Inkomoko y’indirimbo ‘ Turi hafi yo gutaha ‘ yaririmbwe na Rehoboth Ministries igasubirwamo na nyirayo Romulus Rushimisha — VIDEO

0
3858

Indirimbo ‘ Turi hafi yo gutaha ‘ yakunzwe mu myaka y’i 1999 ubwo yaririmbwaga na Rehoboth Ministries . Icyo gihe uwo mutwe w’abaririmbyi wakoreraga umurimo w’Imana muri Evangelical Restoration Church ku Kimisagara ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Iyi ndirimbo kimwe n’izindi zari zigize Album ya mbere ya Rehoboth Ministries zarakunzwe , ariko biragoye kumenya inkomoko zayo n’impamvu ihatse izindi yagiye itera abazihimbye kuzita amazina zifite n’amagambo azumvikanamo.

Ikinyamakuru Ibyishimo.com cyaganiriye n’Umwanditsi akaba n’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana w’Umunyarwanda Romulus Rushimisha , akaba ari nawe wanditse indirimbo yakunzwe n’abatari bacye ubwo yari akiri umuririmbyi wa Rehoboth Ministries.

Uyu mugabo avuga ko indirimbo yise ‘ Turi hafi yo gutaha ‘ yayanditse ubwo yari umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda , ariko inganzo yayo yamujemo mbere ubwo yari akiri impunzi , amaze kubona we n’ubwoko avukamo bari mu mage [ mu bibazo ] ubwo bari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati :” Iyi ndirimbo nayanditse niga i Butare mu mwaka wa 1998. Nayanditse ubwo umuryango wanjye ndetse n’abandi bene wacu bari bagituye muri Congo muri zone ya Moba , aho ni mu Ntara ( Province ) ya Shaba.  Icyo gihe habaye intambara muri Congo none ho ubwoko bwacu buricwa , bumeneshwa mu byabo, burirukanwa. Icyo gihe abana bato n’abantu bakuze cyane bagendaga n’ibirenge bahunga , byabafashe ibyumweru byinshi bahunga ubwicanyi bw’indengakamere , abandi bapfira mu nzira bishwe n’amasasu n’indwara zitandukanye , ntibagiwe n’inzara n’inyota.

REBA IYI NDIRIMBO HANO :

Romulus Rushimisha  niwe muririmbyi nshingiro ufite ijwi ryumvikanye ririmba muri iyo ndirimbo yise ‘ Turi hafi yo gutaha ‘. Ijwi rye ryagiye ryumvikana no mu zindi ndirimbo za Rehoboth Ministries abantu bakunze .

Kugeza magingo aya ni umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba n’umuririmbyi w’umuramyi mu Itorero akoreramo umurimo w’Imana muri USA.

Nyuma y’izindi ndirimbo yashyize hanze nyuma y’uko ageze muri muri Amerika, Romulus yasubiyemo indirimbo ‘ Turi hafi yo gutaha ‘ avuga ko inkomoko yayo ari uburyo yabonye imibabaro yo mu isi akifuza gutaha mu Ijuru.

Ati :” Icyo gihe nibwo naratekereje numva n’ukuri ndambiwe n’imibabaro abantu bahura nayo hano ku isi, mpita nifuza gutaha iwacu mu Ijuru pe, kuko narimaze gupfusha inshuti n’abavandimwe twasenganaga ,n’abo twaririmbanye mbona bose bapfuye.”

Romulus Rushimisha afite umugore babana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika , bamaze kubyarana abana batatu nkuko yabitangarije Ikinyamakuru Ibyishimo.com.

Romulus Rushimisha ari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yanditse akanayiririmba ‘ Turi hafi yo gutaha ‘.
Bamwe mu bagaragara mu ndirimbo ‘ Turi hafi yo gutaha ‘
Romulus Rushimisha n’umufasha we babyaranye abana batatu

Romulus Rushimisha

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::