Inzitane Bishop Rugagi yanyuzemo kugirango yigarurire bamwe mu badiventisite b’i Gitwe

1
2338

Bishop Rugagi Innocent watangirije itorero Redeemed Gospel Church i Gitwe mu Karere ka Ruhango yavuye imuzi inzira y’inzitane yanyuzemo kugirango abashe kubona abayoboke b’iryo torero yashinze abakuye mu itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi ari na bo biganje aho i Gitwe.

Iby’iyi nzira Bishop Rugagi Innocent yanyuzemo ashaka abayoboke yabitangaje ubwo yarimo abwiriza mu materaniro kuwa 31 Mutarama 2018 aho yagarutse ku nzira igoranye yanyuzemo ubwo yajyaga mu karere ka Ruhango gukorayo umurimo w’Imana avuga ko kubwiriza abanya-Ruhango byari bigoranye nko gukubita ku rutare.

Ati: “Nakoreye mu karere ka Ruhango mpakorera umurimo w’Imana, ariko niba hari ahantu nageze nkavuga ubutumwa nk’ukubita ku rutare ni i Ruhango. Ikintu cyemeje imitima y’abatuye akarere ka Ruhango si uko nabwirije neza, sinabwiriza neza kubarusha, Bibiliya ninjiranye muri uwo mujyi bo bazigize mbere yanjye.

…Nahasanze abadiventisiti bakomeye cyane kuko ni na bo banyiraho, iyo uvuze abadiventisiti umuntu yumva Ruhango, Gitwe aho ni ho gicumbi cyabo. Mpasanga amadini menshi hari ayo nakwita ay’inzaduka, hari ADEPR, n’andi menshi…”

Gusa ngoyakomeje kwihangana arahatiriza, akajya akora imirimo myinshi wenyine ariko ageze aho abona abayoboke.

“Naravuze nti iyi ntambara ntangije aha igomba gusiga hahinduye isura, nararirimbaga, nkayobora gahunda, ngahimbaza nkaba umudiyakoni, nkabyina, nkabwiriza byose nkabikora.”

Bishop Rugagi yakomeje avuga ukuntu ageze mu Ruhango yafashwe nk’uzanye idini ry’inzaduka akagorwa no kubona abayoboke kuko bari barigishijwe kwitondera amadini y’inzaduka nk’iryo yari azanye.

Ati: “Icya mbere umuntu waho bamwigishije kwitondera ibintu byitwa amadini y’inzaduka, bamwigishije kwitondera ibyadutse byose. Sasa nanjye nari nzanye inzaduka mu Ruhango, nta kindi cyangumishije aho hantu keretse Yesu Kirisito w’i Nazareti.

Uburyo Bishop Rugagi yakoresheje akabasha kwigarurira abadiventisite.

Bishop Rugagi ngo yageze i Ruhango abona gutangiza gahunda y’amasengesho yo kuwa gatatu bitazatuma abantu bamuyoboka bimazeyo, ngo yararebye asanga abantu bazajya baza gusenga ariko byagera no ku isabato nabwo bakajya gusenga kuko abenshi ari abadiventisite kandi agamije kubahindura abayoboke be.

Ibi ngo byaje gutuma ahindura gahunda y’amasengesho ayashyira ku isabato kugirango yigarurire abadiventisite.

Ati: “Naravuze nti inaha abenshi basenga kuwa gatandatu, natwe tugomba gusenga kuwa gatandatu kuko iyo dushyira icyumba kuwa gatatu bari kujya baza ariko no kuwa gatandatu bakajya mu isabato yabo, naravuze nti ibintu bigomba guhinduka.”

Bishop Rugagi ngo yabonaga abandi bagiye gutangira isabato na we akajya ku musozi akavuga ubutumwa kugirango babashe kumenya ko na we ari umukozi w’Imana babashe kumuyoboka.

Uko yagendaga agira umuhate wo gushaka abayoboke ngo bageze aho baraza netse atungurwa n’ingano yabo.

Ati”nibwo bwa mbere nabonye abantu baza bahetse abantu mu ngombyi kuko nabisomaga muri Bibiliya ariko nari ntarabibona, najyaga kubona nkabona abantu bahetse umuntu nkibwira nti bamujyanye kwa muganga na ho baramuzanye ngo tumusengere, abafite ubumuga, abafite ibintu utamenya, umwami Yesu araganza muri ako karere .”

Itorero Reedemed Gospel Church riyobowe na Bishop Rugagi Innocent wasizwe amavuta y’ubushumba kuwa 7 Ukwakira 2007.

Ryatangiriye mu karere ka Ruhango mu 2008 riza kwimukira i Kigali ku mugaragaro kuwa 22 Ukwakira 2010, ahagana muri 2013 ni bwo ryafunguye andi mashami mu ntara y’Iburasirazuba.

Bishop Rugagi Innocent, Umushumba mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church mu Rwanda

Abayoboke mu itorero Redeemed Gospel Church baba ari benshi
Hari abaza bafite imbago bavuga ko barwaye igihe kirekire ndetse n’abarwaye amadayinoni

Amafot: Abacunguwe

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. abo yatwaye Ntago ari aba Adventiste bumunsi wa7 Kuko ntamu Adventiste usobanukiwe neza nubuhendanyi bwa satani wakwemera Kujya muri babuloni…! abo rero mubite Abandi Kuko Ntago ari aba Adventiste

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::