Intumwa ( Apostle ) Ben yatangiye kuvuga ubutumwa mu isoko ngo abantu bamenye Yesu Kristu bakizwe — AMAFOTO

0
37

Hari benshi mu bayobozi b’Amatorero n’amadini bahamagarirwa kubwiriza abantu ubutumwa bwiza mu mihanda , mu masoko , mu modoka zitwara abagenzi benshi […]  , ariko bamara kubaka insengero  bagahagarika uwo murimo , nyamara wafashaga abatari bacye kumenya ijambo ry’Imana no kwemera Yesu Kristu bagakizwa ibyaha , bakemera no kubatizwa.

Intumwa ( Apostle ) Ben Adjei – Duncan uyobora  Global Revival Ministries ukomoka muri Ghana yatangiye kuvuga ubutumwa mu masoko atandukanye , ngo abashe kubwiriza umubare munini w’abantu ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu .

Nubwo atavuze umubare w’abakijijwe babitewe nuko bumvise ubutumwa bwiza bw’ijambo ry’Imana , hari bamwe mu bacuruzi basaga n’abatitaye ku byo uyu mugabo yavugaga.

Uyu mukozi w’Imana akimara gusoza iki gikorwa , yavuze ko adatewe isoni no kuvuga ubutumwa mu isoko , ngo kuko gushyira ubutumwa bwiza bwa Yesu Kirisitu abari mu isoko ( abacuruzi n’abaguzi ) bibafasha kumenya Imana kandi batavuye mu kazi bakora.

REBA AMAFOTO YE ABWIRIZA MU ISOKO :

Ntucikwe !! Horana   natwe ukanda hano   like kuri page   yacu ya  Facebook,  Twitter  na  YouTube    ukande subscribed   kugira ngo umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana , n’ibiganiro by’abakozi b’Imana ugezwaho na Ibyishimo.com.

 

 

Ntakirutimana Janvier

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::