Insengero 10 ku isi zifite ishusho (Forme) idasanzwe ziganjemo iza Kiliziya Gatulika–AMAFOTO

0
85

Mu nsengero 10 zihariye bitewe n’uko zubatse (forme) hagaragaramo nyinshi za Kiliziya Gatulika.Ni insengero zisanzwe zizwi ariko by’umwihariko zikagarukwaho n’abatari bake kubera uko ziteye kudasanzwe.

1. Hallgrimskirkja rwo muri Iceland

Hallgrimskirkja rwo muri Iceland

Ni urusengero rw’Abaporotesitanti ruherereye mu mu mujyi wa Reykjavik, mu gihugu cya Iceland.Ishusho y’uru rusengero ntisanzwe kubera ko rumeze nk’umunara muremure.Rwubatswe kuva mu mwaka w’1945 rurangira mu w’1986.Umunara w’uru rusengero ufite metero 74,5 z’uburebure.

2. Cathedral ya Brasilia

Cathedral ya Brasilia

Ni urusengero rwa Kiliziya Gaturika.Ishusho (Plan) yarwo yakozwe n’uwitwa Oscar Niemeyer. Rufite impande 16 buri rumwe rupima toni 90.

3. Las Lajas Sanctuary rwo muri Colombia

Las Lajas Sanctuary rwo muri Colombia

Iyi ni Bazilika yubatse ahantu hihariye; mu gikombe cy’umugezi witwa Guáitara.Uru rusengero rwubatswe kuva mu 1916 kugeza mu 1949.

4. Air Force Academy Cadet Chapel rwo muri USA

Air Force Academy Cadet Chapel rwo muri USA

Iyi ni Shapeli iherereye muri Leta ya  Colorado mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.Ni shapeli nini cyane ku buryo irimo amashapeli menshi nk’iy’Abagatulika, Abaporotesitanti, Abayahudi, Ababudisite n’abandi.

5. Cathedral of Maringá muri Parana (Brazil)

Cathedral ya Maringá muri Parana (Brazil)

Uru nirwo rusengero rurerure kurusha izindi zo muri Amerika y’Amajyepfo kuko rureshya na Metero 124 mu rurebure.

6. Basilica Catedral Nuestra Senora de la Altagracia rwo muri Dominican Republic

Basilica Catedral Nuestra Senora de la Altagracia rwo muri Dominican Republic

Iyi ni Bazilika ikanaba Katedarali Gatulika, yubatswe mu 1970, rwasuwe na Papa Yohani II mu 1992, ubwo yari yasuye Igihugu cya Dominican Republic.

7. Donau City Church, Vienna (Austria)

Donau City Church, Vienna (Austria)

Iyi ni Paruwasi Gatulika yafunguwe ku mugaragaro mu 2000.

8.Évry Cathedral, Évry (France)

Iyi nayo ni Katederali Gatulika, iherereye ahitwa Évry, mu mafyepfo y’umurwa mukuru Paris.

Katederali Gatulika, iherereye ahitwa Évry

9. San Francisco de Asis Mission Church rwo muri Mexico

Ni urusengero rwa Kiliziya Gaturilka, rwubatswe hagati y’imyaka y’ 1772 n’1816.Rwagizwe na Leta kuba ahantu nyaburanga mu 1970.

San Francisco de Asis Mission Church rwo muri Mexico

10. Chapel of Reconciliation, Berlin (Germany)

Uru rusengero rwubatswe ahahoze hari Itorero rw’ubwiyunge (Church of Reconciliation) mu 1894.Urwo rusengero rwaje gusenywa mu ntambara ya kabiri y’isi, maze ubwo rwongeraga kubakwa mu 1999.Rwatashywe ku mugaragaro ku itariki 9 Ugushyingo 2000, ubwo hizihizwaga ku nshuro ya 11 kugwa k’urukuta rwa Berlin.

Chapel of Reconciliation, Berlin (Germany)

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano  like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na Youtube    ukande subscribed   kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Theoneste Niyikiza

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::