Itorero Christ Cornerstone Church ryateguye igitaramo kizahuza abavugabutumwa n’abaririmbyi b’ibyamamare

0
405

Itorero Christ Cornerstone Church rikorera Kimironko mu Mujyi wa Kigali ryateguye igitaramo cy’imbaturamugabo gifite insanganyamatsiko yo ‘Kwaguka’ mu buryo bwose bw’imibereho y’abantu kikazahuriramo abaririmbyi n’abavugabutumwa b’ibyamamare baturuka mu matorero atandukanye.

Iki gitaramo cy’itorero Christ Cornerstone  kizaba ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, kibere mu mujyi wa Kigali muri Grand Legacy Hotel iherere i Remera.

Ni igitaramo gifite intego igira iti: “Igihe cyo kwaguka” kikazitabirwa n’itsinda ry’abahanzi bamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana rizwi nka Healing Worship Team ryo mu itorero Power of the Prayer Church rikorera ku Kicukiro.

Itsinda ry’abaririmbyi rizwi nka Injiri Bola ryo muri EPR Gikondo na ryo riri mu bahanzi bazataramira abazitabira iki gitaramo.

Hazaba hari ababwirizabutumwa bwiza babiri harimo uwitwa Pasiteri Julienne Kabanda wo mu itorero Jubilee Revival Assembly n’umuvugabutumwa Christian Ibambasi wo mu itorero Zion Temple mu Rwanda.

Umuyobozi w’itorero Christ Cornerstone , Pasiteri Biganiro Salomon Eric, yatangarije Ibyishimo.Com ko iki gitaramo kizarangwa n’ubutumwa bwo kwaguka, bushingiye mu isomo riboneka muri Yesaya 54:2: “Agura ikibanza cy’ihema ryawe, rega inyegamo zo mu mazu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe.”

Pasiteri Biganiro agaruka kuri iyi nsanganyamatsiko yo kwaguka, yagize ati: “2018 ni umwaka udasanzwe, ni umwaka wo kwaguka mu busabane abantu bagirana n’Imana, kwaguka mu mpano zabo, mu bugingo, ndetse no mu mubiri aho abantu bazaguka mu butunzi bakanunguka inshuti n’imiryango.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni Ubuntu, kikazatangira saa munani z’amanywa(14h00) kikageza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00) kuwa 21 Mutarama 2018.

Itorero Christ Cornerstone Church rikomoka kuri Minisiteri yitwa Flame of the Holy Ghost, rikaba rikorera Kimirongo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Pasiteri Biganiro yahaye ikaze abanyarwanda bifuza kwaguka mu Nguni zose z’ubuzima kuza kwifatanya na bo muri icyo gitaramo.

Iki gitaramo cyiswe “Igihe cyo Kwaguka”

Facebooktwittergoogle_plusredditpinterestlinkedinmail

SIGA IGITEKEREZO CYAWE KURI IYI NKURU ::