Inzira wanyuramo ugafasha ingimbi n’abangavu gukundana urudafite ingaruka mbi

0
790

Mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu usanga abana baba bashishikajwe cyane no kugira inshuti badahuje igitsina, uru rukundo ni rwiza kandi runezeza abana bari muri icyo kigero ariko baba bakeneye inama zabafasha kurwitwaramo neza.

Muri ibyo bihe baba bakeneye kugirwa inama, bakamenya aho bagarukira mu rukundo rwabo kandi nanone ukabikora mu buryo bwiza butabangamira uburenganzira bwabo, cyane ko ntabyo baba bazi, ntibaba bazi uburyo bikorwa.

Abahanga berekana ko uru rukundo ari ingenzi kuko iyo umuntu avuye muri icyo kigero adakundanye hari ubwo bimugaruka akuze ugasanga arashaka gusubira gukundana n’abana bakiri bato, gusa nanone umwana uri muri icyo kigero abuze inama za kibyeyi ashobora gukundana urumuzanira ingarukambi.

Dore inama zuko wafasha aba bana kuba muri ibi bihe kandi bakabyitwaramo neza ntibibagireho ingaruka mbi:

Jya wumvisha umwana icyo urukundo ari cyo

Muri iyo myaka birashoboka ko habaho kwibeshya mu rukundo umuntu akaba yarwitiranya n’ibindi. Bamwe barwitiranya n’amarangamutima yandi nko kugirira umuntu impuhwe, kumva umwishimiye, gushaka kwigana abandi nk’ibyo yabonye muri filimi agashaka kubikurikiza n’ibindi.

Umubyeyi agomba kumvisha umwana we ko buri wese agira agaciro ke kihariye, akamubwira ko umuhungu barimo gukundana Atari musaza we kandi ko mu gihe yaba yitwaye nabi bishobora kumuviramo kwangiza ubuzima bwe.

Jya umwibutsa amategeko yoroheje y’ubuzima n’umuryango rusange

Ni byiza kwibutsa umwangavu n’ingimbi amategeko ngenderwaho mu buzima. Jya umubwitsa ko atari byiza kwishora mu mibonano mpuzabitsina utarashyingirwa, umubwire ko kizira gukundana n’abagabo cyangwa abagore bakuze, ukamubwira uti kirazira gukundana n’abo muhuje isano rya bugufi. Nubwo wabona umwana wawe atabifata neza ariko mu mutima we azirikana ko ukora ubishoboka ngo umurinde ibyamuhungabanya.

Menya inzira nziza wanyuramo uganiriza umwana wawe

Wowe nk’umubyeyi ni wowe uba uzi imyitwarire y’umwana wawe. Ukurikije ikigero arimo wirinda kumufata nk’umuntu mukuru ariko na none ntumwereke ko umushyigikiye mu bintu byaba ari amakosa bishobora no kumwangiriza ahazaza ajya akora abifata nk’iby’abana.

Ubahiriza ubuzima bwite bw’umwana wawe

Ntabwo ari byiza nko kuba wafata telephone y’umwana wawe ngo usome ubutumwa bugufi abana n’inshuti ze babamwandikira n’ibindi cyangwa ngo umubuze kwitaba abamuhamagaye bo mu rugangano rwe. Akenshi abangavu n’ingimbi bakunda kutazana ababyeyi mu buzima bwabo bwite, iyo rero umugaragarije ibisa no kumufuhira ararakara akumva ko umwinjiriye mu buzima kandi ukaba ushaka kumubuza uburenganzira bwe, icyo gihe hari igihe anatangira kuguhisha utuntu tumwe na tumwe kandi si byiza na gato.

Gusa na none bakenera kubona ko bashyigikiwe mu byo barimo. Niyo mpamvu uramutse umenye ko akundana udakwiye gutangira ubimubuza ahubwo usa nkaho umushyigikiye, ukajya umutega amatwi noneho nyuma ukabona kubonoheraho umugira inama y’uko azabyitwaramo ariko utamukomerekeje.

Wisa nkaho umutera ubwoba na none, binabaye byiza wajya umubwira uburyo wowe wabyitwayemo ubwo wari ugeze muri icyo cyiciro kugirango agufatireho urugero.

Igihe umuganiriza kandi ntukamuhatire kukubwira byinshi kuri we, ibyo abashije kukubwira ujye wakira ibyo umwihorere. Icyo gihe yumva ko yubashywe, ubutaha bikaba byatuma afunguka akakubwira.

Niba umubyeyi afite umuhungu ugeze mu bugimbi cyangwa se umukobwa ugeze mu bwangavu, ubu buryo bwaba bwiza kubwifashisha mu kumugira inama y’uko azabyitwaramo igihe atangiye kwiyumvamo urukundo rw’uwo badahuje igitsina.

Jya umuganiriza ku buzima bw’imyororokere

Ni byiza ko umuganiriza ku buzima bw’imyororokere, uburyo umubiri uhindagurika mu bihe bitandukanye kandi ukamwereka ingaruka ashobora guhura nazo mu gihe yitwaye nabi, ibi bizatuma mu rugendo rwo gukundana azaba arimo amenya uburyo agomba kwitwara, maze ntazahure n’ingaruka zo gutwara cyangwa gutera inda akiri muto, aha ntukwiye no kwirengagiza indwara z’ibyorezo ashobora guhura na byo.

Jya ukurikirana ubuzima bwe bw’urukundo arimo

Ujye umubaza aho bihagaze umugire inshuti, umwiyegereze, ku buryo akubwira byose, ibi bizagufasha kumukurikirana neza, kandi na we ntazatinya kugira icyo akubwira cyangwa ngo atinye kukugisha Inama.

Abana bageze muri iki kigero baba bafite amatsiko yo kumenya ibintu byinshi kandi nta bumenyi buhagije baba bafite kuri ibyo bintu baba bashaka kumenya, ni ngombwa rero ko bagomba kwitabwaho ndetse no gukurikiranwa by’umwihariko kugirango batangirika bakiri bato.

Ingimbi n’abangavu baba bakeneye inama zabafasha kwitwara neza mu rukundo rwabo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::