Israel Mbonyi yongeye kwandika amateka akomeye muri Groove Awards Rwanda – AMAFOTO 100

0
2038

Kuri uyu wa 17 Ukuboza , hatanzwe ibihembo bya Groove Awards , ibihembo bitanzwe ku nshuro ya 5  mu Rwanda.

Itangwa ry’ibi bihembo bihabwa abantu b’indashyikirwa bakoze ibikorwa by’ivugabutumwa mu mwaka , byaranzwe n’ibice bitatu by’ingenzi aribyo red carpet , igitaramo , ndetse no gutanga ibihembo ku batsinze. Kitabiriwe n’abahanzi batandukanye basusurukije abari bateraniye muri Serena Hotel barimo Mercy Masika waturutse muri Kenya , Jado Sinza , The Pink , Deo , Toussain , Shekinnah Drama Team n’andi batandukanye.

Saa 18:00 z’umugoroba nibwo haririmbwe indirimbo yubahiriza Igihugu , Bishop Masengo  uyoboye Itorero rya Four Square Gospel Church atangiza ku mugaragaro ibirori bya Groove Awards 2017. Umuhanzi Israel Mbonyi yegukanye ibihembo bibiri mu bihembo byatanzwe na Groove Awards Rwanda .

Israel Mbonyi niwe wahembwe nk’umuhanzi w’umugabo w’umwaka wa 2017

Urutonde rw’abegukanye ibihembo :

1. Umuhanzi w’umwaka mu bagabo: Israel Mbonyi

2. Umuhanzi w’umwaka mu bagore: Dinah Uwera

3. Korali y’umwaka: Shalom choir

4. Umuhanzi mushya w’umwaka: Jado Sinza

5. Indirimbo y’umwaka: Ndaguhetse ya Gisubizo Ministry

6. Indirimbo nziza yo kuramya: Imvugo yiwe ya bigizi Gentil

7. Indirimbo y’umwaka ya hip pop: Yaguhenda ya MD

8. Videwo y’umwaka: Yesu ni sawa ya Olivier Kavutse

9. Itsinda ribyina ry’umwaka: Shekinah

10. Ikiganiro cya Gospel kuri Radiyo cy’umwaka: Gospel image cya RBA Musanze

11. Umunyamakuru w’umwaka: Peace Nicodem Nzahowankuye ;Magic f.m

12. Ikiganiro cy’umwaka cyo kuri Televiziyo: Shalom  gospel show TV1

11. Urubuga rwa Interineti rwa Gikirisitu: Ibyishimo.com

13. Uwateye inkunga Gospel: Pasiteri Rushema Ephraim

14. Umwanditsi mwiza w’indirimbo: Israel Mbonyi

15. Umuntu utunganya indirimbo z’amajwi: Haragakiza Justin

16. Utunganya indirimbo  z’amashusho w’umwaka : Producer Karenzo

17. Umuhanzi mwiza wa Diaspora: Romulus Rushimisha uba muri USA

 

Umuvugabutumwa Habinshuti Claude waturutse muri Amerika yitabiriye Groove Awards Rwanda
MD n’abakunzi be baje bamuherekeje banyurana kuri Red carpet

Rene Hubert ushinzwe itangazamakuru muri Groove Awards Rwanda n’umufasha we Maman Amelia
Groove Awards Rwanda 2017 yitabiriwe n’abantu bavuye hirya no hino .

Bamwe mu bagize Groove Awards Rwanda na Kenya
Shekinnah Drama Team yinjira muri Groove Awards Rwanda
Umuramyi Muco Adonis umwe mu baririmbye indirimbo ‘ Nzogera kucyo yavuze’
MC Clapton na Albert Niyonsaba wegukanye Groove Awards 2016 nk’umuhanzi w’umwaka.
MC Clapton wakiraga abashyitsi n’ibindi byamamare yakiriye Israel Mbonyi
Kavutse Olivier yazanye n’abagize Beauty for Ashes
Grace Ntambara wegukanye igihembo cy’umuhanzikazi w’umwaka wa 2016 yitabiriye Groove Awards
MC Clapton uzwi nka Kibonke muri sinema ya Seburikoko yasekeje umuhanzikazi ukunzwe Stella birakomera.
Caleb na Diana Kamugisha binjira muri Groove Awards Rwanda 2017.

Rene Hubert na Mupende Gideon binjira muri Groove Awards 2017
Abanyamakuru Octave , Florent Ndutiye na Happy bahabwa ikaze muri Groove Awards 2017
Dieudonne na Octave muri Groove Awards 2017

Umuraperi Toussain ( uwa mbere ibumoso ) n’umuryango we bitabiriye Groove Awards 2017

Dass Choir binjira muri Groove Awards babanje gufata ifoto.

Aimable Twahirwa n’umufasha we bitabiriye Groove Awards Rwanda
Bishop Masengo nawe ni umwe mu bashyitsi bakuru bitabiriye Groove Awards 2017
Umuhanzikazi Fanny Wibabara nawe yitabiriye Groove Awards 2017
Umuhanzikazi Tonzi nawe yitabiriye Groove Awards 2017
Patient Bizimana aganira n’umunyamakuru Happy

Nkundimana Noel uyobora akanama nkemurampaka ka Groove Awards Rwanda

Dr Ofweneke niwe wayoboye iki gitaramo
Dr Ofweneke yinjiye yambaye nka Papa wa Noheli
Dr Ofweneke yinjiranye impano za Noheli yagendaga aha abantu batandukanye bitabiriye Groove Awards 2017
Dj Spin niwe wakinaga imiziki muri ibi birori
Rene Hubert uyobora Ikinyamakuru Ibyishimo.com niwe wakiriye igihembo cya website ya Gikirisitu y’umwaka wa 2017
Rene Hubert yahamagaye abandi bayobozi b’ibitangazamakuru bishimana instinzi

Beauty for Ashes bashyikirizwa igihembo batsindiye
Kavutse Olivier yashimiye Groove Awards Rwanda. umufasha we … babagiriye icyizere ngo begukane igimbo
Jado Sinza yaririmbye indirimbo ye ikunzwe ‘ Nabaho ‘.

Umufasha wa Dj Spin [ Mimi Mutanu ]
Patient Bizimana na Jado Sinza baririmbana indirimbo ‘ Nabaho ‘

Umunyamakuru Peace Nicodem wa Magic Fm niwe wegukanye igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka

Bigizi Gentil yatwaye igihembo cy’indirimbo yo kuramya y’umwaka wa 2017
Dr Ofweneke yaririmbanye na Korali Shalom yatwaye igihembo cya Korali y’umwaka 2017

Jack B na Reverand Kayumba baririmbanye indirimbo yabo
The Pink na Colombus baririmbanye indirimbo bakoranye
Umuraperi Shema Toussain yaririmbye hip hop afite ababyinnyi

Jado Sinza yashyikirijwe igihembo na Pasiteri Tom
Pasiteri Rushema Ephaim yashyikirijwe igihembo na Bishop Masengo Fidele
Mc Becky niwe wakiriye Dr Ofweneke kuri ruhangwamboni ( stage )
Dominic Ashimwe yatanze igihembo kuri Korali y’umwaka [ Korali Shalom ]
Dr Ofweneke yongeye kugaragaza ubushongore n’ubukaka mu gususurutsa no kuyobora ibirori

Korali Shalom yishimira igihembo yahawe

 

Karenzo Pro niwe wahembwe nka Best Video Producer

Mc Ronnie na Dj Spin bari kuri ruhangwamboni
MD yari yitwaje abafata be badasigana
MD yarebanaga amatsiko menshi igihembo yahawe
Becky Rocks , Ronnie na Juliet nibo bashyikirije igihembo MD
Dj Spin ashyikiriza MD igihembo
Caleb niwe washyikirije Gisubizo Ministries igihembo cy’indirimbo y’umwaka wa 2017

Mercy Masika yashimishije Abanyarwanda cyane mu ndirimbo ze nka Mwema …

Kavutse Olivier na Brian Blessed bishimira igihembo cya B4A

Dinah Uwera wabaye umuhanzikazi w’umwaka wa 2017
Kevin Muley yashimiye ikipe itegura Groove Awards Rwanda , yemeza ko ari igikorwa cyo gushyigikira abakozi b’Imana
Israel Mbonyi niwe wahembwe nk’umuhanzi w’umugabo w’umwaka wa 2017

Byari ibyishimo byinshi kuri Israel Mbonyi n’ikipe ye

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::