Israel Mbonyi n’umuryango yashinze bafatanyije kubakira umuryango utishoboye (AMAFOTO)

0
1543

Umuhanzi wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyicyambu uzwi cyane nka Israel Mbonyi, afatanyije n’umuryango yashinze witwa Israel Mbonyi Foundation batangiye ibikorwa byo gusanira inzu umuryango utishoboye mu rwego rwo gufasha abawugize gutura heza.

Nyuma yo gushyira ahagaragara album ye yise Intashyo yakunzwe cyane, umuhanzi Israel Mbonyi yatangaje ko amwe mu mafaranga azava muri iyo album azayakoresha mu gufasha abatishoboye.

Nyuma y’igihe gito rero, uyu muhanzi kuri uyu wa 06 Mutarama 2018, yatangiye igikorwa cyo gusanira inzu umuryango wa Mucyo Eustache utuye mu mudugudu wa Buhoro, Akagali ka Kibenga, Umurenge wa Ndera, mu Karere ka Gasabo.

Ni igikorwa kizarangira gitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni eshanu. Nyuma yo kumusanira inzu Mucyo no kumwubakira ubwiherero bwiza, azahabwa ibikoresho byo mu nzu nk’intebe nziza, n’ibindi byinshi bizahindura ubuzima bw’uyu muryango wa Mucyo.

Umuhanzi Israel Mbonyi yatangaje ko ibi yabitekereje mu rwego rwo kwita ku bantu batishoboye no kubagaragariza urukundo rwa Yesu.

Mbonyi avuga ko gufasha abatishoboye biri mu buryo bumwe bwo kubaha intashyo nkuko Album yitiriwe ibi bikorwa yitwa.

Igikorwa cyo gutangiza imirimo yo gusana inzu ya Mucyo Eustache cyaranzwe n’imirimo y’amaboko nko kwimura uyu muryango, no gutunganya neza ikibanza iyi nzu irimo.

Harimo kandi  gucukura umusingi,guconga amabuye azifashishwa mu gusana iyi nzu,kubumba amatafari n’ibindi byakozwe n’abagize Israel Mbonyi Foundation bafatanyije n’abafundi bapatanye gusana iyi nzu.

Abagize umuryango wa Mucyo Eustache banejejwe n’iki gikorwa cyo kubatuza heza ndetse umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kibenga, Gatsinzi Jean Claude, na we yashimye uyu muhanzi ku gikorwa cyiza yatekereje gukorera umuturage wo muri aka Kagali.

DORE UKO IGIKORWA CYAGENZE MU MAFOTO

Israel Mbonyi burya n’imirimo y’ubwubatsi arayishoboye
Mbonyi ntakangwa no gukora imirimo umuntu yakwita iy’ingufu

Ubwiherero bwo kwa Mucyo bugiye kuba Cyera habayeho
Iyi nzu yari ifite ibice byinshi bidatunganyije.
Israel Mbonyi hagati ya Mucyo Eustache n’umugore wa Mucyo

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::