Inama 5 ukwiye gushingiraho mbere yo kwemera akazi gashya

0
1960

Kenshi usanga umuntu aba afite akazi ariko bikaba ngombwa ko akavaho akajya ku kandi, gusa byose bisaba kubanza kureba ku bintu byinshi mbere yo gufata umwanzuro wo kukajyaho.

Hari ibibazo 5 ukwiye kubanza kwibaza , mbere yo kujya mu kandi kazi gashya uvuye ku kandi wari usanzwe ukora.

1. Agahimbazamusyi kangana iki ?

Mu bigo runaka,  usanga batanga umushahara ariko bakongeraho andi mafaranga cyangwa ubundi buryo bwo gufasha abakozi babo. Hari n’ayo batanga bitewe n’imikorere myiza y’umukozi mu kazi.

Kugira ngo umuntu yemere akazi gashya gatuma ava ku kandi yarasanzwe akora, bisaba no kureba izindi nyungu yakura mu kukajyaho.

2. Ndemererwa ibimfasha mu rugendo ?

Gufashwa kubona uburyo bworohereza abakozi ingendo ni kimwe mu bishingirwa mu kujya gukora akandi kazi.

Ibi bifasha abakozi kugera ku kazi hakiri kare. Hari igihe biba ngombwa ko abakozi bajya gukorera kure, mu gihe umukoresha abemerera kubafasha mu ngendo n’ibindi bijyana na zo, biba byiza ku buryo abakozi bose yashaka guha akazi baza mu buryo bworoshye.

Aha bashobora guhabwa imodoka, gutwarwa mu modoka z’akazi cyangwa guhabwa amatike abafasha gukora gahunda z’akazi neza uko bikwiye.

3. Batanga amahirwe yo kubona amahugurwa ?

Abantu b’abanyabwenge bahora bumva iteka bakeneye kwiga ibintu bishya cyangwa bakihugura mu byo basanzwe bakora. Niyo mpamvu kugira ngo umukozi runaka asezere ku kazi yarasanzwe akora afate akandi agomba gushingira no kuri iyi ngingo.

Hari n’ibigo bifasha abakozi babyo mu gukomeza amasomo yabo kugira ngo bibafashe kunoza akazi bakora.

4. Bashobora gutanga igihe cyo kuruhuka ku bakozi?

Kugira ngo ujye mu kani kazi uzabanze urebe niba abakoresha bawe bazakwemerera kujya ubona igihe cyo kuruhuka mu gihe runaka.Niba uri umubyeyi ugomba kureba niba bazajya baguha igihe cyo kuruhuka mu gihe wabyaye.

Umukoresha mwiza ajya agira ukuntu aha abakozi be igihe cyo kuruhuka mu bihe bitandukanya kugira ngo batazicwa n’umunaniro ukabije bakura mu kazi.

5. Amasaha yo gukorereho ntavunanye cyane?

Hari igihe ukora akazi, ugasanga bagukoresha hafi amasaha yose kandi nyamara uba ukeneye kugira igihe cyo gukora ibindi no kuruhura umubiri.

Niba hari umukoresha mushya ushaka kuguha akazi, uzabanze urebe ku masaha y’akazi ashaka kuguha, urebe niba atavunanye cyane ku buryo byagira ingaruka ku buzima.

Nimwumvikana ku gihe cyo gukora akazi, bizatuma gahunda z’akazi zigenda neza kandi n’ubuzima bwawe nk’umukozi bugubwe neza.

Ni byiza kuganira n’umukoresha wawe mushya ku ngingo runaka kugira ngo wumve niba imikorere agushakaho wayishobora cyangwa idashoboka.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::