Inkuru y’urukundo rwa Hirwa ruzira ikizinga – IGICE CYA GATANU

0
1617

Mbere ya byose ndabanza kwisegura ku bakunzi n’abandi bantu bose  bakunze iyi nkuru bagatinda kubona igihe gikurikira ku bw’impamvu zitaduturutseho.

Duheruka mbabwira uburyo Gloria yuriye indege yerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika nanjye ngasigara mu bwigunge n’agahinda, ndetse n’impungenge ko bishobora kuba intandaro yo gutandukana burundu ndetse bikanaba iherezo ry’urukundo rwacu.

Hagati aho rero, Gloria yagiye gukomeza amasomo ye muri Leta zunze ubumwe za Amerika akirangiza amashuri yisumbuye mu Rwanda mu gihe njye nari ntegereje amanota y’ibizamini bya Leta.

Ubwo Gloria akigera muri USA yahiye anyandikira n’agahinda kenshi, anyandikira ibaruwa iteye ubwuzu kuburyo nayisomye nkumva noneho urukumbuzi rubaye rwose ariko nyine nta mahitamo yandi nari mfite.

Mu minsi mike ubwo amanota y’ibizamini bya Leta yarasohotse, Hirwa nza mfite amanota ya mbere ku kigo cyacu ndetse nisanga mu mubare w’abanyeshuri bari bafite bourse zo kwiga mu mahanga ariko nyine nari ntaramenya aho ariho. Gloria nawe yari yagize amanota meza yahawe na bourse yo kwiga muri Kaminuza nkuru y’U Rwanda i Butare, ariko nyine we kuko iwabo bari bishoboye yari yatangiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma y’icyumweru kimwe nibwo naje kubwirwa ko noherejwe kwiga mu gihugu cya Australia, ariko ubwo nari maze iminsi nsaba ngo njye muri America kugirango mbashe kujya hafi y’umukunzi wanjye ariko nyine siko byaje kugenda.

Gusa kumva ko ngiye kwiga mu mahanga byaranshimishije cyane kuko numvaga byibuze mfite icyizere cy’ejo hazaza, kandi numvaga nanone ko wenda bishobora kuzanyorohera kuba nazahura na Gloria.

Hagati aho rero, ibyo gushyingira Gloria byarakomeje ariko Gloria ahakanira iwabo abemerera ko azabana n’uwo musore ariko bakabana arangije amashuri kuko yitwaje ko byazamubangamira ntakurikire neza mu ishuri.

Papa wa Gloria noneho yaramwumvise, yemera ko yabanza akiga kuko yari amaze kumenya ko njye ntakiba mu Rwanda. Hagati aho ariko Gloria yakomeje kujya avugana na mama we ndetse n’abavandimwe be akababwira ko rwose atazigera abana n’undi musore utari Hirwa, ko aho kubana nawe yakwemera akabura ubuzima bwe, bose bakamuhumuriza ko wenda ibintu bizashyira bikajya mu buryo.

Maze kugera muri Australia nanjye nabonye uburyo bwiza bwo kujya mvugana kenshi na Gloria ku ikoranabuhanga, ndetse mama wa Gloria nawe yakundaga kumpamagara cyane tukaganira akangaragariza ko ankunda kandi anyubaha nanjye bikarushaho kunyubaka.

Maze umwaka umwe muri Australia, nagize amahirwe yo kubona akazi keza cyane kuko nari n’umuhanga mu bintu nigaga, ubuzima burandyohera ntangira gutekereza uburyo nahura n’uwo nihebeye nahozaga mu ntekerezo, dore ko n’urukumbuzi rwari rundembeje.

Ubwo igihe cyarageze ntekereza uko nazerekeza muri USA kureba Gloria, kandi ubwo nari nsigaje umwaka n’amezi atatu ngo ndangize kwiga. Hagati aho nakundaga kumwoherereza impano zitandukanye nawe bikaba uko, maze rimwe ubwo Papa we yamusuraga aza kubona imitako ye myinshi kandi ihenze mu nzu yabagamo yanditseho “From Hirwa Brian” maze abona ko urukundo rwacu rugeze kure.

Byamuteye impungenge cyane kuko na wa musore yahoraga amumuregera ko atajya amuvugisha, kuko buri gihe ngo yamubwiraga ko amasomo atamwemerera kubona akanya. Ibyo byarakaje papa wa Gloria bituma yarakundaga kumusura kenshi ngo akunde amwumvishe ko agomba gukunda uwo musore.

Ngarutse kuby’urugendo rwanjye rero, narabiteguye birakunda ndetse mfata na ticket y’indege hakiri kare. Nkimara kugera ku kibuga cy’indege ngiye kugenda, nibwo Gloria yampamagaye ambwira ko papa we amubwiye ko umunsi ukurikiyeho agomba kuva mu Rwanda aje kumusura, numva birandenze kandi byari ku munota wa nyuma niteguye mu buryo bwose bushoboka kandi ntibyashobokaga ko nagenda ngo ndare nsubiye muri Australia kuko ni urugendo rw’amasaha menshi…

Cyari ikibazo gikomeye kuri njye … Ushaka kumenya uko byagenze n’ibyakurikiyeho ? Ntuzacikwe n’igice gikurikira .

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::