki ya Lupercalia, (ku wa 14 Gashyantare) hazajya hanizihizwa umunsi mukuru wa mutagatifu Valentin, buhoro buhoro mu buryo butamenyekanye  ariko bishyigikiwe n’Abapagani uyu munsi waje kugirwa umunsi w’abakundana.

Byatangiriye mu Bufaransa n’Ubwongereza nyuma bigera muri Amerika ku buryo kuri ubu ku isi hose ubu buyobe bwamaze guhabwa intebe, icyakora nta Leta cyangwa igihugu na kimwe cyo ku isi kijya gitanga ikiruhuko kuri uyu munsi

Uyu munsi wizihizwa n’abatuye isi mu bihugu bitandukanye kandi n’Amadini nka Kiliziya Gatolika, Ababatisita, Abapresybiterien, n’andi menshi yigajemo asanzwe yizihiza iminsi mikuru ya Kiliziya Gatolika yizihiza St Valentin.

Ku munsi mukuru wa Saint Valentin abantu benshi ku isi bawizihiza bahana impano, nk’amakarita y’urwibutso, indabo ndetse nibindi ariko nubwo  abenshi bawizihiza ntibazi inkomoko yawo n’impamvu wizihizwa.

Taliki 14 Gashyantare abakundana benshi bahana impano z’urukundo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::