Inzira zizagufasha gusoma no gusobanukirwa Bibiliya mu gihe gito

0
263

Abantu benshi bananiwe gusoma Bibiliya ku mpamvu zitandukanye zirimo ubunebwe, kubura umwanya, kuba badashobora kwisobanurira imirongo imwe n’imwe, ariko hari uburyo butandukanye bwagufasha gusoma Bibiliya mu gihe gito kandi ukabasha kuyisobanukirwa.

Nubwo hari n’ubundi buryo wakoresha usoma Bibiliya, Ubu ni bumwe mu buryo buzagufasha kuyisoma ukayisobanukirwa nuramuka ubikurikije.

  1. Shaka ishuli

Hari uburyo ushobora kwiga Bibibliya wifashishije murandasi (internet)  kuko hari n’amashuli ya Bibiliya yigishiriza kuri internet, ayo mashuli ushobora kuyisunga mu gihe ubonye akanya ukiga bitewe n’ibyo ukora ndetse n’amasaha ubonekera.

  1. Shaka umujyanama cyangwa umwunganizi mu ijambo ry’Imana

Mu gihe ushaka gusobanukirwa Bibiliya neza, ukwiye gushaka umu Pasiteri  cyangwa undi mukozi w’Imana wizeyeho ubumenyi bwa Bibiliya umusabe mujye muhura mu gihe runaka muganire ku mirongo yo  muri Bibiliya utumva neza cyangwa iyo wagizeho ikibazo, bizagufasha kwiga Bibiliya neza uyumva mu buryo buzatuma iguhindura.

  1. Injira mu miryango y’abasomyi ba Bibiliya

Gushaka imiryango cyangwa amatsinda y’abasomyi ba Bibiliya ukayijyamo ugafatanya na bo gusoma Bibiliya na byo bizagufasha kuko abo muzaba muri kumwe mu itsinda rya Bibiliya bazajya baguha inyunganizi ubashe gusobanukirwa neza.

Ibi bizagusaba gupanga gahunda y’umunsi bitewe n’uko akazi kawe gapanze ukabishyira muri gahunda zawe kugirango ubone uko usangira n’abandi inyigisho za Bibiliya.

  1. Itoze goma kenshi Bibiliya

Mu kanya gato ubonye ko kuruhuka nka nyuma y’imirimo yawe ya buri munsi, ku munsi w’ikiruhuko cyangwa mu mpera z’icyumweru, geregeza ufate umwanya uhagije usome Bibiliya kandi ugerageze kuzirikana ibyo wasomye ndetse no kubaza abandi ibyo utumvise neza.

  1. Ifashishe ibindi bitabo bishingiye kuri Bibiliya

Mu rwego rwo gusobanukirwa neza Bibiliya, ushobora no kwifashisha ibindi bitabo birimo inyigisho z’ijambo ry’Imana kuko biba bishingiye ku mirongo ya Bibiliya bibasha gusobanura neza ingingo zashoboraga kukugora kuzumva wifashishije Bibiliya yonyine.

Ibi bitabo biba biteguye ku buryo bworohereza ubisoma gusobanukirwa ijambo ry’Imana kandi binatera amatsiko kuko iyo usoje ingingo imwe wumva ushatse gusoma ibikurikiyeho, bityo iyo nyota yo kumenya igatuma usobanukirwa imirongo imwe n’imwe yo muri Bibiliya.

  1. Itabire amateraniro yigisha Ijambo ry’Imana

Mu gihe ushaka kwiga Bibiliya, ni byiza kwimenyereza guterana n’abandi bakirisitu mu kaganira ku ijamb ry’Imana muhuje umugambi.

Kwigira Bibiliya mu matsinda bizagufasha gusobanukirwa neza imirongo ya Bibiliya.

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail