Friday , 24 February 2017

Indirimbo umwana w’umuvugizi w’itorero rya Adepr mu Rwanda yashyize hanze yatumye yibazwaho byinshi . — VIDEO

Nshizirungu Jotham uzwi kw’izina rya Nshizo Exploiter n’umuhanzi uririmba injyana ya Hip Hop mu Rwanda ( New School ) . Uyu musore yashyize ahagaragara amashusho y’imwe mu ndirimbo ze mu minsi micye ishize kandi nyemeza neza ko iyi ndirimbo izamugeza k’urwego rudasanzwe nkuko byagiye bitangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye .

Nshizirungu Jotham uzwi kw'izina rya Nshizo Exploiter

Nshizirungu Jotham uzwi kw’izina rya Nshizo Exploiter

Nshizirungu Jotham wihaye akazina k’ubuhanzi ka Nshizo Exploiter , ni umuhungu wa Reverand Pasiteri Sibomana Jean , uyu akaba ari umuvugizi w’Itorero rya Adepr mu Rwanda .

Ntibyari bimenyerewe ko abana b’abakozi b’Imana mu itorero rya Adepr bagana inzira z’ubuhanzi mu ndirimbo zidahimbaza Imana , kuko abakoze ubuhanzi batandukanye bagiye baririmba indirimbo zihimbaza Imana ku giti cyabo cyangwa mu makorali n’amatsinda atandukanye . Gusa hari n’abahitagamo gukurikira umuhamagaro w aba se nabo bakaba abavugabutumwa .

Nshizo Exploiter  amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye harimo iyo aherutse gushyira hanze yise Vuga Yeah , Imyifatire nyakuri ,Ishyari ,… “.

Umuvugizi w’itorero rya Adepr Rev. Pastor Sibomana Jean

Nshizo kuri ubu ufite imyaka 18 amakuru agera ku ibyishimo.com yemeza ko  abarizwa mu itsinda ryitwa  M.A.D Empire rigizwe n’abandi bahanzi batandukanye . Uyu musore ukiri muto yiga mu ishuri ryisumbuye rya LDK.

Mu rugendo rw’umuziki we rero Nshizo yagiye yitabira amarushanwa anyuranye harimo na High Skul Idols, ubwo yarafite indirimbo 4 z’amajwi n’imwe y’amashusho yise ” Vuga Yeah “ yashyize hanze tariki 3 Gashyantare 2015.

00

Nshizirungu Jotham uzwi kw’izina rya Nshizo Exploiter ni umwana wa Rev. Pasiteri Sibomana Jean , umuvugizi w’Itorero rya Adepr mu Rwanda

000

Muri iyi ndirimbo haraho avuga ngo reka aselebure ,niba ushaka kujyana nawe ugure akarahure kamwe cyangwa tubiri. (Mugenzi we ari kugashyira ku munwa )

0

Aya macupa yatangaje abantu bitewe nibiyarimo . Iri uyu musore afite ribamo inzoga yitwa Hennessy iri mu bwoko bwa cognac .Iyi ikaba ari inzoga ikomeye cyane ku isi .

Mu kiganiro ibyishimo.com twagiranye n’Umuvugizi w’Itorero rya Adepr mu Rwanda Reverand Pasiteri Sibomana Jean kuri Telephone ( hakoreshejwe ubutumwa bugufi ) , yatubwiye ko we ntandirimbo nimwe azi y’umuhungu we , ndetse anadusaba ko twabanza tukayimugezaho nawe akayimenya .

Twakomeje gushaka uburyo twavugana nawe , maze ntiyabasha kutwitaba ngo dukomeze kugira ibindi tumubaza nk’umubyeyi w’uyu muhanzi  , maze akoresheje ubutumwa bugufi atubwira ko arwaye.

REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO UYU MUHANZI AHERUTSE GUSHYIRA HANZE .

Niba nawe ushaka kuduha inkuru cyangwa igitekerezo cyawe , haba ku nkuru twabagejejeho , inkuru ziri mu matorero ,abahanzi ,abakozi b’Imana batandukanye ,… twandikire kuri : info@ibyishimo.com. Komeza kuba ijisho rya rubanda ukoresheje ibyishimo.com . Imana iguhe umugisha .

Kanda hano Ukomeze udukurikirane kuri Facebook yacu maze uhite ukora Like bizajya bikorohera guhita ubona amakuru yacu muburyo bwihuse

 

 

Ishimwe Ange 

42,841 total views, 1 views today

8 comments

  1. Hahahahahaha Ariko umwana akwije 18ans mumwibarize mwe kubaza Ise! !!!

  2. byantangaza aho Umuvugizi avuga ngo ntazi niba uwo muhungu we afite indirimbo kdi agejeje muri 4, birumvikana uburere bwuwo mwaba buragerwa kumashyi kuko ababyeyi ntababona.

  3. Gukora indirimbo nkiyi nuburenganzira bwumwana se ntacyo bimurebaho

  4. BANA B’IMANA MUREKE MBABWIRE . IBIBAZO BYOSE DUHURA NABYO NK’ABASHUMBA NTAGO MWABIMENYA . IKI NI KIMWE MURI BYINSHI MUZI. ESE KO MWESE MBONA MUVUGA NGO NTACYO BITWAYE , NIYINYWERE , ABANDI NGO UYU MWANA AFITE UBURENGANZIRA BWE , MUZI NEZA KO INSHINGANO Z’ABASHUMBA ZITANGIRIRA MU MIRYANGO YACU ? ESE UZIKO HARI ABIRUKANYWE MU NSHINGANO TWAHAWE KUBERA KUGIRA ABANA BASENGA MU YANDI MATORERO , NI BYINSHI NAVUGA ARIKO MUREKE NDEKERE AHA GUSA UWAKOZE IYI NKURU NDAMUSHIMYE WENDA BIZATUMA BURI WESE AHORWA IBYE . NANJYE NDEMERANYA NIBYO UMUVUGIZI YAVUZE KO YABA ATAZI IZO NDIRIMBO Z’UMWANA WE , ARIKO NK’UMUBYEYI AKWIYE KONGERA IMBARAGA MU KUMENYA IBYO ABANA BE BAKORA HANZE . UBESE NI YUMVA NGO UMWANA ARI MURI BOKO HALAM AZAVUGA KO ATARABIZI KANDI YARITOJE UBWIHEBE ? IYO WAMUBURAGA WAMUBAZAGA AHO YAGIYE ? BENE DATA TUVE MU MARANGAMUTIMA NO KWITA KU BYISI , TUMENYE INTAMA IMANA YADUHAYE GUSHUMBA UBUNDI TUZAZIGEZE M’URUGO AMAHORO , AMEN

  5. ndumva umuvugizi akwiye kuba about bazwa nyine nk’umubyeyi kandi utanga urugero mubo ayoboye

  6. j berchmas sibomana

    Yesu ashimwe. Iyo mbonye aho itorero rya ADEPER rigeze, kandi mbere ari ryo wasangaga rigerageza kwifata no kwirinda, nibaza iby’iki gihe tugezemo nkagira ubwoba nti ni nde uzarokoka? Kuko niba umushumba adashobora gutoza umwana we inzira y’agakiza, azatoza ate abakristo be icyo itorero na Kristo Yesu basaba? kandi bibiriya ituwira ngo ” Toza umwana wawe inzira y’Uwiteka akiri muto,……” Ikindi kandi numvise haradutse igitekerezo cyo gutora Miss ADPER ngirango ni amagambo ariko natangajwe no kubona mu rusengero nyuma y’amateraniro aherutse barabwiye abadamu n’abakobwa gusigara ngo baze gutora Nyampinga mu bakobwa na Mutima w”urugo mu bagore. Nk’ibi koko ni ibiki? Kdi ibi byose bituruka mu buyobozi bukuru bw’itorero. Mumbabarire si Ugutinyuka, ariko mbona hari byinshi bigenda byinjirira ADEPER bitavuye ku Mwuka Wera, nkaba nsaba abanyamasengesho gusengera Itorero kuko Umwanzi Satani yarigabyeho ibitero arirakariye cyane no gusaba impano y’ubushishozi ku bayobozi ngo bamenye gutandukanya ibyo Umwuka Wera ababwiye n’ibyo amarangamutima yabo abategeka. Murakoze.

  7. Ariko ibyo n’uburenganzira bwawe kuzinywa ikindi kujya no kutajya muri ADEPR n’ uburenganzira bwawe.Uko ufite iwawe utaha n’ amategeko agenga iwawe kandi amategeko yiwawe ukaba utayategeka abandi niko n’ amatorero ameze. Buri torero rigira discipline/umurongo wihariye ngenderwaho nkuko iwawe hatandukanye n’ ahandi.

    Ikindi imikino yose igira amategeko ayigenga , Muri Volley bakinisha amaboko ariko nujya muri football ukayakinishayo uzahanwa. Niba wowe rero warahisemo gukina Volley(Kunywa inzoga ,…) Kuki ushaka kujya muri foot utahashoboye.Niba unywa inzoga hari amadini abyemera jyayo ureke abatazinywa bajye muri ADEPR n’ ahandi nk’ aho nkuko babyishiniye .Ukure ADEPR mu mutwe wawe kuko ntawaje kuguterura iwawe ngo akujyaneyo ku ngufu.
    Niba intege nke zawe zarakunaniye ceceka ujye ahakunogeye. Ikindi ujye uguma mu byo wize ukabyizezwa nuko uzi uwakwigishije kandi uharanire kuguma uko wari ugihamagarwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress