Irakoze w’imyaka 11 yabwirije ubutumwa abakobwa bambara imyenda igaragaza ibibero abasaba kwihana

1
1393

Irakoze Samuel ufite imyaka 11 afite impano yo kubwiriza yemeza ko ari impano yahawe n’Imana yabwirije abakirisito bari bateraniye mu itorero rya Bethesida Holy Church riherereye ku Gisozi maze abari bahari barafashwa abandi barihana.

Uyu mwana yabwirije ku Cyumweru tariki 07 Mutarama 2018 muri Bethesida Holy Church, agaruka ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ibyaha abantu bakwiye kwihana muri iyi minsi.

Irakoze ufite impano idasanzwe yo kubwiriza, iyo ukurikiye ibibwiriza bye biteguranywe ubuhanga biragutangaza bitewe n’imyaka afite.

Yemeza ko ababyeyi be bamubwiye ko yakuranye ibimenyetso bidasanzwe kuko yamenye kuvuga ataramenya kugenda aho yajyaga aririmba indirimbo.

Mu kibwiriza gifite umiutwe ugira uti: “Yesu niwe Gitangaza”, Irakoze yavuze ko umukirisitu agomba guca mu irembo rifunganye kugirango agere kuri Yesu.

Yagize ati” Kugera kuri Yesu bisaba kunyura mu irembo rifunganye, yavuze ko hari ibintu bishobora kubuza umuntu ubugingo, nko kuticisha bugufi bishobora kukubuza umugisha, kandi Imana yadushize imbere ikibi n’ikiza icyo uzahitamo ni cyo uzabona”.

Yasabye abakobwa bambara imyenda itabambitse kwihana bakicisha bugufi. Ati”mujye mwicisha bugufi mureke kwambara imyenda itabambitse, mureke kwambara imyenda itabuye (itanyuye) mugenda mugaragaza ibibero ibyo ntabwo ari ukwiyubahisha”.

Yanagarutse ku bahungu Bambara udupantaro tubafunganya umubiri ababwira ko na bo bakwiye kureka ubwo bwibone bakagandukira Yesu.

Yakomeje avuga ko abantu bitwaza amatorero basengeramo bakibwira ko ari bo bazajya mu ijuru gusa baba bibeshya kuko ngo Imana ntizareba amadini izareba agakiza kari mu mutima.

Ati: “Amatorero nta cyo avuze imbere y’Imana, turi bamwe icya ngombwa ni ugukora ibyo Imana ishaka tugakora imirimo izaduherekeza kandi abazemera Yesu na we azabemeza kuko Yesu ni we gitangaza, ubwo rero abo Yesu yemeje tubwirize abandi kugirango nabataremera bemere”.

Yakomeje abwira abakirisito bari bateraniye yo ati: “dukomeze tube abera dukore ibyo Imana ishaka ibindi bizizana kandi buri muntu wese abe uwejejwe mu itorero rye kuko Imana niza gutwara abantu bayo izareba mu mitima kandi niba agakiza kari mu mitima n’inyuma kagomba kugaragara”

Uyu mwana ufite impano yo kubwiriza avuga ko yabitangiye akiri umwana muto kuko yajyaga ateranya abana bagenzi be akababwiriza biza gukomera ajya mu marushanwa yo ku bwiriza ku rwego rw’igihugu maze aza kuyatsinda ariho impano ye yakuriye.

Ibyo uyu mwana yabwirije byafashije abantu benshi abatari bacye barihana bemera umwami Yesu nk’umwami n’umukiza mu buzima bwabo.

Irakoze yavuze ko kuvuka kwe byavuye ku mugambi w’Imana kuko yavutse hashize icyumweru umuhanuzi ahanuriye ababyeyi be ko bazabyara umwana w’umuhungu abategeka ko bazamwita Samuel kuko ngo ariko Imana yari yabivuze.

Irakoze Samuel akomoka mu Ntara y’Amajyaruguru akaba abarizwa mu Itorero rya ADEPR.

Irakoze abwirizanya imbaraga nyinshi n’amagambi yuzuye impuguro
Abakirisitu batandukanye bafashe icyemezo cyo kwihana nyuma yo kubwirizwa na Irakoze
Abantu benshi bafashijwe n’inyigisho za Irakoze
Bishop Rugamba Albert yashimiye uyu mwana kuba yarahisemo kubwiriza ubutumwa bwa Yesu
Rev Rwibasira Vicent ni we wasengeye abantu bihannye nyuma yo kubwirizwa na Irakoze
Benshi bafashijwe n’ubutumwa bwe bamwe bararira
Benshi bakozwe ku mitima n’inyigisho za Irakoze

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

Igitekerezo kimwe

  1. Uyu mwana avuze ibintu bikomeye Pasiteri Bosco , Rugagi , Ntambara , Murindwa , Claire , Mignone n’abandi benshi batatinyuka kubwira imbaga y’abakirisitu bitewe nuko baba bumva ko bazahita bagenda amaturo akabura. Imana ishimwe ko yibikiye ibihumbi 7.

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::