Uburyo wafasha umwana wawe gusoma no gukunda Bibiliya (ubuhamya)

0
252

Ababyeyi benshi b’abakirisitu bajya bashavuzwa no kubona abana babo birundumurira mu bitagira umumaro kandi nyamara bari bakwiye gufata umwanya bagasoma Bibiliya ikababera umuyobozi w’ubuzima bwabo bakabasha gukora ibyo Imana ishaka.

Ariko se kuki rimwe na rimwe abana badakunda gusoma Bibiliya?

Hari abana badafata umwanya wo gusoma Bibiliya kuko batigeze babitozwa bakiri bato, usanga hari ababyeyi bafata umwanya bakajya ku rusengero kwiga ijambo ry’Imana basize abana babo mu rugo.

Hari n’igihe umubyeyi aba ari mu rugo agafata Bibiliya agasoma bucece umwana na we yibereye mu bye hanze cyangwa yamuhaye ibindi bitabo birimo iby’ubumenyi bw’isi cyangwa akamubwira ngo yigire gukina agapira n’abandi bana, nubwo gukina ari byiza, nanone ababyeyi bakwiye kugira umwanya uhagije wo kuganira n’abana babo ku ijambo ry’Imana kandi bakabibamenyereza bakabitora.

Bibiliya mu gitabo cy’Imigani 22:6, igira ababyeyi inama yo kumenyereza abana inzira bakwiye kunyuramo bakiri bato. “Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo azarinda asaza atarayivamo.”

Iyo umwana abona umubyeyi we afata umwanya akajya mu rusengero amusize mu rugo yumva ibyo kwiga ijambo ry’Imana we bitamureba akibwira ko abantu bakuze ari bo bagenewe kwiga Bibiliya.

Umugore witwa Lauren Green McAfee ukomoka  muri Leta zunze ubumwe za Amerika atanga ubuhamya bw’ukuntu yajyaga abona se yiga Bibiliya ashyizeho umwete na we bikamutera amatsiko yo gusoma icyo gitabo, gusa na we ngo se ntiyamuhaga umwanya ngo bigane Bibiliya.

Ati: “Ndabyibuka,buri gitondo mbere yuko izuba rirasa nagombaga kwigishwa imibare na Papa mbere y’uko saa moya zigera ngo ajye ku kazi, ariko buri uko nabaga ntangiye amasomo yanjye ,Papa yabaga asoma Bibiliya Ibyo byankoze ku mutima cyane.”

“Ku mubona buri gihe afata umwanya agasoma Bibiliya byanyeretse ko iki gitabo ari ingenzi cyane. Nibazaga impamvu amara icyo gihe cyose asoma Bibiliya… nshaka kumenya ibyo icyo gitabo kivuga.”

Uyu mugore ahamya ko se yahoraga ahugiye muri Bibiliya ariko ntamusobanurire iby’icyo gitabo. Se wa McAfee yitwaga Steve Green, akaba Perezida w’ikigo gikomeye cyane ku isi cy’ubugeni n’ubukorikori, yari afite abana bane, kandi bose abigishiriza mu rugo ibijyanye n’ubugeni n’ubukorikori, gusa ntiyajyaga abigisha Bibiliya.

McAfee amaze gukura yibutse ubwitange bwa se ku bijyanye no kwiga Bibiliya, yibukaga ukuntu Se yahoraga avuga ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abanyamerika badasoma Bibiliya n’uburyo abantu bagenda batezuka mu kwiga ijambo ry’Imana.

Ibyo byamuteye kumva agize amatsiko yo kwiga Bibiliya ngo amenye ibiyirimo na we atangira kujya ayisoma.

Kuri ubu aragira inama ababyeyi yo kujya bafatanya n’abana babo kwiga Bibiliya kuko bitewe n’aho isi igeze abana ngo babona Bibiliya itajyanye n’igihe barimo.

Ati: “Ntekereza ko urubyiruko rwinshi rw’ubu rutabona ko Bibiliya ijyanye n’imibereho ya buri munsi bafite ubu, bumva baguwe neza iyo bari kumwe n’inshuti zabo ku ishuli baganira ibibera ku isi. Ikindi ni uko babona Bibiliya nk’ikomeye, baba bavuga bati iki gitabo gikomeye ko ntaho gihuriye n’imibereho yanjye, kuki ngomba kugitaho umwanya wanjye?”

Muri iki gihe McAfee ni umuyobozi n’umuryango uherutse gufungura inzu ndangamurage ya Bibiliya i Washington, D.C. Iyo nzu ndangamurage binyuze mu ikoranabuhanga ifasha urubyiruko kwitabira gusoma Bibiliya no kuyisobanukirwa bityo bikabafasha kubaho mu buzima Imana ibasaba kubamo.

Umugabo we Michael, ni umwe mu bayobozi b’iyo nzu ndangamurage ya Bibiliya, atangaza ko urubyiruko ruhugiye kuri internet mu gihe we abona hari icyuho mu rubyiruko ku bijyanye no gusoma no gusobanukirwa Bibiliya, ariko akaba afite icyizere ko iyi gahunda batangije urubyiruko ruzayikunda.

Umuryango wa McAfee uvuga ko iyo nzu ndangamurage ya Bibiliya igamije gukangurira urubyiruko kongera kunyoterwa ijambo n’Imana, ariko kandi bakavuga ko byose bitangirira mu rugo, aho umubyeyi atangirira kumenyereza umwana kwiga Bibiliya kugirango ubwo azaba ageze mu gihe cyo kwishakira ibyo asoma, atazibagirwa ko Bibiliya ari igitabo cy’ingenzi mu buzima bwe.

Inama McAfee atanga ni uko : “Ababyeyi bakwiye kujya basangira n’abana babo ibyo kwizera, bakabafasha gusoma ibyanditswe byera ari nako babafasha gusobanukirwa n’ibyo Imana ibashakaho.”

Avuga ko mu gihe ababyeyi barimo batoza umwana wabo gusoma Bibiliya badakwiye kwirengagiza kumujyana mu rusengero kuko ngo  gusomera Bibiliya mu rusengero ni ingenzi cyane.

Kujyana umwana mu rusengero ngo bituma muri we agira umuco wo kwigira Bibiliya hamwe n’abandi, ni muri urwo rwego rero kurerera umwana mu rusengero bimufasha kugira imico myiza ishingiye ku ijambo ry’Imana.

Abana iyo bafatanyije n’ababyeyi babo kwiga Bibiliya bakurana uwo muco bakayikunda cyane

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::