Intumwa ( Apôtre ) Dr Paul Gitwaza yakoreye urugendo rwa gihanuzi muri Sweden

0
1566

Umuyobozi  mukuru  wa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration ku isi Intumwa ( Apôtre ) Dr Paul Gitwaza yatangiye ingendo za gihanuzi mu bihugu by’Iburayi  na Amerika.

Kugeza magingo aya , Intumwa Dr Paul Gitwaza amaze gukora ingendo ebyiri za gihanuzi n’ivugabutumwa ; mu gihugu cya Sweden mu Mujyi wa Götebor na London mu Bwongereza yari mu mpera z’icyumweru dusoje.

Biteganyijwe ko Intumwa Dr Paul Gitwaza azakorera ivugabutumwa mu bindi bihugu birimo :‘ Canada , Israel , Leta zunze ubumwe z’Amerika , agasoreza muri  Australia ‘.

Ku wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2017 nibwo Intumwa Dr Paul Gitwaza abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yizera imbaraga ziri mu gusenga kandi ko hari imbaraga mu gusengera abera.

Ati :” Iyo dusenga, tuba tubwira Imana ibiri mu mitima yacu. Tuyibwiza ukuri kwinshi umwana w’umuntu atamenya cyangwa ngo anasobanukirwe; muri uwo mwanya nabwo imitima yacu igafungukira kwakira ukuri mu Mwuka, ubuzima bwacu bugahinduka rwose. Nizera imbaraga ziba mu gusenga, ariko cyane nkanizera imbaraga ziba mu gusengera abera. ”

Yongeyeho ati :” Ubwo unsengera, ukankomeza muri uyu murimo n’iyerekwa Imana yampaye, ndagira ngo nkumenyeshe ko nanjye iyo mbumbuye akanwa imbere ya Data nkuvuga, ngusabira gutera imbere no kugirirwa neza. Imana iguhe umugisha.”

Intumwa Dr. Paul Gitwaza yasabye abari muri ibi bihugu kuza bakifatanya nawe muri uru rugendo rwa gihanuzi .

Ati :” Shalom! Ndabasuhuje mw’Izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo mboneraho no kubatumira mwese aho muri kuzaza tukabana mu biterane bitandukanye byateguwe  muri Sweden, UK, Canada ndetse no mu rugendo rwa gihanuzi muri Israel. Nyuma , tuzabane muri USA no muri Australia.”

IBIHUGU ASIGAJE GUSURA N’INGENGABIHE YABYO :

♦ Tariki  3 – 05 Ugushyingo 2017: Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  Canada , mu Mujyi wa  Ottawa
♦ Tariki  10 – 20 Ugushyingo 2017: Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  Israel
♦ Tariki  24 – 26 Ugushyingo 2017: Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  USA , mu Mujyi wa   Texas ( Dallas)
♦ Tariki  8 – 10 Ugushyingo 2017: Intumwa Dr Paul Gitwaza azaba ari muri  Australia , mu Mujyi wa  Wollongong, Sydney.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::