Ingengabihe y’ingendo z’ivugabutumwa Intumwa Dr. Paul Gitwaza azakorera hirya no hino ku isi , ntihagaragaramo izo muri Afrika

1
1479

Umuyobozi  mukuru  w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku isi ,Intumwa ( Apôtre ) Dr Paul Gitwaza mu mpera z’umwaka wa 2017 azakorera ingendo z’ivugabutumwa mu bihugu bitandukanye by’isi , ukuyemo ibyo k’umugabane wa Afrika.

Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ibyishimo.com yemeza ko uyu muvugabutumwa azajya mu bihugu nka ‘ Sweden , Ubwongereza , Canada , Israel , Leta zunze ubumwe z’Amerika , agasoreza muri  Australia ‘.

Ingengabihe y’ingendo Apostle  Dr. Paul Gitwaza azakora :

Tariki  20 – 22 /10/ 2017 : Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  Sweden , mu Mujyi wa  Eskiltuna
∴ Tariki  24 – 25/10/ 2017 : Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  Sweden , mu Mujyi wa  Göteborg
∴ Tariki  27- 29/10/ 2017: Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  U. K , mu Mujyi wa  London
∴ Tariki  3 – 05/11/ 2017: Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  Canada , mu Mujyi wa  Ottawa
∴ Tariki  10 – 20/11/ 2017: Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  Israel
∴ Tariki  24 – 26/11/ 2017: Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  USA , mu Mujyi wa   Texas ( Dallas)
∴ Tariki  8 – 10/12/ 2017: Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  Australia , mu Mujyi wa  Wollongong, Sydney

Ibi biterane byose byateguwe na Authentic Word Ministries / Zion Temple Celebration muri ibi bihugu .

Intumwa Dr. Paul Gitwaza yasabye abari muri ibi bihugu kuza bakifatanya muri uru rugendo rwa gihanuzi .

Ati :” Shalom! Ndabasuhuje mw’Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo mboneraho no kubatumira mwese aho muri kuzaza tukabana mu biterane bitandukanye byateguwe  muri SwedenUKCanada ndetse no mu rugendo rwa gihanuzi muri Israel. Nyuma , tuzabane muri USA no muri Australia.”

Intumwa Dr Paul Gitwaza yasabye buri wese inkunga :

Ati :” Inkunga mbasabye ikomeye ni ukunzirikana mu masengesho yanyu, nkuko mudahwema kubikora, kugira ngo nkore Umurimo w’Imana mu mbaraga n’amavuta y’Imana. Imana ibahe umugisha.”

 

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Ariko ibi BY ubutumwa bw Iby isi ko biyobya abantu wabiretse WA muntu we!!!
    Ese Africa yo uyangira iki? Nta mafranga bagira?
    Muzabibazwa n uwo mubeshya Ngo yarabatumye….dore aho nibereye…
    NGAHO igire kwitemberera NO kwereka abo wirukanye ko Ugifite POWER….

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::