Indirimbo 10 zihimbaza Imana zasohotse muri 2017 zigakundwa kurusha izindi

0
1501

Mu mwaka wa 2017, abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoze ibihangano byakunzwe na benshi ndetse bimwe binahembwa mu marushanwa atandukanye.

Twifuje kubagezeho indirimo 10 z’abanyarwanda zo kuramya no guhimbaza Imana zasohotse muri 2017 zikaba zararushije izindi gukundwa ariko tubikora twifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Youtube dushingira ku mubare w’abantu bazirebye.

Dore uko urutonde rwifashe.

1. Sinzibagirwa ya Israel Mbonyi : Iyo ndirimbo yararebwe n’abantu 847,481. Israel Mbonyi ni umwizera w’Itorero rya Restoration Church.

2. Huwa yuwapi ?: Iyi ndirimbo ni ya Ambassadors of Christ Choir yo mu itorero ry’abadiventisiti b’umiunsi wa 7, yararebwe n’abantu 670,354. Iyi ndirimbo yahinduwe mu rurimi rw’igiswahili ikuwe mu Kinyarwanda. Izina ryayo mu Kinyarwanda yitwa Iba iri he?

3. Carvaly ya Healing Worship Team. Iyi ndirimbo yararebwe n’abantu 459,562. Healing worship team ni iyo muri Power of God riherereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

4. Ku marembo y’ijuru ya Israel MBONYI. Iyi yo yarebwe n’abantu 453,883.

5. Nguwe neza ya Healing Worship Team, iyi ndirimbo nay o yakunzwe n’abatari bake dore ko yararebwe n’abantu 411,366.

6. Hari ubuzima ya Israel MBONYI, iyi ndirimbo yarebwe n’abantu 277,634.

7. Tugufitiye Icyizere ya Jehovah Jireh Choir, ni iya 7 mu kurebwa n’abantu benshi, yararebwe n’abantu 184,368. Iyi korali ni iyo mu itorero ADEPR ikaba inasanzwe ikora indirimbo zikunzwe na benshi.

8. Imvugo yiwe ya Bigizi Gentil, iyi yo yarebwe n’abantu 175,536, Uyu muhanzi aririmba mu buryo abantu benshi bakunda kandi akanagira ijwi ryiza.

9. Nta Jambo Imana Ivuga Ngo Rihire ya Mutuyimana Leonille, yararebwe n’abantu 130,293, Uyu muhanzi abarizwa mu itorero ADEPR, ibihangano bye bikaba bikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

10. Ndaguhetse Ku Mugongo ya Gisubizo Ministries Choir ni iya cumi kuri uru rutonde, yararebwe n’abantu 124,119.

Birashoboka ko hari indirimbo wakunze cyane itaje kuri uru rutonde kuko itarebwe na benshi kuri Youtube, ibi birajyana nuko abanyarwanda badakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane.

Ibi binagaragarira mu marushanwa asaba abantu gutora abahanzi hakoreshejwe ikoranabuhanga (Online voting), aho usanga abantu bitabira gutora abo bakunda ari bake cyane.

Israel Mbonyi yahize abandi kugira indirimbo yarebwe n’abantu benshi muri 2017
Ambassadors of Christ Choir ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hirya no hino ku isi.
Gisubizo Ministries iri mu matsinda y’abaririmbi bafite ibihangano bifasha benshi
Jehova Jireh bishimirwa na benshi
Bigizi Gentil ni umwe mu banzi nyarwanda bahimbaza Imana bakunzwe mu Rwanda
Healing Waship Team na yo ni rimwe mu matsinda akunzwe hano mu Rwanda

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail