Inshuti 5 utagomba kugisha inama niba hari icyemezo ushaka gufata mu rukundo.

0
1118

Rimwe na rimwe hari imyanzuro ujya gufata mu rukundo rwawe bikagusaba kugisha inama inshuti zawe , ukaba wanabihisha ababyeyi kugirango batava ho bamenya ibyo uteganya gukora .

Kugira inshuti ni byiza ariko siko zose ugomba kuzibwira ibyawe cyangwa ngo uzigishe inama cyane cyane ku bijyanye n’urukundo cyangwa urugo rwawe. Dore inshuti ukwiriye kwirinda  kugisha inama mu gihe hari icyemezo ushaka gufata mu rukundo rwawe :

1. Inshuti zitemera ko urukundo rubaho.

Burya mu nshuti ushobora kugira umwe utemera ko n’urukundo rubaho. Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera , ntanaruhe uburemere. Amagambo menshi akubwira ku byerekeranye n’abakundana aba yuzuyemo uruca ntege , k’uburyo iyo yumvishe abandi bavuga ibyiza by’urukundo we abasamira hafi akababwira amagambo agamije kubasenya mu bitekerezo.

2. Umuntu utamarana n’umukunzi we kabiri

Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ishobora kutakugira inama nzima, kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kije hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna , ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe. Ariko umwanzuro si uguhita utandukana n’uwagukoreye ikosa .

3. Umtu wumva ko azi ibintu byose kandi ko atajya yibeshya

Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

4. Utajya abika ibanga

Uno nawe nukumugendera kure nah’ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cg ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

5. Umunyeshyari

Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  Youtube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Umuraza   Angelique

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::