Thursday , 29 June 2017

INKURU IBABAJE : Itorero ry’aba – Episcopale naryo ryemeye ugushyingiranwa kw’ababana bahuje ibitsina.

Itorero rya gikirisitu ry’aba-Episikopale muri Écosse ryatoye ko ugushyingiranwa kw’abahuje ibitsina kwemewe muri iri torero.

Nk’uko BBC yabitangaje, nyuma yo kwemera ubutinganyi muri iri torero, Musenyeri wa Edinburgh, Rev. Dr John Armes, yagaragaje amarangamutima y’ibyishimo.

Yagize ati “Ndishimye cyane noneho ko ukubana kw’abashakanye [ bahuje ibitsina] kwemerwa n’itorero bigahabwa umugisha n’Imana.”

Iri torero ribaye irya mbere rya gikirisitu ryemeye ubutinganyi mu akorera mu Bwami bw’U Bwongereza. Itegeko rivuguruye ku byerekeye ugushyingirwa rikuyeho ihame ko abashyingiranwa ari umugabo n’umugore badahuje ibitsina. Itegeko rishya ryatowe na Sinodi y’i Edinburgh.

 

Nubwo ariko yishimye , yagaragaje ko impinduka hari abo zibabaje, akaba yabumva. Itorero ry’Abangilikani rimaze igihe ryaremeye gushyingira abatinganyi, abakirisitu baryo babishaka bazajya babona n’uburenganzira bwo gushyingiranwa n’uwo bahuje igitsina mu ba-Episcopale, amatorero yombi aganje muri UK.

Uretse mu nsengero, ubutinganyi buri kugenda buhabwa umugisha mu bihugu bitandukanye ku isi bugaragazwa nk’uburyo bwo kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Ariko ibihugu bimwe bibufatanya nk’ikizira muri sosiyete zabyo, ibindi bikaruca bikarumira ntibubwemere cyangwa ngo bwamaganwe.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Rurangwa  Aimable

2,327 total views, 9 views today

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

2 comments

  1. mugenzi philbert

    mubareke bakore ibyo bashaka hari umurongo batazarenga nyagasani naza nguca amateka nkaya

  2. Nababwira iki?? YESU araje ace amateka….
    Uwera akomeze yere ….uwanduye akomeze yandure……
    None se ko wumva ngo ari uburenganzira bwabo ooooooooooooo
    Bazarimbuka nta kundi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Facebook

Get the Facebook Likebox Slider Pro for WordPress