Inama z’abakozi b’Imana ku ntego zikwiye kuranga umukirisitu muri 2018.

1
744

Abakozi b’Imana batandukanye batanze ubutumwa butandukanye ku bijyanye n’intego umukirisitu uri mu rugendo rugana mu ijuru akwiye kwiha mu mwaka wa 2018.

Umukirisito nyawe akwiye kugira intego mu bikorwa bye bya buri munsi bijyanye no kwizera kwe,byaba byiza uko umwaka utangiye agiye yiha intego atumbiriye zizamufasha kuba umukristo mwiza.

Muri izi mpera z’umwaka wa 2017 abakozi b’Imana banyuranye bavuze ku ntego nyayo umukristo akwiye kugira mu mwaka wa 2018.

Apotre (Intumwa) Dr Paul Gitwaza mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho yo gusoza 2017 no gutangira 2018 yabaye mu ijoro ryo kuwa 31Ukuboza 2017 rishyira 01 Mutarama 2018, yabwiye abakirisitu ko bakwiye kwinjira muri 2018 bafite ibyiringiro byo kugirirwa neza n’Imana kandi bakagira kwizera ko Imana igiye kubatura imitwaro yose ibavuna.

Yakomeje avuga ko muri 2018, abakirisito bakwiye kugira kwizera ko Imana igiye kubamara ubukene kandi ikabaha ubwenge bwo gukora ibitunganye.

Pasiteri Emma Ntambara, umuyobozi w’Itorero ry’Urufatiro rwa Kirisito yavuze ko umukirisito wo mu mwaka wa 2018 akwiye kwiga Bibiliya asenga cyane kugirango yirinde imyuka iyobya.

Yagize ati:”Umukirisito wo mu mwaka wa 2018 akwiye kurushaho gusoma Bibiliya  kandi akongera ibihe byo gusenga kuko imyuka iyobya abantu b’Imana yabaye myinshi.”

Mu giterane cyo gusoza umwaka wa 2017 no gutangira umwaka mushya wa 2018 cyabereye muri  Hoteli Dove, Umunyamabanga mukuru w’itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) Pasiteri  Viateur Ruzibiza  mu ijambo ry’Imana yahavugiye we yibukije abakiristo ko bakwiye kongera kuba intwari muri uyu mwaka.

Aho yagize ati: “Abakiristo bakwiye kongera kuba intwari,agahinda k’Imana ni ukubura abantu baba intwari kuko umwami akeneye abakirisito bazima kandi bafite inyigisho nzima.”

Impuguke mu bya Tewolojiya akaba n’umuvugabutumwa Ntibayizi Samuel na we yatangarije ikinyamakuru Ibyishimo ko muri 2018, umukirisito akwiye gukunda Imana agasabana na yo.

Ati :”Intego ya mbere umuntu akwiye kugira ni ugukunda Imana no gusabana na yo ayisenga (intangiriro1 :26). Ni iki Imana yaremeye umuntu? Ni ukuyisingiza, kuyiha icyubahiro no kuyinezerwa iteka ryose (1Abakorento :10 :31).”

Yakomeje agira ati : “Nkuko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo ikanamuha umurimo wo gutegura neza ingobyi ya Edeni, ni na ko umuntu akwiye kwinjira muri 2018 ashaka uko yagira umurimo uzamubeshaho ariko cyane cyane agaha agaciro umurimo Yesu yakoreye ku musaraba wo kuducungura. Ndongera kwibutsa ko Imana izashyira abantu mu rubanza rw’ibyo bakoze ari ibyiza cyangwa ari ibibi (Umubwiriza12 :13).”

Uko umwaka uje undi ugataha abantu bishimira ibyo bagezeho bitewe n’intego baba barihaye, ni yo mpamvu umukirisito nyawe ufite gahunda yo kujya mu ijuru na we yagakwiye kugira intego ya buri mwaka kugirango abashe gukomeza urugendo rujya mu ijuru.

Pasiteri Viateur Ruzibiza arasaba abakirisito gukomeza kuba intwari
Apotre Dr Paul Gitwaza arasaba abakirisitu kwizera ukugira neza kw’Imana muri 2018
Pasitoro Ntambara avuga ko muri 2018 umukirisitu akwiye kwiga Bibiliya asenga
Pasitoro Ntibayizi Samuel asanga umukirisito muri 2018 akwiye gukunda Imana agasabana na yo.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::