Friday , 21 July 2017

Impamvu ukwiriye kubaho mu bushake bw’Imana , butari ubw’Abantu.

Bibiliya itubwira ko imimerere yacu ikomoka ku Mana , kubera ko yaturemye mu ishusho na kamere byayo . Kuba turi mu ishusho y’Imana byagakwiye kutwereka neza  imimerere , imyitwarire , imyambarire imivugire bikwiye kuranga  umukiristo kugirango ishusho y’Imana ihore itugaragaraho , gusa abenshi ntidukurikiza imimerere y’Imana ahubwo usanga akenshi dushaka kwigira ku bantu ndetse tugashaka kubaho nk’uko babayeho bikarangira tutabigezeho , ndetse bamwe bagasaruramo agahinda gatuma batifuza no gukomeza kubaho..

Mu gitabo cy’intangiriro igice 1 : 26 – 27 hagira hati “ Imana iravuga iti ‘ Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe , batware amafi yo mu Nyanja , n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose , n’igikururuka hasi cyose”.

Impamvu ukwiriye kubaho mu bushake bw’imana , butari ubw’Abantu.

Imana irema umuntu ngo agire ishusho yayo, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye, umugabo n’umugore ni ko yabaremye”.

Abenshi muri twe usanga tudafite isura nziza mu bantu cyangwa batatuvuga neza. Mu ngeri z’itandukanye   haba abakuze , urubyiruko, abo mukorana  nk’umuryango hakunze kugaragara ikibazo cyo kugira ubuhamya bubi. Ibi bidutera kwigunga , kandi iyo bidahindutse ngo ugire ubuhamya bwiza mu bandi bituma abenshi bifuza no kutaba aho uri.

Usanga na none  bamwe muri twe dushaka kubaho ubuzima twigengamo , tukireba nkatwe ubwacu , utabasha kugira umuntu ukugira inama cyangwa ngo wemerere Imana ize mu buzima bwawe , bigatuma tugwa mu makosa ndetse tukabura  ibyishimo mu buzima bwacu bwose. Ikindi kandi , abenshi  dushaka kwigereranya n’abandi iyo tubona  baguwe neza , ibyo bakora byunguka se n’ibindi byinshi tubona baturusha kandi tubikeneye.  Iyo tutabasha kubigeraho cyangwa kubaho nkabo, bituma twiyanga  cyane kandi bikadutura mu gihombo.

Mu gihe twemerera ibitekerezo by’abandi bitwinjirira mu byacu, birangira ubuzima bwacu tubushyize mu bwabo. Buri muntu agira ibitekerezo bye kandi bishobora kumufasha kubaho , kwibanda ku by’abandi rero ukibagirwa ibyawe bishobora gutuma ushyira ubuzima bwawe mu kaga.

Kwemerera abantu rero kwinjira mu buzima bwawe, icyo bagutekerezaho, imyambarire cyangwa se imikorere n’ibindi byinshi bishobora gutuma ibyo bakubwiye bihindura ubuzima bwawe . Iyo ubwiwe cyane  cyane ko wagenza nka runaka ukaba wakibona nk’uwatsinzwe cyangwa utagize icyo avuze mu bandi.

Tugomba rero kurenga kubaho mu buzima abantu bashaka ahubwo tugaharanira ku baho ubuzima bugaragaza ishusho y’abana b’Imana.  Ibi bizatuma tugendera ku ijambo  ry’Imana .

Nshuti uko tugaragara cyangwa imimerere ( imyitwarire ) yacu , byibanze cyane cyane  uko Imana itubona (uko tugaragara imbere yayo). Yaturemye mu ishusho yayo isa natwe.

Twaremewe  kugaragaza ubwiza bwayo ndetse no kugaragaza ishusho  yayo muri iyi si  yangiritse. Twahamagariwe kandi kuba urumuri n’umucyo w’isi , kandi bikazatugeza mu byiringiro by’Imana.

Bityo amahitamo ni ayawe, niba  ubuzima bwawe buzubakira ku bw’abantu  ukareka kubaho mu buzima Imana yaguteguriye,  icyiza ni  ukugendera mu ijambo ry’Imana no kuba mu mbaraga z’umwuka w’Imana zazuye Yesu Kristo mu bapfuye.

Niba ushaka guhora utsinda muri byose , baza Imana uko ishaka ko witwara mu buzima bwawe bwose utarebeye ku bandi bamaze kwisobanukirwa .

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Sophie Nyirabakwiye

3,404 total views, 1 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress