Inama zishingiye kuri Bibiliya zafasha ingaragu kubaho neza

0
854

Ingaragu (umuntu udafite mugabo cyangwa umugore) ziri mu byiciro bitandukanye kandi uko umuntu agenda akura yumva atangiye kugira ubushake bwo gushaka uwo babana (umufasha). Iyo imyaka ibaye myinshi rero hari abatangira kwiheba ndetse no gusenga cyane kugira ngo babone abafasha.

Bibiliya igitabo abantu hafi ya bose bemera nk’icyakomotse ku Mana, yagize bimwe ivuga ku ngaragu.

Itangiriro 2:18 haravuga ngo “kandi Imana iravuga iti si byiza ko uyu muntu aba wenyine, reka muremere umufasha umukwiye.”

Ibi bivuze ko Imana iremera umuntu umufasha umukwiriye, gusa buri kintu kiza mu gihe cyacyo ariko buri wese afite umufasha Imana yamugeneye mu gihe gikwiriye.

Mu gihe umuntu atarabona umufasha, Imana yagennye ko agomba kurinda umubiri we kuko ari byo byiza cyane kuruta ibindi byose.

1 Abakorinto 6:18, 20 haravuga hati “Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we. Mbese ntimuzi yuko imibiri yanyu ari insengero z’umwuka wera uri muri mwe? Uwo mufite wavuye ku Mana? kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge, kuko mwaguzwe igiciro . Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana.”

Kubaho nta mugabo cyangwa umugore ufite rero ni ikintu gikomeye kuko umwana w’umuntu kwihanganira ubuzima bw’ingaragu akabaho adasambana ni ibintu biba bitoroshye ariko nkuko biboneka mu ijambo ry’Imana, kurinda umubiri we ngo udatwarwa na satani kugeza ubwo Imana azamuha umufasha umukwiye ni bwo buzima butazima, ni yo mpamvu aba agomba kwihangana akageza abonye uwe mufasha.

Umukirisitu w’ingaragu ubabajwe no kuba wenyine, akwiye kwishimira ko hari isezerano rivuga ko hari igihe kizagera abantu bafite imibabaro ndetse n’agahinda baterwa no kuba bonyine kikarangira bakaruhuka imihangayiko ndetse no kwiganyira ubwo umukwe azaba aje gutwara umugeni we agasanga baranzwe n’imirimo yo gukiranuka.

Ibyahishuwe 19:7-8 ho haravuga ngo “twishimye, tuyihimbaze, kuko ubukwe bw’umwana w’Intama busohoye umugeni we akaba yiteguye. Kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye. Uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera”

Muri Bibiliya hari aho usanga Pawulo abwira abantu kwitondera ibyo gushaka abafasha akagaragaza ko mu gushaka harimo imbogamizi agatanga inama ko ubishoboye yabyihorera ndetse akerekana ko kudashaka umugore cyangwa umugabo ari byiza kuruta kumushaka.

Pawulo yerekana akamaro ko kuba nta mugabo cyangwa umugore ubana na we Mu 1 Abakorinto 7:28,38. Pawulo avuga ko gushaka ari byiza ndetse ari n’umugisha ariko harimo n’ingorane zitari nke ku buryo kuri we uwashobora kubaho adafite umugore cyangwa umugabo byamubera byiza kuruta kumugira nubwo agaragaza ko byose byaturuka ku mpano umuntu afite.

Ku murongo wa 28 haravuga ngo ” cyakora warongora nta cyaha waba ukoze. N’umwari yashyingirwa nta cyaha yaba akoze, ariko abameze batyo bazagira imibabaro mu mubiri, ku bwanjye nakunda kuyibakiza”.

Kuri Pawulo, gukira iyo mibabaro ni ukudashaka ugakomeza kwibera ingaragu, ibi bishatse gusobanura ko uko waba uri kose jya unezezwa nuko uri kuko no mu gushaka hari ibyo wahurirayo na byo kandi bitoroshye.

Ku murongo wa 38 haravuga ngo “nuko rero ku bw’ibyo urongora akora neza, ariko utarongora ni we urushaho gukora neza.”

Icyakora Pawulo yasobanuye neza ko umuntu adakwiye kureka gushaka umufasha mu gihe atiyumvamo iyo mpano yo kubaho atamufite.

Mu 1 Abakorinto 7:7 haravuga ngo “kuko nashaka ko abantu bose bamera nkanjye ,ariko umuntu wese afite impano ye yahawe n’Imana, umwe ukwe undi ukwe.” Niba mu mpano wahawe hatarimo iyatuma wihanganira gusaza uri ingaragu, ibyiza ni uko washaka umufasha.

Pawulo yashaka kwerekana ukuntu haba gushaka cyangwa kuba ingaragu byose ari impano y’Imana, bityo rero nta muntu ugomba guhagarika umutima cyangwa ngo yihebe ahubwo agomba kwakira impano ahawe n’Imana.

Ubuzima bwose ubayemo n’ibikubaho buri munsi ndetse n’uburyo ubayemo n’impano y’Imana rero nezezwa n’ibyo Imana yaguhaye kuko yabonaga ko ari byo bigukwiye kandi bigufitiye umumaro muri icyo gihe urimo.

Rinda kandi usigasire buri kintu cyose cyatuma uba uw’Imana ishaka, kandi n’abashatse barinde ingo zabo gusenyuka kuko urugo ni umugisha ndetse ni impano bahawe n’Imana, kandi ntibakumve ko gutandukana ari yo mahirwe ya kabiri yo kubaho neza, ahubwo bagirane umubano ukomeye n’Imana yabahaye byose maze babane mu mahoro kugeza umwe apfuye nkuko babyiyemeza mu isezerano bagirana mbere yo kubana.

Ingaragu zisabwa kubaha Imana mu gihe zitarabona uwo zagenewe

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::