Ingaruka zigera k’umuntu utumvira Imana — Evangelist Mucyo David

0
1085

Mbanje kubasuhuza mw’izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kandi mbifuriza amahoro y’Imana muri byose.  Uyu munsi turaganira ku ijambo rifite umutwe ugira uti: ‘ Ingaruka zo kutumvira Imana ‘.

Imana irema umuntu yamuremye nkuko isa ,  ni ukuvuga ko yamuremye mu ishusho yayo nkuko tubisanga mu gitabo cy’itangiriro . Imana yahamagaraga Adam kandi nawe akayitaba , akumva nibyo imubwira akabikurikiza.

Ibi rero ntago byanejeje satani warumaze gucibwa mu ijuru , ahubwo yashatse uwo bafatanya urugendo asanga nta wundi , ari mwene Mana waremwe asa n’Imana , ihitamo kumukoresha kuko aricyo kiremwa cyonyine cyasaga n’Imana .

Nshuti yange rero intambara zose turwana nazo tukiri mu isi tuba mu rugamba , aho Imana ishaka kuduhindura ngo dusubizwe ubwiza bwayo tuganire nayo nkuko yahoze iganira na Adam mbere y’uko atakaza ishusho y’Imana , na satani nawe akarwana no kukwanduza kugirango nawe abone igikoresho yakoresha mu bwami bwe bw’Umwijima.

Ashaka kugira abo yagira imbata z’ibyaha binyuze muri wowe , ni ukuvuga mu mirimo ukora mibi hari abo isiga yangije mu bitekerezo bigatuma batakariza Imana icyizere, kubera ibibi cyangwa ibyaha bya bagenzi babo bakababereye ikitegererezo .

Bibiliya yera 2 Timoteyo  2:20-21 haranditse ngo :”  Mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba, kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose. ”

Iyo usomye iki cyanditswe urasanga Imana itarakuremeye  kuba mu byaha no kwiyanduza ahubwo yakuremye nk’igikoresho cy’igiciro cyinshi kandi cyakwigirira umumaro  ndetse kikanawugirira isi turimo cy’ubahisha izina ryayo  mu mirimo myiza gikora.

Mukundwa waremewe guhesha Imana icyubahiro, ntacyo bimaze gukorera isi kuko n’ibyakanya gato cyane, ariko satani aradushuka tugashaka ibinezeza by’isi ari nabyo binezeza bye byose kandi bitubuza kugera kuri uyu mugambi wo kumvira Imana.

Ariko ku bw’urukundo n’imbabazi z’Imana kuri twe , yaduhaye impano y’imbabazi ariwe Mwami wacu Yesu Kristo , yikorera intimba zacu n’imibabaro yacu, kandi niwe uduha kugira kamere y’ubumana mu buzima bwacu, ariko biragusaba uruhare rwawe arirwo kumwizera no kumwemera nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe.

Uyu munsi ndagusaba guhitamo neza wegurira Imana amahitamo yawe yose , ubyemere akubere umwami n’umukiza w’ubugingo uhinduke igikoresho gikoreshwa imirimo y’agaciro kandi myiza , kuko Imana ntago yakuremeye kugira nabi rwose , kuko ikurema yakuremye mu ishusho yayo.

Iyo rero tutayumviye duhinduka bya bikoresho bibi bitagirira nyirabyo umumaro nyamara igikoresho kidafite akamaro mu isi nta mwanya gihabwa . Wibaze nawe niba ntamwanya gihabwa kuko nta kamaro gifite , wowe urumva udakwiriye gushakashaka uko waba uwo umumaro mu bwami bw’Imana? Uri igikoresho cy’Imana kandi Imana yakiremeye kugirango gikoreshwe ibyagaciro uyu munsi rero wahitamo neza ukanezeza shobuja  ukaba umugaragu mwiza .

Iyo twumviye Imana iranezerwa kuko nicyo njyewe nawe yaturemeye , ni ukugirango twumvire ijwi ryayo  kandi wibaze nawe umwana iyo atumvira umubyeyi we uwo mwana aboneka iteka nk’umwana w’ikirara , ndetse nabamubonye bose bamwita ikirara kuko atabashije gusohoza ibyo amategeko ya se amwigisha.

Abantu benshi bakunda kwibaza ngo “ Mbese twakumva ijwi ry’Imana gute ? ariko ijambo ryayo ubwaryo niyo mvugo yayo ya mbere duhamagarirwa kuyoborwa naryo no gutungwa naryo , nibyo bihesha Imana yacu icyubahiro, iyo umaze kurigira iryawe uba inshuti yayo ugahabwa imbaraga ugakomezwa na Mwuka wera ikazajya ivuganira nawe biciye mu mbaraga z’Umwuka wayo wera .

Yesaya 1.19-20 :” Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu. Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya kuko akanwa k’Uwiteka ariko kabivuze “.

Icyi cyanditswe kiratwereka ko hari ingororano kubwo kumvira Imana yo kuzarya ku byiza byo mu gihugu cyo mw’Ijuru, bakundwa kumvira Imana ni imwe mu ndangagaciro yayo kandi ni nayo ndangagaciro twebwe abo yaremye dukwiye gushaka ndetse no ku kwifuza.

Ndangije nkwinginga mwene data mukundwa  kwemera no kwisunga uwo Imana yatwoherereje ariwe Yesu Kristo , kuko muri we niho dusohoza kumvira kose kuvuye ku Mana kutavuye ku bantu.

Kandi nawe uri muri we ariko ukaba uri mu ntege nke , saba Mwuka wera we mbaraga zacu kongera kukuzuzamo kumvi r’Imana nka kumwe kwari muri Yesu Kristo , kuko niwe twahawe gusohorezamo Kumvira Imana kose.

Luka 9.35 haranditse ngo :” Maze igicu kiraza kirabakingiriza, ijwi rivugira muri icyo gicu riti:” Nguyu Umwana wanjye natoranije mumwumvire”.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Evangelist Mucyo David

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::