Imyitwarire yatuma abapagani bareba umukirisitu bakagira inyota yo gukizwa

0
1263

Bibiliya igaragaza ko umukirisito nyakuri aba akwiye kwitwararika mu byo akora byose kugirango abamuzengurutse bamufatireho icyitegererezo bitume na bo bakizwa biyegu.

Kimwe mu bituma abapagani bafata umwanzuro wo kwihana bakiyegurira Yesu, ni imico, imyifatire, imikorere n’ibindi bashobora kubona kubakirisito bigatuma bakunda imibereho ya gikirisito.

Bibiliya igira iti: “Wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha amware atabonye ikibi yakuvuga” Tito 2:7-8

Abantu bakijijwe bakwiye kwitwara nk’abamenye Imana koko, bagomba kugira imyitwarire itandukanye cyane niy’undi muntu wese utarakizwa, bagomba kugira mu mutwe hafungutse kandi bagomba guharanira gukora iby’ingeso nziza bikajyana no kwiyubaha kuko umukirisitu wamenye Yesu arangwa no kwiyubaha.

Yesu yabwiye intumwa ze ati: “Abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu Ijuru.” (Matayo 5:16).

Umucyo wawe rero ni imirimo yawe n’imico yawe. Abefeso 2:10 hibutsa abantu bose ko baremewe imirimo myiza. Hati: “Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.”

Nubona hari ibintu ukora cyangwa uvuga uri ahiherereyewagera mu ruhame ntubivuge uge umenya ko burya ufite kamere mbi yo kwiyoberanya. Imirimo myiza rero ni yo igaragaza ko uri umukirisitu koko, iyo mirimo ni yo itera abandi kukwigiraho bakagenza nkuko ugenza.

Iyo wameye Imana ugira uburyo uvugamo, ndetse nuko ukoramo ibintu bitandunye niby’umuntu utazi Imana, iyo wigisha kandi ugomba kubanza ugafata umwanya uhagije wo gusobanukirwa neza n’ibyo ugiye kuvuga kuburyo bitagutera isoni ndetse ukaba utatinya no kubivugira mu ruhame.

Ugomba kuvuga amagambo yumvikana ndetse igihe ugiye kubwiriza ukaba ufite ubumenyi buhagije kuri Bibiliya ukabwira abantu ijambo ry’Imana udapapira, kugirango utaza gutera urujijo abaguteze amatwi ndetse bikabaviramo impamvu zo kuba batera impaka kubyo wigishije.

«Mugire ingeso nziza hagati y’abapagani, kugira ngo nubwo babasebya nk’abakora nabi, nibabona imirimo yanyu myiza, bizabatere guhimbaza Imana ku musi wo kugendererwamo.» (1 Petero 2:12)

Ni byiza kugendera kure umuntu uwo ari we wese watuma ucumura kandi n’abanyarwanda babivuze neza ngo mbwira uwo mugendana nkubwire uwo uri we. Burya kenshi abo mugendana munahuza imico n’imyifatire, ni byiza rero kumenya uwo mugendana kandi ugahitamo inshuti zakugirira umumaro ndetse zikaba zaguhesha n’umugisha.

Buri mukirisitu wese rero akwiye guharanira gukora ibyubahisha Uwiteka kandi akagerageza gukora imirimo imwubahisha kandi akagerageza no kwera imbuto nziza bityo akabera abandi urugero rwiza rwo guhinduka.

Abakirisitu bakwiye kurangwa n’imyitwarire myiza ituma abantu bifuza kuba abakirisitu

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::