Iponji zoza amasahane 90% ni indiri z’udukoko dutera indwara

0
657

Umubare munini w’ingo ukoresha iponji cyangwa icyogesho (éponge) mu koza amasahani n’ibindi bikoresho byo mu gikoni, ariko abahanga bagaragaje ko iyo zidakorewe isuku ziba indiri y’udukoko dutera indwara.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro mpuzamahanga ry’inzobere mu bijyanye n’isuku GHC (Global Hygiene Council) ryatangaje ko 90% bya iponji zikoreshwa mu ngo hozwa amasahani n’ibindi bikoresho byo mu rugo ziba zuzuyemo udukoko turenga miliyari imwe.

Bitewe n’uko iponji zihora zitose kubera kuzogesha , mikorobe cyangwa udukoko dutera indwara tubona aho twororokera cyane , kubera ubukonje kenshi usanga abantu batita ku isuku y’iki cyogesho nyamara gishobora kurinda no gutera indwa zikomoka ku mwanda igihe gikoreshejwe neza cyangwa nabi.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abantu bagera kuri 85% batajya bibuka gusukura neza utu dukoresho twoza ibikoresho byo ku meza no mu gikoni.

60% by’iponji  biba bifite agakoko kitwa “Escherichia coli” gashobora gutuma umuntu arwara impiswi, mugiga, n’izindi ndwara.

Iponji 25% ziba zifite agakoko kitwa “Pseudomonas spp” gatera indwara zifata ibihaha, igifu, umwijima, izifata inzira y’ubuhumekero n’izindi. Ikaba ari mikorobe ikunda kororokera ahantu hakonja. Ikunda kuzahaza abantu bafite intege nk’abari basanganywe izindi ndwara.

Icyakorwa hirindwa indwara zikomoka kuri utu dukoko

Kugira ngo umuntu abashe kwirinda turiya dukoko dutera indwara ni uko yafata ingamba buri gihe uko amaze koza amasahane , akoza na iponji akoresheje amazi ashyushye, kandi agasiga ayikamuye yumutse.

Ubundi buryo ni ubwo guhindura iponje nyuma ya buri byumweru bibiri mu rwego rwo kwirinda no kurinda abawe  mikorobe zororoka , kugera aho ishobora gutera indwara kandi hagafatwa ingamba mbere. Ni byiza ko hakorwa isuku ya iponji hirindwa indwa zikomoka ku isuku nke .

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::