Inyuguti zirica , ariko umwuka atanga ubugingo / Ev. Mucyo David

0
793

Ndabasuhuje mwebwe mwese abakomeza kudukurikira no kutwereka ko muri kumwe natwe  Imana Se w’Umwami wacu Yesu  Kristo ibahe umugisha kandi ibagirire  neza.

Uyu munsi turaganira ku ijambo ryibanda ku kuyoborwa na Mwuka Wera   ndetse no kumwemera tukamwumvira nkuko tubisanga mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma 8:14 havuga ngo:’ Abayoborwa n’Umwuka w’Imana  nibo bana b’Imana ‘.

Imana imaze kurema umuntu mu ishusho yayo , icyatumye ibikora nuko yashakaga ko anayumvira akayiyoboka  . Akagendera ku mategeko yayo , akemera ibyo imubwira  kuko yari imuhaye ubutware bwo gutegeka no kwita amazina ibintu byose . N’uyu munsi rero Imana iracyakeneye ko tuyoborwa nayo nkuko  Yesu ajya gutandukana n’abigishwa be yasize ababwiye ko azaboherereza umufasha wo kubana nabo akabayobora mukuri kose .

Uyu Mwuka Wera rero niwe wenyine wabasha kutuyobora mu kuri kose ,  ibyo twebwe dushidikanyaho iyo  tumwereye tukamuha ikaze mu mitima yacu , we araza akabana natwe , akatuyobora nkuko bikwiriye kandi mu bushake bwe kuko buhora iteka ari bwiza kuri twe.

Mwuka wera  niwe wenyine utugirira impuhwe akadutakira atunihira  iminiho myinshi imbere y’Imana data  mu Ijuru . Biradusaba rero kwitoza kuyoborwa nawe iminsi yose  nkuko ijambo rimaze kubitubwira  ngo abayoborwa nawe nibo bana b’Imana ,  ntago wavuga ko umuntu ari Umubyeyi wawe kandi utamwumvira  .

2 Abakorinto 3 : 6 :  Haravuga ngo ‘ ibyo nibyo byiringiro twiringira  Imana  kubwa kristo  si uko twihagije ubwacu  ngo dutekereze ikintu cyose nkaho aritwe cyaturutseho , ahubwo tubashishwa n’Imana. Niyo yatubashishije kuba ababwiriza bisezerano rishya batari ab’inyuguti , ahubwo nab’Umwuka  kuko inyuguti yicisha naho umwuka ahesha  ubugingo’.

Igituma abantu benshi  birengagiza ijwi rya Mwuka Wera ni uko usanga  bibwira yuko ubwabo nabo hari icyo bakora ndetse bakabona n’ibintu barabikora mu buryo bwabo kandi bigacamo rwose . Bakibwira y’uko  bafite amahirwe mu rugendo rwabo ariko Imana  imaze kukurema yaguhaye ubwenge bwo guhitamo ikibi n’ikiza ndetse inakubuza kugira ikindi cyose wita Imana  mu buzima bwawe ngo uyoborwe nacyo , cyaba ikiremwa cyangwa ikintu cyose cyayisimbura kikakubera umuyobozi .

Niyo mpamvu iri jambo ryanditse  rero har’igihe usanga twarasomye byinshi ndetse tukibwira ko twayoboza ingo ,imiryango ,ibigo dukoreramo ,ndeste n’ubuzima bwacu   ubwenge dufite cyangwa  impamyabumenyi n’impamyabushobozi z’ikirenga dufite , ariko sibyo kuko aho uri hose Imana Irahashaka kuhabona icyubahiro cyayo.

Umubwiriza 12.9-14

Hagira hati :” Maze kandi kuko Umubwiriza yari umunyabwenge, yakomeje kwigisha abantu ubwenge. ni ukuri yaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi . Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n’ibyanditswe bitunganye, iby’amagambo y’ukuri , Amagambo y’abanyabwenge ameze nk’ibihosho, n’amagambo y’abakuru b’amateraniro ameze nk’imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n’umwungeri umwe. Ariko kandi mwana wanjye uhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binaniza umubiri. Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.  Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.”

Mukundwa nta kindi gifite akamaro usibye kubaha Imana, kuko kubaha Imana nibyo soko y’ubwenge, naho kugwiza ubwenge bw’isi bikimura Imana muri wowe, icyanditswe dusomye kitubwiye ko nta kindi gifite akamaro muri ubu buzima, usibye kubaha Imana.

Imigani 10:14 :” Abanyabwenge nyabo bikoranyiriza kumenya, Ariko akanwa k’umupfapfa ni akaga karimbura vuba.”

Impamvu ukwiye kumenya Yesu Kristo nuko ariwe soko duhererwamo kumenya Imana byuzuye kandi ni nawe soko y’ubwenge nyakuri.

1 Abakorinto 1: 30-31 :” Ni yo ibaha kuba muri Kristo Yesu waduhindukiye ubwenge buva ku Mana, no gukiranuka no kwezwa no gucungurwa, kugira ngo bibe nk’uko byanditswe ngo “Uwirata yirate Uwiteka.”

Mu yandi magambo ijambo ry’Imana riradusaba ko ukwiye kwirata wese akwiye kwirata ko azi Imana cyangwa ko afite ubwenge nyabwo aribwo kumenya Imana.

Ndangije rero mbakangurira kumenya Yesu Kristo kuko ariwe soko ndetse ni shingiro ry’ubwenge butari ubw’isi , ahubwo ariwe bwenge buva ku Mana. Ntatererana uwamutakiye ahubwo aramutabara.

Imana ibahe umugisha

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::