Impamvu Imana irwanya abibone , n’ibihano bitegereje abameze batyo – Ev. Mucyo David

0
718

Mbanje kubasuhuza mw’izina ry’Umwami wacuYesu Kristo kandi mbifuriza amahoro y’Imana muri byose. Uyu munsi turaganira ku cyaha cy’ubwibone n’ingaruka zacyo mu maso y’Imana ndetse na bantu .

Dufatanye gusoma ibyanditswe byera bidufasha gusobanukirwa neza iri somo , muri 1 Petero  5 : 5b hagira hati :” Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugirango mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu”.

Icyaha cy’ubwibone n’icyaha abantu benshi babana nacyo kandi ntibabashe kubimenya , keretse iyo Mwuka wera abamurikiye ko bagifite , hanyuma nabo bakemerera MwukaWera akabahindura.

Mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi , hari insengero zimwe na zimwe zakanguriraga abantu kwihana iki cyaha , yewe kikaba no mubyo abantu baturira abandi mu rwego rwo kwihana ibyaha bibabase ngo Imana ibibabarire.

Muri iyi myaka , usanga iki cyaha tugitwikira , kuko isi turi gukoreramo yuzuye ubwibone , bigatuma dukora umurimo w’Imana , ariko tugifite iyi kamere y’ubwibone muri twe.

Ikiza kubwira umuntu w’umwibone cyangwa ufite ubwibone , nuko iteka usanga muri byinshi avuga ariwe wigarukaho , akivuga imyato , asa nushaka kwerekana ko ari ntagereranwa mu bantu bamukikije .

Ntakunda kugaragaza Imana , niyo ayivuga umutima we urihimbaza cyane. Akunda kurwanira ibyubahiro kandi akunda kugaragara cyane mu mvugo ye. Iteka ahora yumva ko ariwe munyakuri , ntakunda guha umwanya abandi , kandi iteka niwe wumva yagaraga.

Yakobo 4: 6  haranditswe ngo : “ Ariko  n’ubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi nicyo gituma ivuga iti ‘ Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.'”

Ijambo tumaze gusoma rero riratubwiye ngo Imana irwanya abibone , ariko abicisha bugufi ikabahera Ubuntu.

Iyo umuntu afite ubwibone muri we yumva iteka ariwe ukora ibyiza , ariko nyamara wareba neza ugasanga atariwe ahubwo kubera ubwibone Satani ahuma amaso y’Umwuka umuntu ntabone icyubahiro cy’Imana mu by’akora , ahubwo agakorera kw’ihimbaza cyangwa kwemeza bagenzi be.

Usanga iteka ashaka guhorana ijambo , ndetse nibyo Imana imukoresheje ntago umutima we ushobora gucabugufi ngo uhimbaze Imana , ahubwo yicinya icyara muri we ko yashimwe n’abantu , ugasanga nta cyubahiro cy’Imana kigaragara mubyo akora byose , nyamara bene data ntimwibagirwe ko Imana yaremeye umuntu kuyihimbaza.

Iyo rero tutakibayeho ku bw’icyubahiro cyayo , tuba twayobye , dusigaye dukorera umwami w’isi, tutakiyoborwa n’Umwuka w’Imana, kuko ariwe utuyobora nkuko Imana ishaka.

Yesaya 13 : 11 :  “ Nzahana ab’isi mbahora ibyobakoze bibi, n’abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw’abibone, n’agasuzuguro k’abanyagitinyiro nzagacisha bugufi ”.

Iki cyaha rero gishobora guturuka ahantu henshi , ndetse no mubyo Imana yaduhaye kugira ngo tubiyihimbarishe nabyo iyo tutarebye neza bituma twibona , bityo icyari impano y’Imana twari dukwiye kuyikiramisha , aho guhinduka igikoresho cyo gutuma twihimbaza tukareka guhimba z’Imana.

Uyu munsi rero usomye iki cyanditswe , umenye ko Imana irwanya abibone , bigutere guhinduka mu mutima wawe . Suzuma niba impano, ubwiza ,uburanga, icyubahiro cyangwa ikindi cyose  Imana yaguhaye urimo kugikoresha ku bw’icyubahiro cyawe , cyangwa niba urimo kugikoresha kubw’icyubahiro cy’Imana.

Imana irwanya abibone , kandi iki cyaha ni kibi kuko gisa no gusenga izindi Mana . Igitwaye umutima wawe ni nacyo uramya ,nyamara twaremewe kuramya Imana yonyine.

Ndangije iyi nyigisho mbashima , kandi ninginga Mwuka wera nkuko mbasabira uko nsenze ngo Imana iduhishurire igituma iyi kamere y’ubwibone itava muri twe, kandi tubashe kuyitsinda mu izina rya Yesu.

Uruhare rwawe nukwegera Imana uyitakira ngo igukize iyi kamere, uruhare rw’Imana n’ ukugutabara , nkuko byanditswe muri Zekariya 4.6b  hagira hati :” Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wera.”

Umuvugabutumwa Mucyo  David arasaba abantu kwirinda icyaha cy’ubwibone

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Mucyo  David

E-mail:  mucyoild@gmail.com

Phone : ( +250 ) 788357035

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::