Indorerezi z’amadini zatangajwe n’amatora yo mu Rwanda

0
142

Indorerezi z’Ihuriro ry’amadini mu Rwanda zisaga 94 zari zashyizwe hirya no hino mu gihugu ngo zirebe imigendekere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu, zatangaje ko zatangajwe no kuba zarananiwe kuyatandukanya n’ubukwe.

Kuri uyu wa Mbere, ubwo hamurikwaga raporo ya mbere y’ izo ndorerezi ku migendekere y’amatora yo kuwa 4 Kanama, 2017, Umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, Bishop John Rucyahana, yavuze ko batangajwe n’uko amatora yagenze.

Yagize ati “Ibyo twabonye ni agashya, kuko ubundi bari baratwigishije uko amashyaka abana, mu Rwanda rero byabaye impamo kubona bari kumwe nta mvururu, aho batorera ari imitako, hari ibisabo, hari inkongoro, hari ibiseke bahateguye ishinge, twabonyemo ubutumwa budasanzwe bashatse kugaragaza, wabonaga aho batorera nta muvundo, nta gusubira inyuma.”

Yakomje avuga ko akabazo kabonetse ni kamwe katamaze n’isaha kamaze Komisiyo y’Igihugu y’amatora(NEC) itaragakemura; hari abibuze ku malisiti y’itora ariko nyuma baza koroherezwa, ufite indangamuntu n’ikarita y’itora agahita yemerwa gutora.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yavuze ko Abanyarwanda bagaragaje ko bazi icyo bashaka kubera urwego bagezeho.

Yagize aati “Abanyarwanda bazi icyo bashaka kandi nta muntu wababeshya ni yo mpamvu ubona n’abanyamahanga barimo kwibaza byinshi, kubona bashyiraho imitako, bagacuranga bakabyina ni uko bamaze kumenya icyo bashaka.”

Iri huriro rigaragaza ko amadini afite inshingano zo gukora ku buryo abaturage babaho mu mahoro, nta ntugunda ndetse bakanabayobora mu nzira nziza y’ubutungane.

Raporo y’agateganyo y’iri huriro igaragaza ko amatora y’Umukuru w’igihugu yagenze neza, agaca mu mucyo ndetse ababa yararangiye nta mwuka mubi uranzwe mu Banyarwanda.

Iri huriro kandi ryagize uruhare mu ihindurwa ry’itegeko nshinga kugira ngo Perezida Kagame yongere kwiyamamaza kuko ku wa 4 Gicurasi 2015, amadini n’amatorero arenga 40 yasinye ibaruwa yandikiye Inteko Ishinga Amategeko asaba ko Itegeko Nshinga ryahinduka; banandikira Perezida Kagame bamusaba ko niriramuka rihinduwe yazemera kwiyamamaza.

Icyo gihe uwari uhagarariye iryo huriro, Bishop Nzeyimana Innocent, yabwiye IGIHE ko bashyigikiye ko Itegeko Nshinga ryahinduka kuko Perezida Kagame yatumye mu Rwanda haba umutekano kandi n’abantu bakisanzura mu gusenga nta vangura ku madini.

Uyu mutuzo waranze amatora, si aba gusa bawubonye kuko n’indorerezi zari zaturutse mu miryango u Rwanda ruhuriramo n’ibindi bihugu muri aka karere zagaragaje ko amatora yagenze neza kandi agakurikiza amahame ya demokarasi.

Amatora yabaye ku wa 3 Kanama 2017 ku Banyarwanda baba hanze no ku wa 4 Kanama 2017 ku baba mu gihugu. Mu majwi y’agateganyo Perezida Kagame ari imbere n’amajwi 98,63%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe 0.73% na Dr Frank wari uhagarariye Ishyaka rya Green Party ufite 0.47%.

Umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu Rwanda, Bishop John Rucyahana ari kumwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::