Sunday , 20 August 2017

INKURU IBABAJE: 11 biganjemo abana bapfuye, abandi 18 barakomereka mu gitero cyagabwe mu rusengero.

Ni igitero cyagabwe ubwo habaga Misa kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Philipe mu gace kitwa Ozubulu, mu gihugu cya Nigeria.
Iki gitero Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yise ‘Icyaha ndengakamere’, cyabaye ubwo umuntu witwaje intwaro yinjiraga mu Kiliziya agatangira kurasa amasasu menshi mu bantu akica 11 naho abandi bagakomereka.

Nubwo ari aba bantu bavugwa ko basize ubuzima muri iki gitero, ikinyamakuru Vanguard report kivuga ko abapfuye batari munsi ya 35.

Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Philipe mu gace kitwa Ozubulu.

Polisi yo muri aka gace yo yatangaje ko bakomeje guhigisha uruhindu abakoze ubu bwicanyi, ndetse ko iki gitero atari icy’iterabwoba ahubwo gifite aho gihuriye n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Polisi mu itangazo yasohoye bagize bati: “Mu iperereza ry’ibanze twakoze, byagaragaye ko ntaho ibi bihuriye n’igitero cy’iterabwoba cya Boko Haram cyangwa undi mutwe uwo ari wo wose, turacyashaka abakoze ubu bwicanyi nitubimenya turabitangaza.”

Uhagarariye Polisi muri aka gace, Commissioner of Police Garba Baba Umar, yavuze ko abatwaje intwaro baje bashaka umugabo wateye inkunga iyubakwa ry’uru rusengero, maze bamubuze umujinya bawutura Abakristu bari mu rusengero.

The Vanguard, yanditse ko abitwaje intwaro bageze ku Kiliziya, umwe ahita arasa Pa Ikegwuonu se wa Aloysius Ikegwuonu watanze inkunga yo kubaka Kiliziya. Ntibyagarukiye aho kuko aba bagizi ba nabi banarashe umugore wa Aloysius ntiyahita apfa ubu ari kuvurirwa mu bitaro byo muri ako gace.

Padiri Jude Onwuaso wari ayaboye Misa, yabwiye BBC ko yabonye umugabo yinjira agatangira kurasa, Padiri ahita akizwa n’amaguru.

Yagize ati: “Nagarutse nyuma nsanga abantu barashwe bapfuye, abagera kuri 5 cyangwa 6 nabonye n’amaso yanjye bari bapfuye, abandi bakomeretse. Abarashwe barashwe mu nda, mu mutwe, mu biganza n’ahandi.”

Charles Justice, wari yajyanye abavandimwe be mu bitaro byitwa Nnamdi Azikiwe Teaching Hospital, yabwiye Premium Times abapfuye biganjemo abana n’abakuze.

Yagize ati: “Abenshi bapfuye ni abana n’abakuze, nzi abana bagera kuri 3 baguye muri ubu bwicanyi.”

Bakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga abandi barapfa.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

1,081 total views, 3 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress