Inkuru y’urukundo rwa Hirwa ruzira ikizinga – IGICE CYA GATATU

0
1744

Mbere yo gukomeza iyi nkuru mbanje kwisegura byimazeyo ku bayikunze nasezeranyije kuzayikomeza kuko kubera impamvu zitanturutseho natinze kuyikomeza.

Duherukana mbabwira uburyo twatangiye urugamba rukomeye nyuma y’uko ngiye gusura umukunzi wanjye Gloria n’ubwo ntigeze mberurira ibyambayeho n’ibyakurikiyeho.

Iwabo wa Gloria hari mu baherwe bakomeye cyande no kwinjira iwabo ubwabyo ntibyari ibintu byakorohera buri wese, gusa njye nahinjiye bitanduhije kuko Gloria yari yaje kuntegerereza ku muhanda tukinjirana n’ubwo bitabujije abashinzwe umutekano kunsaka no kumpata ibibazo bitubutse.

Nkigera hafi y’amarembo Gloria yaransanganiye arampobera biratinda, aransoma mbese dusa n’abibereye mu yindi si dore ko urukundo rwacu rwari runageze aharyoshye. Ubwo icyo gihe mama wa Gloria yaratubonye ariko ntiyabitindaho kuko Gloria yari yamubwiye ko hari umusore witwa Hirwa bakundana ndetse yananyakiriye n’ibyishimo byinshi rwose mbona ko anyishimiye!

Mama wa Gloria nasanze ari umumama w’umutima mwiza ukunda abantu kandi wicisha bugufi bihambaye unagereranyije urwego yari arimo. Ntigera mu rugo iwabo wa Gloria, Gloria yabwiye mama we, barumuna ba basaza be bose ko nitwa Hirwa nkaba ndi umukunzi we. Bose barabyishimiye ndetse mama we arananganiriza umwanya muto ari nako ampa impanuro ngo ntituzahemukirane kandi ntituzagwe mu bishuko!

Ibyo byose byaranshimishije cyane ndetse binatuma numva ko imbogamizi ababyeyi banjye bari bafite zitagiteye impungenge kuko nisangaga mu muryango wa Gloria. Ubwo mama we yaduhaye umwanya turaganira bishyira kera dore ko nari nanamusuye mu masaha ya kare nk’uko yari yabinsabye, tugira umwanya wo gusangira no gutembera mu busitani bwari mu rugo iwabo.

Umunsi uciye ikibu, Gloria, mukuru we na mama wabo baramperekeje kandi ni ukuri byarabonekaga ko bari banyishimiye cyane. Tugeze ku marembo twahahuriye na papa wa ba Gloria; umugabo munini ufite igitsure gikanganye cyane kandi unagira amahane mu buryo bugaragarira buri wese!

Yasize ambaza amakuru, ambaza niba nigana na Gloria ndamuhakanira, ambaza uburyo tuziranye n’urwego namusuyemo, Gloria ahita yitanguranwa amubwira ko dukundana. Mbega uburakari! Isura yarijimye umugabo atangira kubwira nabi abana na mama wabo nanjye rwose ntirarariye igitima cyatangiye kudiha pe! Ubwo nyine we yahise akomeza yinjiza imodoka mu gipangu, abandi nabo bihutira gusubira mu rugo ariko koko bari bakangaranye biteye ubwoba!

Nkigera mu rugo Gloria yahamagaye telefone ya mama akoresheje iya mama we, abwira mama n’agahinda kenshi ko yifuza kuvugana na Hirwa. Nakubiswe n’inkuba nkimara kumwitaba kuko yari afite amarira menshi gusa ntiyabashije kumbwira ikimuriza kuko yavuganaga ikiniga. Icyo yabashije kumbwira, yansubiriyemo kenshi ko ankunda kandi atazampemukira, ko atamfite ntacyo no kubaho byaba bimumariye bityo nanjye muhamiriza uburyo andutira byose ubundi aransezera ariko ansiga mu gihirahiro, nkibaza ikosa namukoreye rwose simbashe kuryiyumvisha!

Ubwo uwo munsi nanjye naraye numva nabihiwe nawe urabyumva ariko nyine burya ngo ubuze uko agira agwa neza nanjye naratuje ndihangana kuko nta yandi mahitamo nari mfite. Mu gitondo cya kare bukeye Gloria yongeye guhamagara ariko noneho asa n’uwatuje gacye, ansobanurira ikibazo gihari n’ubwo yageraga hagati kwihangana bikanga agaturika akarira.

Muti rero ikibazo yari afite ni ikihe? Papa we ntiyigeze anyishimira na gato kuko ngo atashakaga umusore umuteshereza umukobwa umutwe, nyamara mama we yagerageje kumusobanurira ko nta kibi kirimo biranga biba iby’ubusa. Mu by’ukuri icyari kibyihishe inyuma si ikindi, ni uko Papa wa Gloria yari afite umugabo w’inshuti ye uba muri Canada, uwo mugabo akagira umusore mukuri bari baremeranyijwe ko azarongora Gloria akimara kurangiza amashuri yisumbuye nyuma bakabana agakomeza kwiga hanze iyo babana.

Nkimara kubyumva numvise ko njye na Gloria twakundanye urukundo rudashoboka ariko na none nirinda gucika intege no kwiheba cyane kuko numvaga uko byagenda kose ntashobora kwikuramo Gloria kandi nawe nahamyaga ntashidikanya ko bitamworohera na gato kuko twakundanaga urukundo ruhebuje.

Ubwo mbese muri make twembi twatangiye inzira y’urukundo rwuzuye ibigeragezo, gusa Gloria ubwe anyisabira ko tugiye gushikama tugakomera tukarwana ku rukundo rwacu n’ubwo bitari byoroshye.

Ushaka kumenya ibyakurikiye? Ushaka kumenya uko twabyitwayemo? Ntuzacikwe n’igice gikurikira!

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::