Inkuru y’urukundo rwa Hirwa ruzira ikizinga – IGICE CYA KANE

0
874

Ngarutse mbaha igice cy’inkuru gikurikira kandi nizere ko mwari mugitegereje muri benshi. Duheruka mbabwira uburyo Papa wa Gloria yari yarakajwe bikabije no kumva ko naba nkundana n’umukobwa we!

Ntibyaciriye aho rero kuko yakomeje kumukurikirana cyane ndetse binazana umwuka mubi mu rugo aho yahozaga mama wa Gloria ku nteke ngo niwe umwoshya akanamushyigikira mu mafuti. Ndetse papa wa Gloria we yabyitaga ngo ni ugusuzuguza umuryango kuko nyine ngo yumvaga umwana we adakwiye gukundana n’umusore w’umukene!

Nyamara hari icyari kibyihishe inyuma, kuko papa wa Gloria we yahamyaga ko umukobwa we afite umusore bari mu rwego rumwe uzamurongora ndetse we na se w’uwo musore bakaba bararangije gupanga uko gahunda zizagenda!

Ubwo icyo gihe twendaga kurangiza amashuri yisumbuye kandi tumaze igihe dukundana urukundo rumaze gushinga imizi, nyamara Gloria byari biteganyijwe ko azarangiza kwiga amashuri yisumbuye ahita yoherezwa muri Canada aho yagombaga gukora ubukwe na wa musore kuko ariho yabaga nyuma bagakomeza kubayo ari naho yiga.

Byabaye urugamba rukomeye ntabasha gusobanura ariko twembi ntitwacitse intege! Ndibuka umugoroba umwe mpura na Gloria akampa isezerano rikomeye, akambwira ko arinjye buzima bwe bityo atazemera na rimwe kumpeba.

Byari bikomeye cyane kuko papa we ntiyahumbyaga yihoraga avuga ko Hirwa atamushaka ndetse ko amaherezo urugo rwe nzarukuramo imbwa yiruka. Gusa nanjye nageragezaga gutekereza ubuzima nabamo ntagikundana na Gloria nkumva rwose mbuburiye igisobanuro.

Ubwo twakomeje kurwana intambara kugeza aho igihe kigeze Gloria yoherezwa gukomereza kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) mu rwego rwo kumumpungisha aho yagombaga kuva yerekeza muri Canada akabonana na wa musore w’umunyarwanda wabagayo ari nawe byari biteganyijwe ko bazabana.

Gloria mbere yo kugenda yarabimbwiye, numva noneho rwose ibyanjye nawe ni aho birangiriye kuko numvaga nta handi tuzongera guhurira, gusa akankomeza ambwira ko nagerayo azakomeza kunzirikana kandi ko atazemera kugira undi babana utari njye. Igihe cyarageze Gloria yurira indege, nanjye nsigara ntunzwe n’agahinda numva ubuzima bumbihiye bihambaye.

Mu by’ukuri nawe ubyumvise wakumva ko iryo ryari iherezo ry’urukundo rwacu, ariko wa mugani wa wa muririmbyi urukundo ntirujya rutsindwa. Uko papa wa Gloria yapangaga ibye ni nako Imana yapangaga ibyayo.

Ushaka kumenya ibyakurikiye? Ushaka kumenya uko twabyitwayemo? Ntuzacikwe n’igice gikurikira !

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::