Ingaruka 15 zikomeye zizanwa no guca inyuma uwo mwashakanye

0
261

Guca inyuma uwo mwashakanye ni igikorwa kigayitse kandi kizana ingaruka mbi zikomeye ku mubano wanyu ndetse zishobora no kugera ku buzima bwanyu.Ni yo mpamvu ari ingenzi kuba indahemuka ku wo mwashakanye.
Izi ni ingaruka 15 zikomeye zizanwa no guca inyuma uwo mwashakanye

1. Byangiza icyizere n’ubucuti :

Iyo umwe mu bashakanye aca inyuma mugenzi we, bituma amutakariza icyizere ndetse n’ubucuti bafitanye bugasubira inyuma.

2. Byangiza amarangamutima ya mugenzi wawe :

Iyo umwe mu bashakanye aciye inyuma uwamukundaga cyane, biramugora kubyakira kuko aba yamwizeraga cyane, bityo akaba yanarwara ihahamuka.

3. Kutababarirwa na mugenzi wawe :

Uwaciwe inyuma biragora ko ababarira mugenzi we wamuciye inyuma.zimwe mu ngaruka zirimo ni uko niyo yakubabarira ashobora kubikora ari ukukwikiza gusa atabikuye ku mutima.

4. Gutakaza ubunyangamugayo :

Igihe umwe mu bashakanye aca inyuma mugenzi we, bikamenyakana, atakarizwa icyizere n’abamuzi yaba inshuti, umuryango n’abana be iyo abafite.Bibatera kwibaza ku bunyangamugayo bwe.

5. Na we yaguca inyuma :

Mugenzi wawe ashobora kukwihimuraho nawe akaguca inyuma.Kandi ibi ntawabyifuza.

6. Gusenya :

Guca inyuma umukunzi wawe bishobora gutuma mucana umubano.Ku bashakanye ho binashobora gutuma batandukana burundu.

7. Kwandura indwara zitandukanye :

Guca inyuma uwo mwashakanye bishobora kukwanduza indwara zitandukanye, yaba wowe cyangwa uwo mwashakanye nawe ukazimwanduza atabizi.

8. Kubyara abana badakenewe :

Kubyara abana badakenewe ni imwe mu ngaruka izanwa no guca inyuma uwo mwashakanye.

9. Kongera kugarura ubucuti birakugora :

Uwaciwe inyuma ahora abyibuka buri gihe, ku buryo bitoroha kongera kugarura ubucuti nk’ubwari busanzwe mu rugo ataracibwa inyuma na mugenzi we.Ahora anacunga ko wa wundi atongera kumuca inyuma bityo badgahora mu nduru.

10. Urwikekwe :

Uwaciye inyuma mugenzi we, ahorana urwikekwe, ntiyongere kwigirira icyizere iwe mu rugo, bigatuma ahora adatekanye.

11. Ni igikorwa kigayitse kitibagirana :

Mugenzi wawe azahora abyibuka no mu bihe bizaza kuko kubyikuramo hari ighe bishobora kumugora.

12. Bibabaza umutima :

Umutima uhora ukwibutsa amakosa wakoreye mugenzi wawe umuca inyuma bikaba byanatuma wiyahura.

13. Hari ighe nawe utibabarira :

Igihe habayeho gutandukana bitewe nuko umwe mu bashakanye yafashwe aca inyuma mugenzi we, biragora ko wa wundi yibabarira kuko ahora yibuka ko amakosa yose yatumye batandukana ari aye.

14. Kubana nabi :

Umubano ushobora kuba mubi kandi mbere wari mwiza bitewe gusa nuko umwe mu bashakanye yaciye inyuma mugenzi we.Uwaciwe inyuma ashobora gutanga imbabazi ariko umubano ntube nk’uko warumeze mbere.

15. Kwangiza umutungo :

Kenshi bisaba ko uwagiye guca inyuma mugenzi we, ahonga uwo bumvikanye amafaranga kugira ngo amwemerere.Ibi bituma umutungo w’urugo uhatikirira.Ikindi ntibiba byoroshye ko umutungo uhari utunga ingo ebyiri cyane iyo uwaciye inyuma ari umugabo.

Gucana inyuma ni igikorwa kitihanganirwa n’uwo ari we wese mu bashakanye.Kigira ingaruka nyinshi zikomeye yaba ku mibanire, umutungo, ubuzima n’ibindi.

Guca inyuma uwo mwashakanye ni igikorwa kigayitse kigira ingaruka nyinshi.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::